Abanyeshuri biga muri Diaspora bateguye igikorwa cyo kwibuka Kamaliza

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 28 Werurwe 2017 saa 04:59
Yasuwe :
1 0

Ihuriro ry’abanyeshuri biga mu mahanga bateguye igikorwa gikomeye cyo kwibuka no gusigasira umurage w’umuririmbyi Kamaliza umaze imyaka irenga 20 yitabye Imana.

Kamaliza[ubusanzwe witwa Mutamuliza Annonciata] ryaturutse ku ndirimbo imwe mu zo yahimbye yitwa ‘Kamaliza’. Yahanze izindi ndirimbo zakunzwe zirimo ‘Humura Rwanda’, ‘Laurette’, ‘Naraye Ndose’ n’izindi nyinshi.

Itsinda ry’urubyiruko rw’abanyeshuri biga mu mashuri yisumbuye na za Kaminuza mu mahanga, bihurije hamwe bategura igikorwa cyo kwibuka uyu muririmbyi ufite amateka akomeye.

Umuyobozi uhagarariye iki gikorwa, Ifashabayo Sylvain Dejoie yabwiye IGIHE ko uyu muhanzi azibukwa binyuze muri gahunda yiswe ‘ True legacy Initiative’ igamije gushimira no kwigira ku bwutwari bwaranze abantu b’indashyikirwa, haba abakiriho n’abatabarutse.

Yagize ati “Ni igikorwa cyiza ku giihugu cyacu, kigamije kwibutsa Abanyarwanda cyane cyane urubyiruko bamwe mu bantu bakoze ibikorwa by’indashyikirwa byubatse igihugu haba abakiriho ndetse n’abatabarutse. Icyo tugamije nk’urubyiruko ni ukwigira ku mateka n’umurage wabo mwiza natwe tukabona inzira twanyuramo mu gutanga umusanzu wacu mu kubaka igihugu.”

Yakomeje avuga ko itsinda ryabo ryagize igitekerezo cyo kwibuka Kamaliza nyuma yo gusoma inkuru yatambutse kuri IGIHE muri Gashyantare 2016 ivuga ku buzima bwa Uwanjye Mariya mukuru wa Kamaliza ari na we wasigaranye imfubyi uyu muhanzi yareraga. Yavuze ko babyizeho igihe kirekire bategura igenamigambi na gahunda irambuye y’ibikorwa bazajya bakora mu gushakira inkunga umuryango Kamaliza yasize no gufasha abana Mariya arera.

Iri tsinda ryahisemo Kamaliza nk’umwe mu bakobwa barwanye urugamba rwo kubohora u Rwanda, ngo bamufata nk’umuntu ukomeye ukwiye kubera itara abakibyiruka bakiyumvamo ko ‘ari nyambere mu kubaka no gushaka umwanzuro w’ibibazo igihugu gifite’.

Ati “Iyo twumva abantu bahagaritse Jenoside dukwiriye kumva ko benshi bari urubyiruko nkatwe, rwifuza kubaho no guterimbere nkatwe, bamwe bacikirije amashuri, abandi bata ingo zabo bakurikira intego nziza yo kubohora no guhagarika Jenoside bayobowe na Perezida Paul Kagame. Kamaliza ni umwe muri aba bantu barwanye uru rugamba kandi akiri muto nkatwe, twahise gutegura iki gikorwa kugira ngo ibyo yakoze bitazasibangana.”

“Twizera ko ari inshingano zacu uyu munsi nk’urubyiruko gufata iya mbere tugatarama tugasangira ndetse tukibukiranya ubutwari bw’abantu nka Kamaliza na mukuru we Mariya n’abandi, birakwiye kuko dufite ubuyobozi bwiza budushyijyikiye kandi butwifuriza ibyiza.”

Minisiteri y’Umuco na Siporo yishimiye iki gikorwa cyiza kiri gutegurwa ndetse ihuza aba banyeshuri n’inzego zibishinzwe harimo nka Rwanda Music Federation, izabafasha mu bikorwa byose bazakora mu kwibuka uyu muhanzi.

Mariya mukuru wa Kamaliza na we yavuze ko atewe ishema cyane n’uru rubyiruko ndetse yemera ko umuryango uzabafasha muri gahunda zose zo gusakaza ibikorwa by’uyu muhanzi.

Ku ikubitiro, iri tsinda ryateguye igitaramo cyo gukusanya no gushaka inkunga yo gufasha Mariya[mukuru wa Kamaliza] n’imfubyi zigera kuri 17 arera, ngo hazaba igitaramo giteganyijwe kuzahuriramo abahanzi nka Masamba Intore, Nyiranyamibwa Suzanne, Intore Tuyisenge, Jules Sentore n’abandi.

Ifashabayo Sylvain Dejoie[wiga muri Ghana muri Ashesi University] na mugenzi we Murekezi Derrick[wiga muri Amerika] bavuze ko bataremeza neza itariki yo gukorera igikorwa cya mbere kuko bakiri ku masomo gusa ngo bitarenze muri Gicurasi bazaba bamaze kugera mu Rwanda.

Kwibuka Kamaliza bizajya biba buri mwaka, ngo hazajya hategurwa igitaramo gikomeye kizajya gihuriza hamwe abahanzi yaririmbanye na bo hanakusanywe inkunga yo gufasha imfubyi yasize.

Amateka avunaguye ya Kamaliza

Mutamuliza Annonciata yavutse ku itariki ya 25 Werurwe 1954 kuri Rusingizandekwe Leandre na Mukarushema Berenadeta. Yavukiye ku musozi wa Rukara muri Runyinya, ubu ni mu Karere ka Nyaruguru.

Mu 1959 we n’umuryango we bahungiye mu Ngagara i Burundi ari naho yize amashuri abanza. Mu 1968, nyina yitabye Imana bitumye se amwohereza kwa mukuru we witwa Ana Mariya Murekeyisoni wari warashakiye muri RDC kuko yabonaga Kamaliza akeneye uwajya mu cyimbo cya nyina.

Yahise akomerezayo amashuri yisumbuye mu ishuri ry’i Lubumbashi ari nabwo yatangiye kuririmba mu makorali ya Kiliziya Gatolika. Ibikorwa by’umuziki wa Kamaliza ntibyashimishaga nyina wabo Anna Mariya babanaga.

Uhereye ibumoso ni Se wa Kamaliza, Kamaliza na musaza we mukuru

Mu gushaka uburyo yava mu by’umuziki, yashatse kumushyingira atabishaka undi na we ahita asaba uruhushya rwo kujya i Bujumbura, guhera ubwo ntiyagarutse i Lubumbashi. Yaje no guhita abona kazi muri Minisiteri y’Imari i Bujumbura. Mu gihe cy’ikiruhuko kigufi ndetse na nyuma y’akazi yiyibutsa iby’umuziki no kwifata amajwi kuri cassettes yifashishije radio yari yarahawe n’umwe mu nshuti ze witwa Tereza.

Mu 1990 yanogeje umugambi wo kujya ku rugamba rwo kubohora u Rwanda. Yagiye yitwaje gitari ndetse yaririmbiraga abasirikare bagenzi be mu kubatera akanyabugabo no mu bitaramo by’Itorero Indahemuka yabaga ari mu bahanzi bakunzwe.

Nyuma yo kugera mu gihugu yakomeje umuziki ndetse atangira ibikorwa byo gufasha imfubyi anashinga umuryango yise ‘Girubuntu Kamaliza’ abigiriwemo inama na Nzambazamariya Veneranda wari inshuti ye magara.

Ku itariki ya 5 Ugushyingo 1996, yakoze impanuka ikomeye ubwo yavaga i Burundi aje gusura umuryango we mu Rwanda. Yapfuye afiye ipeti rya Sergent.

Abavandimwe ba Kamaliza[hagati] n'imfubyi barera zirimo izo Kamaliza yasize
Umuyobozi uhagarariye iki gikorwa, Ifashabayo Sylvain Dejoie wiga muri Ghana
Murekezi Derrick wiga muri Amerika yafatanyije na Ifashabayo mu gutangiza iki gikorwa

Soma inkuru yatumye aba banyeshuri batangiza gahunda izajya yibukirwamo Kamaliza


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza