Apôtre Mutabazi arashaka gukura imivumo ku bahanzi barimo Jay Polly na Mani Martin

Yanditswe na Emma-Marie Umurerwa
Kuya 5 Ukuboza 2017 saa 11:29
Yasuwe :
0 0

Apôtre Mutabazi Kabarira Maurice, Umushumba w’Itorero ‘New Covenant Kingdom Citizen’ yavuze ko ashaka gukura imivumo ku bahanzi bahoze ari abarokore ariko ubu bacitse mu rusengero kubera ko bahawe akato baryozwa ko baririmba indirimbo z’Isi.

Mu bahanzi bahoze ari abarokore Apôtre Mutabazi yakomojeho harimo Mani Martin, Patrick Nyamitali ndetse na Jay Polly. Yavuze ko hari ababakurikije imivumo babahora ko baretse kuririmba indirimbo zihimbaza Imana bakajya kuririmba indirimbo izo bamwe bita iz’Isi [secular music].

Yavuze ko kuba umuhanzi yahagarika kuririmba indirimbo zihimbaza Imana akajya gukora umuziki w’ubundi bwoko nta kibi abibonamo kuko aba agiye gukora ubucuruzi ndetse ngo ‘nta cyaha kirimo’.

Yagize ati “Baririmbye gospel barangije babivamo bajya kuririmba secular nibyo njye nita ubucuruzi, bagiye gukora ubucuruzi bw’umuziki. Nk’uko umuntu yajya gucuruza ibibonde, undi akajya gucuruza imyenda, undi akajya muri takataka. Imivumo nshaka kubakuraho ni iyo bavumwe n’abo bahoze basengana.”

Mutabazi yakomeje agira ati “Abantu basenganaga barangije baravuga ngo biriya bintu bakoze ntibibaho babaturiraho imivumo, kuko twumva ko nta mukirisitu wakabaye aririmba iz’Isi bose bakabaye baririmba gospel. Ariko njye si uko mbyumva, abo Imana ishaka ko baririmba gospel izabahamagara nk’uko yaduhamagaye kandi abo yahamagaye ntabwo bapfa kugenda uko bisanzwe.”

Yongeyeho ati “Bariya bantu iyo Imana iza kuba ibashaka muri gospel yari kubagarura ntanubwo bari kugenda. Abantu babavumye imivumo myinshi babavumiye ubusa, iyo mivumo ntiyabafasheho n’ikimenyimenyi benshi bateye imbere kubera umuziki wabo.”

Yavuze ko abashije kuganira n’aba bahanzi yabagira inama yo gukorera amafaranga mu muziki ariko bakanakiranuka. Ati “Nababwira nti nk’uko umuntu akiranuka mu bufu acuruza namwe mukiranuke, mureke gukora umuziki ngo nyuma yawo kubera ko mwabonye amafaranga cyangwa mwamenyekanye mukore ibyaha, ibyo Imana izabibabaza.”

Aba bahanzi ngo bakwiye kujya bajya mu rusengero ku cyumweru bagasenga kuko nta cyaha bakoze gituma badasenga nk’uko hahoze basenga kandi ngo ababaturiraho imivumo nabo barekere aho kuko itabafata.

‘Icyaha ntikiba mu myenda cyangwa mu misatsi’

Mutabazi yavuze no ku bantu bacira urubanza abahinduye imisatsi yabo cyangwa abambara imyenda migufi n’indi mico abasenga bafata nk’iya satani. Kuri uyu mukozi w’Imana ngo icyaha ntikireberwa mu musatsi cyangwa imyambarire ya muntu.

Mani Martin wahoze aririmba izihimbaza Imana, ni umwe mu bahanzi Apôtre Mutabazi ashaka gukuraho imivumo

Yagize ati “Byashoboka ko umuntu atunga dread kandi agakiranuka kurusha utunze umusatsi karemano. Ibyaha biba mu majipo maremare n’amagufi, ibyaha biba mu mapantaro ya déchirure[acikaguritse] cyanda andi yose, waba umupasiteri cyangwa utari we, igihe cyose utabaye mu bihe byo gusenga no kuba hafi y’Imana ibyaha wabikora uwo waba uri we wese.”

Apôtre Mutabazi w’imyaka 31 y’amavuko afite umugore n’abana bane, yarangije kaminuza mu bijyanye n’ubwubatsi, Itorero ‘New Covenant Kingdom Citizen’ abereye umushumba riherereye mu Karere ka Kicukiro.

Apôtre Mutabazi uyobora Itorero ‘New Covenant Kingdom Citizen’

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza