Byinshi ku muziki wa Mico The Best n’uko yatandukanye n’umuzungukazi bakundanaga

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 7 Ukuboza 2019 saa 07:09
Yasuwe :
0 0

Mico The Best umwe mu bahanzi bafite izina rikomeye bakora umuziki mu Rwanda, uretse kuririmba afite ubuhanga mu kwandika indirimbo no kuzishakira amajwi ndetse by’akarusho akamenya kuzitunganya.

Mico The Best ubusanzwe witwa Nkiko Turatsinze Prosper yavutse mu 1986, mu Mujyi wa Kigali i Gikondo. Uyu musore ni umwe mu bafite izina rikomeye mu njyana ziganjemo Afrobeat.

Yatangiye gukora ibijyanye n’umuziki mu 2007 hasatira 2008 akora indirimbo nyinshi nyuma ahita yinjira mu byo gutunganya indirimbo mu buryo bw’amajwi.

Mu 2011 yaririmbye indirimbo iri mu zakunzwe yitwa ‘Umutaka’, iyi iri mu zongeye gutuma aba mu bahanzi bafite igikundiro agarura ubuyanja mu muziki wo Rwanda no hanze ndetse nyuma aza gusinya amasezerano atararambye mu nzu ifasha abahanzi ya Super Level. Kuva mu ntangiro z’uyu mwaka abarizwa muri KIKAC.

IGIHE: Igitekerezo cyashibutsemo indirimbo uheruka gushyira hanze yitwa ‘Save the date’ cyaje gute ?

Mico: Igitekerezo cyavuye ku ndirimbo y’urukundo, yiganjemo amagambo mbwira umukunzi, abantu n’inama mbagira. Ni ijambo rimenyerewe mu Kinyarwanda cy’ubu, abanyarwanda bamaze kurimenya rikoreshwa mu butumire.

Narikoresheje nk’ikimenyetso kigaragaza ahantu urukundo rugeze, rwa rukundo ruba rudashobora gusubizwa inyuma. Icyitwa urukundo ruba rugeze ahashyushye. Ikindi mbwira n’abantu nti ese niba ureba abakundana ukibaza igihe cyawe ngo ni ryari? Nkababwira nti igihe cyawe kirahari.

IGIHE: Nta buzima bukwerekeyeho burimo ?

Mico: Nanjye ndi umuntu ndakunda nk’abandi. Ntabwo ntekereza ko ijana ku ijana ari ubuzima bwanjye ariko nanjye bizaza.

IGIHE: Nyuma y’iyi ndirimbo ni iyihe gahunda ufite mu muziki wawe ?

Mico: Ntabwo nkora indirimbo ngo nshyire hanze album, ahubwo mba nshaka guhaza imitima y’abafana banjye, noneho nibabona byahiye bazavuge bati izi ndirimbo waduhaye iki gihe gishize cyose fata akanya uzitumurikire. Nshaka kuzamurika album ari indirimbo zizwi. Mfite inzozi zo gukora igitaramo kinini mu gihe runaka.

IGIHE: wasohoye indirimbo wise ‘Save the date’ ariko hari ibindi byo ‘gutera ivi’ nabyo biharawe, byo ubivugaho iki ?

Mico: Gutera ivi ni igikorwa cyiza kigaragaza guca bugufi k’umugabo, sindamenya niba nzaritera cyangwa ntazabikora ariko buriya ibintu byose biba mu mutima gutera ivi ntabwo ari ikimenyetso kigaragaza ko ukunda umuntu cyane.

Hari ibintu biba bigaragara nko kwigana, none se umuntu umwambitse impeta muhagaze ntiyajya mu rutoki? Sinzi ko nzabikora. Igihe nikigera nibwo nzafata umwanzuro ariko ntabwo byatungurana nambitse umuntu impeta duhagaze cyangwa twicaye.

IGIHE: Ubona abantu bamaze gutera ivi, bashyiramo iyihe ntera ngo bakore ubukwe ?

Mico: Wateye ivi mba numva wahita ufata irembo. Numva wateye ivi utakabaye umara amezi atatu utararongora.

IGIHE: Ni iyihe ndirimbo waririmbye iturutse mu bitekerezo by’abafana ?

Mico: Ndumva nta ndirimbo nanditse ibavuyemo ahubwo icyo bakora bo bashobora kumbwira ngo dukumbuye Zouk, Kizomba cyangwa se gerageza ukore akaririmbo ka RnB. Abafana b’umuziki wanjye naje gusanga hari ukuntu bankundira indirimbo zitavudutse cyane.

IGIHE: Ni utuhe tuntu wibuka twakubayeho ugitangira umuziki tugusetsa ?

Mico: Nigeze kujya kuririmba ku Gisenyi nkaba nzi ko iyo urenze i Shyorongi uba ugezeyo. Icyo gihe byari byaragoranye kuko ninjiye mu modoka itinze kuko numvaga ko hari hafi.

Numvaga ko nimfata imodoka saa moya n’igice ndaba ngezeyo saa mbili n’indi minota, noneho tekereza kugenda muri Coaster. Nagezeyo saa yine cyangwa saa tanu z’ijoro. Uncle Austin wari uri mu bateguye igitaramo yaje kunsanganira anyambura igikapu cyari kirimo imyenda nari kwambara ngiye ku rubyiniro ati irukanka ujye kuririmba, uko nahagurutse i Kigali nahise niruka njyayo. Gusa, kubera ko abantu bari bakunze indirimbo yanjye yitwaga ‘Umuzungu’ barabyishimiye cyane.

Akandi nigeze kujya mu Mutara na Moto, nari nziko iyo urenze i Rwamagana uhita ugera i Matimba. Nahagurutse i Kigali saa munani ngerayo saa moya z’ijoro.

IGIHE: Tugarutse ku buzima bwawe ubundi kuba umuhanzi byakujemo gute ?

Mico: Ntabwo natekerezaga kuzaririmba, gusa nahoranaga ibyiyumviro ndi kuririmba[…] nkakubita utujerekani abana bari kuririmba za kirisese, hari n’igihe twakoraga agashungo tukazerera nkavuga nti ntabwo twagenda tutari kuririmba nkahimba utuntu tugenda turirimba.

Natangiye kwiyumvamo kuririmba mfite imyaka 13. Nkaririmba muri korali noneho mvuza n’ingoma . Ntangiye kumva abahanzi barimo Mr. Blue, Farious na Lolilo. Mu mashuri yisumbuye ntangira kwandika indirimbo biza gutyo.

Buriya ikintu abantu batazi nabaye Producer narazimye, namubaye nyuma yo kugira indirimbo yitwa ‘Umuzungu’ yari yakunzwe noneho nkanaririmba mu bitaramo mbona mu muziki nta mafaranga arimo.

Icyo nakoze negereye aba-Producers baranyigisha. Nyuma nakoze indirimbo nise ‘Umutaka’ irakundwa, nshyiramo ikirango nakoreshaga mu gutunganya indirimbo cya Mico The Best, abantu batari banzi [kuko mbere siko nitwaga] batangira kugenda bamenya bati uyu muntu yitwa Mico The Best.

IGIHE: Ujya bwa mbere muri Studio byari ryari ?

Mico: Nagiye muri studio mu 2007 ni nabwo nasohoye indirimbo yitwa ‘Umuzungu’ abantu barayikunda byari ibintu bisekeje.

IGIHE: Wakomoje kuri iyi ndirimbo wise ‘Umuzungu’ ariko muri kiriya gihe ni imwe mu ndirimbo zavugishije benshi. Hari n’abavuze ko wayanditse usubiza iya Dr Claude yitwa ‘Igikara’, ubundi yaje ite ?

Mico: Hari abantu bavuze ko naririmbye musubiza ariko siko biri. Ikintu buriya cyari cyabayeho njye ntabwo nifuzaga kumusubiza mu muziki wanjye, namufataga nk’umuhanzi ukomeye cyane.

Indirimbo yitwa ‘Igikara’ igiye hanze ngira igitekerezo cyo gukora indi yitwa ‘Umuzungu’, ariko ntashaka mu by’ukuri gusubiza iya Dr Claude. Ntabwo nigeze nsubiza uyu muhanzi.

IGIHE: Yabyakiriye ate ?

Mico: Afite ukuntu yiyumvaga mbere ku buryo bamubwiye ngo hari umuntu washyize hanze indirimbo yise ‘Umuzungu’ akavuga ngo abo niba bana nta kundi. Mumureke ayishyire hanze. Ndavuga nti nta kundi reka tuyishyire hanze, imaze kujya hanze ikintu cyantangaje n’uko yarushijeho kubabara.

Bitangira kugaragara ko hatangiye kuzamo ihangana hagati yanjye nawe ariko njye naramwubahaga. Yigeze kunsanga ahantu hitwa Africana, aravuga ngo wa mwana we kuki ushaka kungendaho?

IGIHE: Ni iyihe ndirimbo yawe yatinze muri Studio ?

Mico: Ni iyitwa ‘Uwo Muntu’ ntiyatinze kubera ko hari umuntu wayinyimye ahubwo buri munsi numvaga nshaka kugira akantu nongeraho. Yamaze amezi atatu cyangwa ane kandi ikorwaho nka gatatu mu cyumweru iza kurangizwa na Producer Bob.

IGIHE: Tuganirize kuri Mico kuva mu bwana bwe ?

Mico: Navukiye i Gikondo ndetse nize amashuri yisumbuye hariya i Mburabuturo. Nyuma twagiye i Butare ku ivuko ry’ababyeyi banjye kubera nyine amahano yagwiririye u Rwanda. Ubuzima ntabwo bwari bwiza nibwo njye nafashe umwanzuro wo gusubira i Kigali, ntangira kwiga ibintu bitandukanye.

Buriya nize ‘Mechanique Automobiles’ nkoraho imenyereza gato nyuma nza kujya kwiga indimi n’ubuvanganzo, ubuzima ni burebure. Njya mvuga ko nzafata akanya nkaganiriza abantu ku buzima bwanjye kuko ni burebure.

IGIHE: Ntabwo ujya utekereza kuzandika igitabo ku buzima bwawe se ?

Mico: Igitabo gisaba umwanya. Mba numva naba mfite umwanditsi kuko igitabo gisaba umwanya munini.

IGIHE: Uri mu bantu banditse ku ndirimbo ya Sunny na Bruce Melodie yitwa ‘Kungola’ ?

Mico: Ibi bintu bijya biteza ikibazo rimwe na rimwe. ‘Kungola’ nayanditseho ariko ntabwo arinjye wayanditse yose. Hari abahanzi b’inshuti dufatanya ku buryo dushobora kwitabazanya; Mico The Best, Danny Vumbi na Bruce Melodie nta kintu cyatuzamo ngo kitunanire.

Ntabwo njyewe nkunda kuvuga abantu nandikiye indirimbo. Mu Rwanda mbona ntazi uko babifata ntabwo turagera ku rugero rwo kubifata nk’aho ari akazi ahubwo abantu bavuga ko wa muhanzi adashoboye.

IGIHE: Amafaranga ya mbere wakoreye mu muziki yari angahe ?

Mico: Byari ibihumbi 40 Frw.

IGIHE: icyo gihe indirimbo bayikoreraga angahe ?

Mico: Hari igihe wakubitanaga na Producer ari ku nzara wamuha 20 000 frw indirimbo akayigukorera.

IGIHE: Indirimbo yitwa ‘Akanote ka 500’ yaje gute ?

Mico: yavuye kuri Dr Jack. Yambwiye inkuru y’umugabo wari ufite umugore umuca inyuma kubera irari atari uko ashaka amafaranga. Kubera ko niba umuntu umusigira 5000 Frw umuntu akaza kumusambanya akamuha 500 Frw, urumva ko nta kibazo cy’amafaranga aba afite ahubwo aba ari nk’agatike ko gutega moto gusa.

Indirimbo yavugaga ku ngeso y’umuntu atari ukuvuga ngo akeneye amafaranga. Ntaho iyi nkuru ihuriye nanjye.

IGIHE: Mu rukundo muri iki gihe uhagaze ute ?

Mico: Ntabwo ari bibi ariko nyine uyu munsi usanga mu rukundo bimeze neza ejo bikaba bimeze nabi.

IGIHE: Umuzungukazi mwakundanaga mu minsi yashize ibyanyu byarangiye bite ?

Mico: Hashize igihe kini dutandukanye, nk’amezi atanu cyangwa atandatu. Impamvu ni nyinshi kandi urukundo rugira amabanga yarwo. Hari ibintu tutumvikanye nk’abantu batari begeranye mpitamo ko tugomba kubihagarika.

Reba indirimbo Mico The Best aheruka gushyira hanze yise ‘Save the Date’

Mico The Best amaze imyaka 12 akora umuziki kandi na n'ubu ari mu bahanzi bakunzwe
Mico The Best ni inshuti magara n'abahanzi barimo Bruce Melodie na Danny Vumbi
Mico The Best ni umwe mu bahanzi bamaze kubaka izina mu buryo bukomeye mu muziki wo mu Rwanda

Reba ikiganiro kirambuye twagiranye na Mico The Best


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza