00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Burna Boy yarikoroje nyuma y’inkuru y’uko yaryamanye n’indaya akayisaba gukuramo inda

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 17 Ukwakira 2021 saa 06:24
Yasuwe :
0 0

Umuririmbyi Damini Ebunoluwa Ogulu, wamamaye nka Burna Boy ari kugarukwaho mu bitandukanye muri Nigeria nyuma y’inkuru yagiye hanze ivuga ko yaryamanye n’indaya yo muri Amerika batikingiye nyuma yatwita akayisaba gukuramo inda.

Uyu mukobwa bivugwa ko ari uwo muri Amerika waryamanye yitwa Lethal Lipps[Lippy], asanzwe ari indaya yeruye cyane ko akina filime z’urukozasoni ndetse akaba azwiho kugurisha ku mbuga zabugenewe amashusho ye atandukanye arimo gusambana.

Umwe mu ba-blogger bo muri Nigeria uzwi ku nka Cutie Juls, niwe wasakaje inkuru y’uko Burna Boy yaryamanye n’uyu mukobwa.

Yavuze ko Lippy yasanze uyu muhanzi mu nzu ye ahitwa Lekki mu Mujyi wa Lagos muri Nigeria.

Yavuze ko uyu mukobwa yabonywe inshuro eshatu muri Lekki nyuma yo guhabwa ubutumire n’uyu muhanzi kugira ngo baryamane.

Ngo Lippy yaje gutwita, abibwiye uyu muhanzi amusaba ko yakuramo iyo nda undi arabyanga.

Burna Boy nta kintu aravuga kuri izi nkuru zikomeje gucicikana.

Mu minsi ishize nabwo ikinyamakuru KanyiDail cyari cyanditse kuri Burna Boy inkuru igaragaza ko yaciye inyuma umukunzi we Stefflon Don, agasambana n’umukobwa witwa JoPearl ufite imyaka 23.

Lethal Lipps bivugwa ko yaryamanye na Burna Boy
Ubutumwa bwasakajwe bushinja Burna Boys gusambana n'indaya
Burna Boy yarikoroje mu itangazamakuru muri Nigeria

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .