Bobi Wine yahamagajwe n’Ubugenzacyaha bwa Uganda

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 29 Mata 2019 saa 01:05
Yasuwe :
0 0

Ishami ry’Ubugenzacyaha muri Polisi ya Uganda (CID) ryamahaje Depite Kyagulanyi Robert uzwi nka Bobi Wine, akekwaho ibyaha birimo icyo gukoresha inama mu buryo butemewe no guteza imvururu.

Bobi Wine yanditse ku rukuta rwe rwa Facebook avuga ko kuri uyu wa Mbere agomba kwitaba Ubugenzacyaha kuko aherutse kwandikirwa na Polisi ibimusaba.

Ati “Ubu ndi kwerekeza ku cyicaro cy’Ishami ry’Ubugenzacyaha muri Polisi ya Uganda.”

Mu ibaruwa ihagamagaza Bobi Wine, hagaragaramo ko agomba kubazwa ibijyanye n’imvururu zabaye ku wa 22 Mata 2019 nyuma yo guhagarika igitaramo cye cyashoboraga gushyira abantu mu kaga no gutuma bamwe barenga ku mategeko.

Ibi byabaye nyuma y’uko Umuyobozi Mukuru wa Polisi ya Uganda ategetse ko ibitaramo bya Bobi Wine byagombaga kubera ahitwa Busabala mu karere ka Wakiso bihagarikwa, nyuma Bobi Wine afungirwa iwe mu rugo.

Ku wa 25 Mata Bobi Wine yaciye mu rihumye abashinzwe umutekano bari bahawe kumucungira mu rugo arasohoka ajya gushyingura uwahoze ari Umuyobozi w’Akarere ka Bugiri witwa Siraji Lyavala.

Yaje gutangaza ko yabikoze kuko byari ngombwa ko ajya gushyingura Lyavala wakundaga igihugu.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza