Britney Spears ashobora kutongera kugaragara ku rubyiniro ukundi

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 16 Gicurasi 2019 saa 05:10
Yasuwe :
0 0

Umuhanzikazi w’umunyabigwi ku Isi, Britney Spears, yahagaritse kongera kuririmbira ku rubyiniro mu bitaramo bya Vegas Residency n’ibindi byose, ndetse bishobora kuba bitazongera kubaho ukundi.

Uyu muhanzikazi yari afite ibitaramo muri Gashyantare ariko ntiyabyitabira kubera impamvu yavuze ko zirimo n’iz’uburwayi.

Larry Rudolph ureberera inyungu z’uyu muhanzi mu bya muzika yabwiye TMZ ko we n’abo bafatanyije gukurikirana uyu muhanzi bahisemo kwanzura ko atazongera gukora ibitaramo kugeza igihe kitazwi.

Ati “Nk’umuntu ugenzura ibyo akora, ngendeye ku makuru njye n’abandi bakorana nawe babwiwe ku byo baba bagomba kumumenyaho. Ngendeye no ku byo nakusanyije, birasobanutse kuri njye, ntabwo azongera kuririmba mu bitaramo yakoreraga i Las Vegas bya ‘Vegas Residency’ n’ibindi, no mu bihe bizaza ntazongera ndetse hari n’uko atazongera kubikora ukundi.”

Rudolph yarebereye inyungu za Spears mu muziki kuva kuva mu 1998, yavuze ko nibura yabanye nawe agereranyije nka 2/3 by’ubuzima bw’uyu muhanzikazi, ndetse akaba amufata nk’umukobwa we akaba yumva ko nawe impamvu yafashe iki cyemezo ari ukurengera ubuzima bwe no kongera kwisuganya.

Yakomeje avuga ko yagiye abana n’uyu muhanzikazi mu bihe bigoye ndetse n’ibyoroshye aho yabaga ashaka gukora akazi ke k’umuziki n’igihe yabaga atabishaka.

Ati “Mu mpeshyi ishize ubwo yashakaga gukora ibitaramo, yampamagaraga buri munsi. Byari bimushimishije. Ntiyigeze ampamagara mu mezi ashize, ubu biragaragara ko adashaka gukora ibitaramo.”

Yakomeje ati “Ntabwo nshaka ko akora kugeza igihe azaba yumva yiteguye, mu buryo bw’umubiri, mu mutwe no kuba yabyiyemeje. Ubwo icyo gihe ntikitabaho, ubwo nyine ntabwo kizaba kizagaruka ukundi. Ntabwo mfite ibyiyumviro cyangwa ubushobozi bwo kumukoresha ukundi, ndi hano mu gihe azaba yumva ashaka gukora. Ndi hano kumwereka ko ari byiza cyangwa ari bibi.”

Muri Mutarama uyu mwaka Britney Spears yanditse ku rukuta rwe rwa Instagram amagambo aherekejwe n’ifoto ye n’umuryango na se na nyina, avuga ko uyu mwaka wose nta bitaramo ateganya gukora, avuga ko icy’ingenzi ari ukubanza agakemura ibibazo biri mu muryango we.

Ati “Mu mezi menshi ashize, data yagiye ajya kwa muganga ndetse hari n’igihe yari agiye gupfa. Twese turishimye ko yabivuyemo amahoro akabasha kongera kuba muzima, ariko aracyafite urugendo rurerure kuri we. Ngomba gufata icyemezo gikomeye ngashyira imbaraga ku muryango wanjye muri ibi bihe. Ndatekereza ko mwese mubyumva.”

Hagati ya 2007 na 2008, Britney Spears yafashwe n’uburwayi bwo kwigunga no guhuzagurika mu bwonko bwatumye se aba umwe mu bakurikirana ubuzima bwe bwa buri munsi, akanamufasha gucunga umutungo we.

Amaze iminsi mu manza aburana nawe ku bijyanye no kongera gusubirana uburenganzira ku gucunga imitungo ye , ndetse nyina yandikiye urukiko arusaba ko yazagaragara mu cyimbo cye kuko ashobora kuba atameze neza. Uru rubanza ruzongera gusubukurwa kuri 18 Nzeri 2019.

Ibi byose ku byatumye Britney ahagarika ibitaramo kugira ngo abanze yisuganye ndetse anashyire ubwenge ku murongo.

Britney Spears afite imyaka 37, ni umwe mu bahanzi b’ibihangange ku Isi kandi bafite igikundiro cyihariye. Mu gihe amaze mu muziki afite umwihariko wo kuba yarahanyanyaje nyamara benshi mu rungano rwe barawushyize ku ruhande.

Uyu muhanzikazi yahisemo kuba ahagararitse ibyo gukora ibitaramo ariko ngo gukora indirimbo byo azajya abikora
Britney Spears yahagaritse ibitaramo yari afite umwaka wose ndetse ashyiraho uburyo bwo kwishyura abari baraguze amatike

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza