‘Banza uhehe ayo waneye’, indirimbo ya Korali Integuza yibazwaho byinshi

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 11 Ukuboza 2017 saa 03:32
Yasuwe :
0 0

Ucyumva inyito y’indirimbo ‘Banza uhehe ayo waneye’ yaririmbwe na Korali integuza ubanza gukangarana ndetse biragoye ko wakwiyumvisha byoroshye ko nayo yashyirwa mu cyiciro cy’izihimbaza Imana.

Korali Integuza yaririmbye ‘Banza uhehe ayo waneye’ ibarizwa mu Itorero ry’Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi, ikorera umurimo w’Imana muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ahitwa i Masisi ari naho yashingiwe.

Iyi korali iyoborwa n’umugabo witwa Rutivumbura Enock uhamya ko bahimbye “Banza uhehe ayo waneye bagamije gutanga ubutumwa bwibutsa abantu ko bakwiye kugororokera Imana ndetse iteka bakajya basukura imitima yabo mbere yo kwegera imbere y’Imana”.

Muri iyi ndirimbo humvikanamo amagambo ‘Banza uhehe ayo waneye’ yisubiramo kenshi ari nayo mpamvu abayumva bidahita biyumvisha ko igamije ‘guhimbaza Imana’ cyangwa niba yashyirwa mu gatebo k’izitwa iz’Isi zuzuyemo amagambo yo gucyurirana nka bimwe bizwi mu njyana ya Hip Hop.

Mu nyikirizo y’iyi ndirimbo abagabo binjira baririmba bati:

Banza uhehe ayo waneye abajya ku murimo babone aho banyura,
Banza uhehe ayo waneye dore haranyerera batayicaramo,
Banza uhehe ayo waneye dore ntihabona barayanyura he.
Sanga umuturanyi wawe wajyaga agusaba akunyu ukamucunaguza ngo bajye bagura, Ubanze uhehe ayo waneye.
Jya ku wari umukunzi wawe wateganyaga kuzamushaka,wamuteye inda uramwihakana,
Jya ku wari umukunzi wawe ubanze uhehe ayo waneye
Yewe barasoma, bafite ibitabo, baririmba neza ariko ni abanywi,
Banza uhehe ayo waneye…
Yewe barambara bahorana isuku, babwiriza neza ariko ni abasambanyi,
Banza uhehe ayo waneye….
Yewe barahana bigisha abandi ariko bo ntibiyigisha, banza uhehe ayo waneye…

Korali Integuza iririmba mu Kinyarwanda ariko igizwe n’abaririmbyi bakomoka muri ‘Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo’ ariko bafite ubumenyi muri uru rurimi ndetse bafite n’izindi ndirimbo zisanzwe zicurangwa mu Rwanda.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza