Bobi Wine yahishuye iyicarubozo yakorewe n’ingabo za Uganda

Yanditswe na IGIHE
Kuya 18 Kanama 2018 saa 11:10
Yasuwe :
0 0

Umuririmbyi Bobi Wine uri mu bakurikiwe bidasanzwe muri Uganda, amaze iminsi itanu mu gihome, arashinjwa gutunga imbunda binyuranyije n’amategeko na we agashinja igisirikare cyamufashe ko cyamwishe ahagaze.

Bobi Wine yafashwe ku wa Mbere tariki 13 Kanama 2018, yatawe muri yombi ari kumwe na bagenzi be Depite Zaake Francis, Depite Karuhanga, Nyanzi Fred ndetse na candida-depite Kassiano Wadri.

Kuva yafatwa, havuzwe byinshi byiganjemo gutunga agatoki Leta ya Perezida Museveni ko yahimbiye ibirego uyu muhanzi mu gihe abo ku ruhande rwe bashinja igisirikare ko cyamukoreye iyicarubozo ndetse ko cyamufunze mu buryo bugamije kubabaza umubiri we.

Uyu mudepite uhagarariye Kyaddondo East, yavuze ku nshuro ya mbere uburyo igisirikare cyamukoreye iyicarubozo ndetse ngo kuva ku munsi wa mbere bamufatira muri Arua baramukubitaga kugira ngo yemere ibyaha kandi atarabikoze.

Chimp Reports itangaza ko kuri uyu wa Gatanu abagize Komisiyo ya Uganda y’Uburenganzira bwa muntu(UHRC) basuye Bobi Wine aho afungiwe mu kigo cya gisirikare cya Makindye mu Mujyi wa Kampala abasobanura uko ubuzima bwe bumerewe muri kasho n’ibibazo byose yaciyemo.

Abagize iyi komisiyo bari bayobowe na Meddie Kaggwa, bagiye gusura uyu muhanzi baherekejwe n’umugore we Itungo Barbara, abamwunganira mu mategeko, abo mu muryango we na bake mu nshuti ze za hafi.

Iyi komisiyo ngo yasanze Bobi Wine afite ububabare bukabije, mu maso yarabyimbye ndetse n’umutwe bigaragara ko wahondaguwe. Depite Kyagulanyi kandi, ntabasha gutambuka, kugira ngo agende bamutwara mu maboko.

Kagga yagize ati “Byaragaragaye ko abangamiwe cyane, ntabasha kwicara, guhumeka nabyo ubona ko bimugora, yatubwiye ko ababara cyane mu gituza ndetse ko ababara umubiri wose.”

Hon. Kyagulanyi yabwiye abamusuye ko agifatirwa muri Arua abasirikare bari bambaye impuzankano n’abandi bari bambaye gisivire bakora nka za maneko baramukubise, bamwe ngo bamwicayeho ku mutwe abandi bamukubitisha umugozi w’ipasi y’amashanyarazi ubundi bamukubita mu buryo buvunagura ingingo zose.

Yavuze ko yavuye muri Arua bajya kumufungira mu yindi kasho mu gace atazi i Kampala, mu nzira ngo bamujyanye bamukubita ku buryo yageze aho afungirwa yamaze guta ubwenge.

Ibyo Bobi Wine avuga bihabanye cyane n’ibyatangajwe na UPDF . Brig Richard Karemire yagize ati “UPDF ntabwo ikora iyicarubozo,” yanavuze ko ibikomere n’imbaraga nke uyu muhanzi afite ari ingaruka z’ibyo yaciyemo mu mvururu zabereye muri Arua.

Karemire yongeyeho ati “Iyo ucanye umuriro ntuba uzi neza uko biza kurangira. Reka abadepite bacu bagire ikinyabupfura aho kuba ku isonga mu bateza imidugararo.”

Bobi Wine amaze iminsi ahanganye n'ubutegetsi bwa Museveni abushinja byinshi birimo kuyobora igihugu buhumyi

Komisiyo y’Uburenganzira bwa muntu muri Uganda yavuze ko nyuma yo gusura uyu muhanzi aho afungiwe bahise bamusabira ko ajyanwa mu bitaro akitabwaho n’abaganga.

Mu gihe Bobi Wine afunzwe, abacuranga umuziki muri Uganda baraye babwiye BBC ko bafashe umwanzuro wo gucuranga mu buryo bwihariye indirimbo z’uyu muhanzi nk’imwe mu nzira zo kwereka ubutegetsi ko batishimiye ifatwa rye.

Bobi Wine agiye kumara icyumweru afunzwe n'igisirikare cya Uganda
Bobi Wine na Kizza Besigye bamaze igihe barahuje imbaraga mu guhangana na Museveni

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza