Bernard Bagenzi yatangiye gukorana n’umuhanzi mushya w’impano idasanzwe

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 7 Kamena 2019 saa 01:42
Yasuwe :
0 0

Bagenzi Bernard wazamuye abahanzi bakomeye mu Rwanda barimo itsinda Active, Danny Nanone, Khalfan n’abandi; yatangiye gukorana umusore ufite impano ihebuje wiga umuziki ku Nyundo.

Uyu muhanzi ubusanzwe witwa Ngabo Richard wiyise Kade Kevin mu muziki yatangiye gukorana na Bagenzi Bernard muri Mutarama uyu mwaka ubu bashyize hanze indirimbo nshya bise ‘Sofia’ yishimiwe na benshi kubera ubuhanga iririmbanywe.

Iyi ndirimbo mu buryo bw’amajwi yatunganyijwe na MadeBeats naho amashusho akorwa na Bagenzi Bernard muri Incredible Records.

Irimo ubutumwa bugaragaza umusore ufite akababaro nyuma yo gutandukana n’umukobwa bigeze gukundana, agatangira kubura ibitotsi kumwikuramo byamunaniye.

Mu nyikirizo agira ati “Sofia maze amajoro atatu ntaryama, Sofia niyo ndyamye nisegura amarira kandi wowe uri mu maboko y’ugukunda.”

Bagenzi yabwiye IGIHE ko basinyanye amasezerano y’igihe kirekire gusa ntiyifuje kugira byinshi ayavugaho kuko ari ibanga ry’akazi.

Kade Kevin asanzwe yiga umuziki mu ishuri ry’i Muhanga, uretse kuririmba ni umwanditsi w’indirimbo akaba n’umubyinnyi.

Mu bitekerezo byashyizwe ku rubuga rwa Youtube kuri iyi ndirimbo ye nshya yitwa ‘Sofia’ benshi batangariye impano ye bavuga ko ‘adasanzwe’.

Nk’uwitwa Gasore Christian yavuze ati “uyu musore ari kubikora neza cyane. Nimwe bahanzi dushaka, komeza utere imbere ijwi ryawe ni agahebuzo.”

Iyi ndirimbo ije ari iya kabiri mu muziki we. Muri Mutarama yari yakoze indirimbo yise ‘Too Much’ ariko yo ntabwo yamenyekanye cyane.

Bernard Bagenzi yari aherutse no gutangira gukorana n’undi muhanzi witwa Seyn, wasinye amasezerano y’imyaka itatu muri Incredible Record.

Reba indirimbo nshya ya Kade Kevin

Kade Kevin asanzwe yiga mu ishuri ry'umuziki

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza