Amagambo Akon yavugiye i Kigali kuri Wizkid na Davido yakuruye impaka

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 9 Gicurasi 2019 saa 09:18
Yasuwe :
0 0

Amagambo umuhanzi ukomeye akaba n’umushoramari, Aliaume Damala Badara Akon Thiam, yavugiye mu nama ya YouthConnect Africa yabereye i Kigali muri Nyakanga 2017, yemeza ko mu baraperi benshi bo muri Amerika ubukene buba bunuma ndetse barushwa amafaranga n’abahanzi bakomeye muri Nigeria barimo Wizkid, Davido na P-Square yongeye kuzamura ibiganiro mu bakoresha imbuga nkoranyambaga.

Ibitekerezo byinshi byazamutse kuri aya magambo nyuma y’amashusho yashyizwe kuri Twitter y’urubuga rwa Africa Facts Zone, Akon ari kwivugira aya magambo, barangije bati ‘Akon aravuga ko Wizkid na Davido ari abaherwe kurusha abahanzi benshi muri Amerika’.

Aya magambo ya Akon agira ati “Iyo turebye ku bakora Hip Hop muri Amerika, mu mashusho buri muraperi ni umukire baba bafite amashene ya zahabu, batwaye Bentleys, bifotozanya n’abakobwa beza ku bwogero banaba mu nzu zihenze ku rwego rwo hejuru ariko iyo gufata amashusho birangiye, bafata telefoni bagahamagara abatwara abagenzi muri Taxi Voiture muri Amerika bazwi nka Uber. Nta nubwo bamara iminota muri ayo mazu tuba twababonyemo kuri za televiziyo.”

“Ariko iyo ugiye muri Nigeria uhasanga Wizkid, Davido na P-Square batwaye imodoka zihenze zirimo nka Bentley cyangwa Mercedes Benz kandi ugasanga ni izabo. Niryo tandukaniro riri hagati y’abahanzi bo muri Amerika n’abo muri Afurika, ariko nitutabivuga abo banyamerika ntabwo bazigera babimenya.”

Yunzemo ati “Amafoto berekana ya Afurika ni ayo kuyiharabika. Afurika ifite amateka yihariye. Abaturage benshi bapfira muri Chicago ndetse n’amashuri menshi muri Amerika arasirwamo benshi.”

Kuva ubwo iyi video yashyirwa kuri uru rubuga abantu benshi batanze ibitekerezo bitandukanye bamwe babyemeza abandi babihakana ndetse no mu bitangazamakuru byo muri Nigeria batangira kwandika kuri aya magambo yari amaze imyaka nta wigeze ayatekerezaho cyane.

Hari abemezaga ko ibintu Akon yavuze ari byo cyane ko ari umuhanzi kandi akaba abana na benshi mu bakomeye muri kiriya gihugu.

Nk’uwitwa Beautiful Black Child yagize ati “Nubwo yabikora…abenshi muri abo baraperi muri Amerika baba bafite ibishashagirana kuri televiziyo ntibanabasha kugura Tukunbo…Afurika n’Abanyafurika bakeneye icyubahiro, baba abasabirizi baramutse bayoborwa na Guverinoma zimeze nk’izacu”.

Uwitwa IshmaelSizwe yagize ati “Ari muri Amerika azi ibyo avuga”. Naho Madueke Christopher, asubiza ati “Ntabwo aba muri Nigeria ntabwo azi ibyo avuga”.

Akon ni umwe mu bantu bakomeye mu 2017 bari batumiwe ngo baganirize urubyiruko rusaga 2800 rwari ruteraniye mu Rwanda mu nama ya YouthConnect Africa, yiga ku buryo amahirwe urubyiruko rw’uyu mugabane rufite yabyazwa ikintu gikomeye.

Icyo gihe mu kiganiro cye hari naho yavuze u Rwanda rumutera ishema ryo kwitwa Umunyafurika ashingiye ku mikorere n’impinduka zidasiba kwigaragaza.

Umuhanzi ukomeye akaba n’umushoramari, Aliaume Damala Badara Akon Thiam ubwo yatangaga ikiganiro muri YouthConnekt yabereye mu Rwanda mu 2017
Urubyiruko rusaga 2800 rwari ruteraniye muri iyi nama mu Rwanda Akon yatangiyemo ikiganiro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza