Akiwacu Colombe yagiye muri Pologne kwitabira Miss Supranational(Amafoto)

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 19 Ugushyingo 2016 saa 12:15
Yasuwe :
0 0

Akiwacu Colombe yageze muri Pologne aho yitabiriye irushanwa Mpuzamahanga rya Miss Supranational umwaka wa 2016, ahagarariye u Rwanda nyuma ya Sonia Gisa agiyeyo mu mwaka wa 2015.

Miss Akiwacu Colombe w’imyaka 22 y’amavuko yageze muri iki gihugu kuri uyu wa Gatanu tariki ya 18 Ugushyingo 2016, yagereyeyo rimwe n’abandi ba Nyampinga bahagarariye ibihugu byabo barimo Miss Indonesia, Miss Malaysia, Miss Denmark, Miss Chile, Miss Rwanda na Miss Guyana.

Irushanwa rya Miss Supranational ku nshuro yaryo ya munani, rigomba kuzahuza abakobwa barenga 80 bo mu bihugu bitandukanye byo ku Isi harimo n’u Rwanda.

Miss Supranational izatangira mu Gushyingo izasozwe ku itariki ya 2 Ukuboza 2016 ahitwa Krynica-Zdrój muri Pologne [Poland]. Abategura iri rushanwa batangaje ko rizajya ryerekanwa kuri televiziyo mu bihugu 120 byo ku Isi.

Aba bakobwa bakigera mu Mujyi wa Warsaw kuri uyu wa Gatanu bahawe ibyumba muri hoteli bagonba gucumbikamo, bahawe amakamba abaranga muri iri rushanwa, banafotowe amafoto ya mbere ndetse batunganyirizwa imisatsi mbere y’uko Miss Supranational itangira.

Aba bakobwa kandi bakoreye ibirori mugenzi wabo Miss Panama wizihije isabukuru y’amavuko, byari ibyishimo by’ikirenga kuri aba ba Nyampinga bamaze kugera muri Warsaw ndetse benshi batangiye kugirana ubushuti mbere y’uko batangira imyitozo ya mbere izaba kuwa 21 Ugushyingo 2016.

Kuri iki Cyumweru tariki ya 20 Ugushyingo 2016 aba bakobwa bazatemberezwa Umujyi wa Warsaw nyuma bazahite bajyanwa muri Slovalia aho bazamara iminsi icumi.

Akiwacu Colombe yahagereye rimwe na Miss Indonesia, Miss Malaysia, Miss Denmark, Miss Chile, Miss Rwanda na Miss Guyana

Ni ku nshuro ya Gatanu u Rwanda rugiye kwitabira Miss Supranational, muri 2012 hagiyeyo Uwamahoro Yvonne, Miss Mutesi Aurore[2013], Umwali Neema Larissa [2014], Gisa Sonia[2015] na Akiwacu Colombe[2016].

Miss Akiwacu Colombe yageze muri Poland
Miss Singapore na Miss Sri Lanka
Miss Singapore na Miss Sri Lanka
Nyampinga uhagarariye u Buyapani
Nyampinga w'u Bufaransa
Miss Romania na Miss Korea
Miss USA

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza