Chameleone yangiwe gusura Bobi Wine ufunze

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 2 Gicurasi 2019 saa 12:52
Yasuwe :
0 0

Umuhanzi Jose Chameleone wanditse izina mu muziki w’Akarere ka Afurika y’Uburasirazuba yakumiriwe n’inzego z’umutekano muri Uganda ubwo yari agiye gusura Bobi Wine ufungiye muri Gereza ya Luzira.

Depite Robert Ssentamu Kyagulanyi [Bobi Wine] yatawe muri yombi ku wa Mbere ajya gufungirwa muri Gereza ya Luzira, ubusanzwe ifatwa nk’iya ba ruharwa.

Ku wa 29 Mata 2019, nibwo Bobi Wine w’imyaka 37 yahamagajwe n’Ubugenzacyaha ahitwa Kibuli ngo akoreshwe inyandiko mvugo ku gitaramo yari yateguye mu buryo polisi ivuga ko butazwi ndetse ikaza no kugihagarika bigateza imvururu.

Uyu muhanzi ubifatanya na politiki ashinjwa gukoresha inama zitemewe bijyanye n’imyigaragambyo yakorewe mu mutuzo yitabiriwe n’ibihumbi by’urubyiruko, rutishimiye itegeko rishya ry’imisoro ku mbuga nkoranyambaga.

Ku wa 30 Mata 2019 nibwo abahanzi barimo Joseph Mayanja [Jose Chameleone] na Nubian Li baherekejwe na Depite Francis Zaake na mugenzi we Betty Nambooze bagiye gusura Bobi Wine ariko bangirwa kumubona.

Ku wa Gatatu Chameleone yanditse ku rukuta rwe rwa Facebook ko yatewe agahinda no kwangirwa kubona Bobi Wine ngo kuko nta burenganzira yari yahawe na Dr Johnson Byabasaija uhagarariye Amagereza muri Uganda.

Ati “Mu gitondo nagiye gusura umuvandimwe Bobi Wine muri gereza afungiwemo ya Luzira, ariko nabwiwe ko bitemewe kuko nta burenganzira nahawe n’ushinzwe iby’amagereza muri Uganda. Nagerageje kumvikana ariko biba iby’ubusa. Ubu ndi kugusengera muvandimwe. Komera nk’uko bisanzwe. Nshimiye buri wese wagerageje gusura umuvandimwe wacu.”

Urugendo rwa Chameleone rwaje nyuma y’amasaha make polisi iteye imyuka iryana mu maso mu baturage bigaragambyaga mu Mujyi wa Kampala bamagana itabwa muri yombi rya Bobi Wine.

Ubutegetsi bwa Museveni bukomeje gukoresha ingufu mu guhutaza abatavuga rumwe na we, hibanzwe ku wo bigaragaye ko abangamiye umugambi we wo kuguma ku butegetsi.

Bobi Wine uhagarariye agace Kyadondo East yinjiye mu Nteko Ishinga Amategeko mu 2017; ni umwe mu banenga ubutegetsi bwa Museveni, ndetse anabinyuza mu bihangano bye avuga ko hakenewe ubw’abaturage, buzakuraho ingoyi y’igitugu.

Museveni w’imyaka 74 ayoboye Uganda kuva mu 1986 ndetse yatangaje ko azongera kwiyamamariza manda ya gatandatu mu matora ateganyijwe mu 2021.

Amnesty International ku wa Kabiri yasohoye itangazo yamagana ibikomeje gukorerwa Bobi Wine, icyo gihe yavuze ko gutegura ibitaramo cyangwa imyigaragambyo nta cyaha kirimo ndetse inasaba Leta ya Uganda kumufungura bwangu kuko ibyo akora nta na kimwe kirimo kwica amategeko y’igihugu.

Jose Chameleone yangiwe kubonana na Bobi Wine ubwo yajyaga kumusura kuri Gereza ya Luzira afungiyemo
Bobi Wine kuri uyu wa 2 Gicurasi 2019 aritaba urukiko

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza