00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Britney Spears yateguje umuryango we kuzawukura umutima naramuka ahuye n’itangazamakuru

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 17 Ukwakira 2021 saa 08:27
Yasuwe :
0 0

Umuhanzikazi Britney Spears yatangaje ko mu gihe azaba abashije kugira ikiganiro akorana n’itangazamakuru, azavuga akari imurori ku muryango we ku buryo umuryango we uzacikamo igikuba.

Mu butumwa burebure yanyujije kuri Instagram, uyu muhanzikazi w’imyaka 39 yavuze ko naramuka akoranye n’itangazamakuru ikiganiro, azakora akantu mu muryango we.

Uyu muhanzikazi yavuze ko ari kwizihiza noheli igihe kitaragera kubera ko hari impamvu yo kwishima.

Ati “Uwiteka azagirire ubuntu roho z’abagize umuryango wanjye mu gihe nzaba nakoze ikiganiro n’itangazamakuru. Nta kintu na kimwe nari narigeze nkora cyatuma mfatwa nk’uko nafashwe mu myaka 13 yashize.”

Kuva mu 2008 kugeza ubu se wa Britney , Jamie Spears, ni we wakurikiranaga ibikorwa bye byose birimo gufata imyanzuro itandukanye mu buzima bwe, gusurwa no gusura, ibijyanye n’amasezerano ashobora gukora n’ibindi.

Ni inshingano yari yarahawe kuko Spears yafatwaga nk’ufite ikibazo cy’imitekerereze ku buryo yari akwiriye umuntu umuba hafi.

Nubwo byagenze bityo, uwo muhanzikazi ntiyigeze abyishimira kuko avuga ko yashyizweho igitsure gikomeye ndetse ubuzima yari abayeho bukaba bwari nka gereza.

Se wa Britney Spears yambuwe inshingano zo kureberera umukobwa we mu mpera za Nzeri 2021.

Britney Spears yateguje kuzakura umutima umuryango we mu gihe yaba akoze ikiganiro n'itangazamakuru

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .