Abanyempano icumi bageze mu cyiciro cya nyuma cy’irushanwa ryateguwe na TECNO hamwe na The Mane

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 6 Kamena 2019 saa 11:53
Yasuwe :
0 0

Mu banyempano 30 bari basigaye mu irushanwa mu irushanwa ryatangijwe na Sosiyete ya TECNO ifatanyije n’inzu ifasha abahanzi ya The Mane, hatoranyijwemo icumi bageze mu cyiciro cya nyuma.

Kuva muri Gicurasi uyu mwaka nibwo sosiyete ikora ikanacuruza telefone, TECNO yatangije irushanwa ryo gufasha abanyempano ryiswe ‘Spark your Talent’ ku bufatanye n’inzu ifasha abahanzi ya The Mane ibarizwamo abaririmbyi nka Queen Cha, Safi Madiba, Marina na Jay Polly.

‘Spark your Talent’ ni irushanwa rigamije guteza imbere abanyempano bo mu byiciro birimo ubuhanzi, ubugeni, siporo n’ibindi.

Nyuma yo gutoranya abanyempano 30 muri 200 bari bitabiriye, abategura irushwanwa bamaze gutoranyamo abanyempano icumi bagomba kujya mu cyiciro cya nyuma.

Muri aba batsinze umunani ni abahanzi mu njyana zitandukanye, umwe akora ibijyanye no gusetsa naho undi akora imyitozo ngororamubiri.

Mu baririmbyi hatoranyijwe Umutoni Olivia, Karambizi JD, Mbanda John, Rutabana Hugues, Umuhire O.Nelly, Ossama Mohamed, Cyusa Serge na N Didier.

Umunyarwenya uri mu icumi batoranyijwe ni Niyonkuru Clinton na Gasana Olvis ukora imyitozo ngororamubiri.

Bose uko ari icumi bazahembwa telefoni ya Spark 3, mu gihe uwa mbere azahabwa miliyoni y’amanyarwanda akanashyirwa mu bahanzi bakurikiranwa na The Mane Music Label mu gihe cy’umwaka.

Iri rushanwa ryateguwe kandi mu rwego rwo kumenyekanisha telefoni nshya TECNO iheruka gushyira ku isoko ya TECNO Spark 3 na Spark 3 Pro, zikoranye ikoranabuhanga rihambaye mu gufata amashusho.

Aba icumi bamaze gutoranywa bazazengurukana na TECNO muri za kaminuza zitandukanye barushanwa, ari naho hazatorerwa uzaba yarahize abandi, akazahembwa tariki 29 Kamena 2019.

Abategura irushwanwa bamaze gutoranya abanyempano icumi bagomba kujya mu cyiciro cya nyuma

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza