Bamporiki yavuze kuri Nsengiyumva waririmbye Igisupusupu

Yanditswe na Muvunyi Arsène
Kuya 11 Gicurasi 2019 saa 05:45
Yasuwe :
0 0

Perezida wa Komisiyo y’Itorero ry’Igihugu, Bamporiki Edouard, yashimye Alain Mukuralinda, wafashije Nsengiyumva François, kubyaza umusaruro impano ye, avuga ko bikwiye kubera n’abandi urugero.

Nsengiyumva ni umwe mu bahanzi bagezweho muri iki gihe. Uyu mugabo w’imyaka 41 afite umwihariko wo kuririmba anacurangisha umuduri.

Indirimbo ye yagiye hanze bwa mbere ni iyitwa “Mariya Jeanne” yamenyekanye nk’Igisupusupu yakunzwe n’abatari bake dore ko imaze kurebwa kuri Youtube, inshuro zirenga miliyoni mu gihe kitarenze amezi 4.

Indirimbo ye ya kabiri ni iyitwa “Icange Mukobwa” itaramara icyumweru, nayo ikaba ikunzwe ku buryo budasubirwaho.

Mbere yo kumenyekana Nsengiyumva yacurangiraga mu masoko atandukanye yo mu karere ka Gatsibo aho akomoka, abantu bakagenda bamuha amafaranga make make, atagize icyo amumariye.

Ubwo yaganiraga na IGIHE muri Gashyantare yavuze ko umuziki yakoraga mbere wasaga nk’aho ntacyo umumariye utamubuzaga kubaho mu bukene n’umuryango we.

Perezida wa Komisiyo y’Itorero ry’Igihugu Bamporiki Edouard, abinyujije kuri Twitter, yashimye Alain Mukuralinda, wiyemeje gufata Nsengiyumva wari umeze nka zahabu iri mu mwanda akamufasha kubyaza umusaruro impano ye.

Ati “Ndagushimiye cyane Alain Mukuralinda gufasha Nsengiyumva kugaragaza impano ye, ukamukura ku muhanda ubu ama miliyoni y’abantu akaba agiye kumumenya.”

Uyu muyobozi unasanzwe ari umuhanzi yavuze ko ibi bikwiye gutanga isomo ku bahanzi bakuru ry’uko bafite inshingano ku bandi bakizamuka.

Nubwo Nsengiyumva akunzwe n’abantu batari bake, hari n’abandi bakomeje kumwotsa igitutu bavuga ko ubutumwa buri mu ndirimbo ze butanoze.

Indirimbo ya mbere “Mariya Jeanne” ishinjwa kubamo amagambo y’urukozasoni n’aho “Icange Mukobwa” ishinjwa gushyigikira ihohotera rishingiye ku gitsina.

Ni ibintu umujyanama we atemera na gato akavuga ko ari abashaka kwanduza izina ry’umuhanzi we.

Bamporiki Edouard yashimye Alain Mukuralinda wafashije Nsengiyumva
Alain Mukuralinda yashimiwe kuba yarafashije Nsengiyumva

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza