Bucece, Kim Kardashian yagize uruhare mu irekurwa ry’imfungwa 17 mu minsi 90

Yanditswe na Muvunyi Arsène
Kuya 8 Gicurasi 2019 saa 09:17
Yasuwe :
0 0

Umugore w’Umuraperi Kanye West, Kim Kardashian, akomeje gufasha imfungwa nyinshi gusubira mu buzima busanzwe ariko akabikora bucece.

Ikinyamakuru TMZ cyanditse ko Kim Kardashian n’itsinda rye ry’abanyamategeko bamaze gufunguza abantu 17 mu mezi atatu gusa.

Aba bose bari barakatiwe igifungo cya burundu y’umwihariko nyuma yo guhamwa n’ibyaha byo ku rwego rwo hejuru bijyanye no gucuruza ibiyobyabwenge.

Ibi byakozwe mu bukangurambaga bw’iminsi 90 bugamije gufunguza abantu bwatangijwe n’Umunyamategeko wa Kim Kardashian, Brittany K. Barnett afatanyije n’undi witwa MiAngel Cody.

Iyi gahunda yo gufasha imfungwa zahawe ibihano bikaze yahawe umugisha na Perezida Donald Trump mu mwaka ushize.

Kim Kardashian ari kwishyura amafaranga akenewe mu gihe Barnett wanashinze umuryango uvugira imfungwa witwa The Buried Alive Advocacy Group na mugenzi we bakora ibijyanye n’amategeko.

TMZ yanditse ko inkunga y’uyu mugore itangwa mu buryo bw’ibanga rikomeye. Bamwe mu bo amaze gufasha harimo Jeffrey Stringer wo muri Leta ya Florida, Cyntonia Brown wo muri Tennessee, Alice Marie Johnson wo muri Alabama.

Hari kandi uwitwa Jamelle Carraway wasubiye mu muryango nyuma yo kumara imyaka 11 mu buroko aho yari yarakatiwe igifungo cya burundu.

Jamelle wari ufite imyaka 31 ubwo yafungwaga, yafatanywe ikiyobyabwenge cya cocaine.

Uwitwa Eric Balcom yasubiye iwabo muri Florida yongera kubonana na nyina nyuma y’imyaka 16 ari muri gereza.

Yahamwe n’ibyaha bifitanye isano n’ibiyobyabwenge ubwo yari afite imyaka 29, akatirwa gufungwa burundu y’umwihariko.

Terrence Byrd nawe ari mu bantu bishimye ku Isi nyuma yo gusohoka mu gihome aho yari amaze kimwe cya kabiri cy’ubuzima bwe [imyaka 25] nawe ku byaha byerekeranye n’ibiyobyabwenge.

Bivugwa ko atari aba gusa Kim Kardashian n’abanyemategeko be bari gufunguza kuko igikorwa cyabo gikomeje.

Kim kardashian yiyemeje gufunguza imfungwa zakatiwe ibihano bikakaye
Terrence yafunzwe afite imyaka 25 asohotse afite 50
Jamelle wari umaze imyaka 11 muri gereza yongeye guhura n'umuryango we
Eric Balcom wari umaze imyaka 16 mu gihome yafunguwe ku bufasha bwa Kim Kardashian

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza