Abanyarwandakazi ntibahiriwe n’irushanwa ry’ubwiza kuri Internet ryegukanywe n’uri mu mashusho y’indirimbo ya Tom Close

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 24 Kanama 2019 saa 08:28
Yasuwe :
0 0

Mukamusoni Aline Amike na Dushime Marlène bari bahatanye mu irushanwa ry’ubwiza rikorerwa kuri internet rihuza abakobwa bo muri Afurika, ntabwo babashije kwitwara neza kuko mu makamba atandatu yatanzwe nta n’umwe watwaye na rimwe.

Muri iri rushanwa uwitwa Lisa Adams yatwaye ikamba rya Miss Personality, Georgina Cornel atwara iry’ubukerarugendo, Bethelhem Nigatu aba umunyamideli wahize abandi, Natasha Bischof atwara ikamba ry’umukobwa mpuzamahanga, Nancy Keshy aba ari we wegukana ikamba ryo guhagararira iri rushanwa ku Isi (Miss World) na Lorraine Marriott wabaye Miss Universe.

Uyu Lorraine Mariott ukomoka muri Tanzania yagaragaye mu ndirimbo ya Tom Close yasohoye umwaka ushize yise ‘Ni Wowe Ndeba’ yagiye hanze mu Ukuboza.

Lorraine Marriott ni umwe mu banyamideli bakomeye muri Tanzania ndetse yanitabiriye irushanwa rya Miss Universe ahagarariye iki gihugu aza muri 15 ba mbere.

Most Beautiful Queen in Africa ni irushanwa ritegurwa n’abantu bo muri Nigeria. Iry’uyu mwaka ryari rihuriyemo abakobwa 20 barimo n’Abanyarwandakazi babiri.

Ni irushanwa rifite umwihariko kuko abahatana ntaho bahurira, ahubwo ibizamini bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga n’uwatsinze agatangazwa ku mbuga nkoranyambaga nta birori bibaye.

Mu byiciro byatoranyijwe by’abahize abandi, abanyarwandakazi babiri bari mu bahatana ntabwo babashije kugera kure.

Abanyarwandakazi bari barimo ni Mukamusoni Aline Amike w’imyaka 18 y’amavuko umaze imyaka ine atangiye gukora ibijyanye no kumurika imideli ariko imyaka ibiri ishize abikora nk’umwuga anabikomatanya no kwandika imivugo.

Na Dushime Marlène na we mu 2018 wiyandikishije mu irushanwa rya Miss Fashion Week Africa ntibimuhire.

Irushanwa rya Most Beautiful Queen in Africa ubwo ryabaga umwaka ushize, Tania Muvunyi wamenyekanye ubwo yatukaga abagize akanama nkempurampaka mu irushanwa rya Miss Rwanda 2018, yatowe nk’umunyamideli mwiza. Yabashije kwegukana iki gihembo mu bakobwa 120 bari bahatanye na we.

Utsinze muri iri rushanwa aserukira Umugabane wa Afurika mu irushanwa rizabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho buri wese utsinze ahabwa $1000 hanyuma utsinda ku migabane yose akegukana $15 000.

Umukobwa Tom Close yakoresheje yari ahatanye n’abanyarwandakazi abasha kwitwara neza.

Lorraine Marriott ni umwe mu banyamideli bakomeye muri Tanzania ndetse yanitabiriye irushanwa rya Miss Universe ahagarariye iki gihugu aza muri 15 ba mbere
Dushime Marlène yari mu bahatanye mu irushanwa ry'ubwiza aho ahagarariye u Rwanda ariko ntiyabashije kwitwara neza
Mukamusoni Aline Amike yari ahatanye mu irushanwa ry'ubwiza ariko ntibasha kwegukana ikamba na rimwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza