Uyu mugabo yitabye Imana kuwa Gatandatu aguye hanze y’urugo rwe i St. Louis. Abapolisi bo mu gace ka St. Charles bavuze ko basanze uyu mugabo asa n’uwataye ubwenge hanze y’urugo niko guhita bitabaza abashinzwe ubutabazi nyuma biza gutangazwa ko yagize ikibazo cy’ubuhumekero.
Berry yanditse indirimbo nka "Johnny B. Goode" na "Sweet Little Sixteen" zigaragaza ubuhanga bwe mu gucuranga gitari.Ni umwe mu bafatwa nk’umwami w’injyana ya Rock and Roll bitewe n’ubuhanga yagaragaje kuva mu myaka ya 1970 na mbere yaho.
Itsinda ryo mu njyana na ‘The Rolling Stones’ ni bamwe mu bazwi batangaje ko bababajwe n’urupfu rwa Chuck Berry. Mu butumwa bashyize ku rubuga rwabo rwa Internet bavuze ko yari umugabo w’umuhanga mu gucuranga gitari no kwandika indirimbo, bityo ko zizahora zibukwa.

Charles Edward Anderson "Chuck" Berry yavutse kuwa 18 Ukwakira 1926. Yakoze indirimbo zamenyekanye mu myaka yo hambere nka "Maybellene" (1955), "Roll Over Beethoven" (1956), "Rock and Roll Music" (1957) na "Johnny B. Goode" (1958).
Yahawe ibihembo bitandukanye birimo Grammy Lifetime Achievement Award mu 1984. Mu 2009 yashyizwe ku mwanya wa karindwi ku rutonde rw’abantu 10 b’ibihe byose bafite ubuhanga mu gucuranga gitari. Ni urutonde rwakozwe na Time Magazine.
TANGA IGITEKEREZO