Akanyamuneza ku bitabiriye igitaramo cya ’Poetic Fever’ cyahuriyemo abahanga mu busizi (Amafoto)

Yanditswe na Dusabimana Aimable
Kuya 17 Nzeri 2017 saa 04:06
Yasuwe :
0 0

Abasizi batandukanye biganjemo abakiri urubyiruko bahuriye mu gitaramo gishimangira ubuhanga mu kuvuga imivugo, bakwiza akanyamuneza mu bantu batandukanye bitabiriye iki gikorwa cyabaye ku nshuro ya mbere mu Mujyi wa Kigali.

’Poetic Fever’ ni igitaramo ngarukakwezi cyateguwe n’itsinda rya Transpoesis rimenyerewe mu gutegura irushanwa ryitwa ’Kigali Itatswe n’Ubusizi’ ryitabirwa n’urubyiruko rufite impano mu guhanga imivugo mu ndimi zitandukanye zirimo Ikinyarwanda, Icyongereza n’Igifaransa.

Abitabiriye iki gitaramo cyabaye mu ijoro ryo ku wa Gatandatu, tariki 16 Nzeri 2017, basusurukijwe n’abasizi batandukanye barimo Delice Mukazi, Kivumbi King, Esther Uwimbabazi bahuye mu muvugo w’urukundo hagati y’abakobwa babiri n’umusore bombi bifuzaga.

Bahati Innocent yagaragaje ubuhanga mu muvugo usesengura imibereho y’i Kigali akomerwa amashyi n’abiganjemo urubyiruko bitabiriye iki gikorwa bitewe n’uburyo yakurikiranyaga amagambo akoresheje isubirajambo n’isubirajwi mu buryo buryoheye amatwi.

Umuvugo uvuga ibitatse Kigali wakurikiwe n’uwateguwe n’abandi basizi barimo Maniraguha Carine wigeze kwegukana irushanwa rya ’Kigali Itatswe n’Ubusizi’, Umuhoza Amina, Ella ndetse n’Umuyobozi wa Transpoesis itegura ibi bikorwa, Dr. Andrea Grieder, wari wifatanyije na bo mu kuvuga ibirambuye ku mugore.

Kivumbi King yongeye gususurutsa abitabiriye nyuma yo kuvuga umuvugo yise "Cya Cyana" uvuga ibitekerezo by’ingimbi yavumwe ku bw’imyitwarire. Ni umuvugo waherukaga no kumuhesha igihembo. Uyu musore ukiri muto yagaragaje ubuhanga asiga akoresheje Icyongereza yungamo n’Ikinyarwanda mu buryo bwishimiwe cyane.

Umuyobozi wa Transpoesis yateguye Poetic Fever kizajya kiba buri kwezi, yabwiye IGIHE ko ikigamijwe ari ukurushaho guha abasizi mu Rwanda uburyo bwo kugaragaza impano zabo ndetse bakaba banatangira kujya binjiza amafaranga babikuye mu gususurutsa abantu batandukanye bakunda ubusizi ariko batajyaga babona ibitaramo byinshi byabwo.

Yagize ati "Poetic Fever igamije guha undi mwanya mwiza ubusizi, igashyira ku mugaragaro impano dufite mu Rwanda. Urubyiruko rufite impano kandi rwifuza ko zarubeshaho ni ku bw’ibyo twashyizeho uburyo bushya aho abinjira muri ibi bitaramo bishyura amafaranga atari menshi ariko yo gushyigikira ibi bikorwa. Twatangiye kujya tunifashishamo umuziki ujyanye n’imivugo ku buryo abazajya bitabira bazajya baryoherwa birushijeho."

Umusizi Kivumbi uri mu bitabiriye ’Poetic Fever’ yavuze ko yashimishijwe n’umubare w’abitabiriye iki gikorwa nubwo ari ku nshuro ya mbere cyari kibaye. Ati "Iki gikorwa, ntabeshye twabanje kugira ngo abantu ntabwo bari bwitabirire kuko ari inshuro ya mbere, ariko ubwitabire bukwiye. Ndumva nishimiye abaje kandi bizakomeza gukura kurushaho."

Trans - Poesis itegura iki gikorwa ni umuryango washinzwe n’abantu batatu aribo Tuyisenge Olivier, Kayitare Mustafa na Dr. Andrea Grieder uturuka mu Busuwisi, bakaba bariyemeje guteza imbere ubusizi mu Rwanda bahereye mu rubyiruko.

Mu Rwanda rwo hambere, umusizi yafatwaga nk’umuntu ukomeye kuko ahanini abasizi bamenyaga amabanga y’i Bwami cyane. Ibyo byatumaga i Bwami hatabura umusizi ku buryo bahasimburanaga.

Abasizi bane bahuriye mu muvugo witwa 'Unleashed Dreams' ukubiyemo ubutumwa bwerekeye ku bagore
Abasizi batandukanye bagaragaje ubuhanga muri iki gikorwa
Akanyamuneza kari kose ku bakurikiranye imivugo y'abasizi muri Poetic Fever
Esther Uwibambe ari mu basizi bigaragaje muri Poetic Fever
x Iki gikorwa cy'ubusizi cyitabiriwe n'abarimo abacyibyiruka
Poetic Fever yagaragajwemo ubuhanga aho imivugo yahujwe n'umuziki utuje wanyuze benshi
Umusizi Amina Umuhoza mu muvugo witwa 'Unleashed Dreams'
Umusizi Bahati Innocent yasusurukije benshi mu muvugo uvuga ibya Kigali
Umusizi Delice Mukazi
Umusizi Kivumbi King

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza