Clarisse Karasira yasohoye indirimbo ‘Twapfaga iki?’ irimo ubutumwa bukomeye

Yanditswe na Muvunyi Arsène
Kuya 27 Mata 2019 saa 03:13
Yasuwe :
0 0

Umuhanzikazi Clarisse Karasira umaze kwigarurira imitima y’abakunda umuziki gakondo, yashyize hanze indirimbo yise “Twapfaga iki?” ikebura abahora mu makimbirane.

Uhereye kuri “Giraneza”, “Rwanda Shima Imana”, “Ntizagushuke” na “Komera” yafashije benshi mu bihe byo Kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, byose ni ibihangano by’umwari Clarisse Karasira bikora ku mitima y’abakunda umuziki gakondo.

Uyu mukobwa winjiye mu muziki mu mwaka ushize yahise akundwa bidasanzwe bitewe n’amagambo ari mu ndirimbo ze, n’ijwi ryuje ubuhanga buhebuje.

Benshi bahamya ko ari we uje kusa ikivi cya nyakwigendera Mutamuriza Annonciata uzwi nka Kamaliza.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu, yashyize hanze indirimbo ye kane yise “Twapfaga iki?” yakozwe na Jay P mu gihe amashusho yatunganyijwe na Fayzo.

Karasira yabwiye IGIHE ko igitekerezo cyo guhimba iyi ndirimbo cyaturutse ku makimbirane atandukanye agenda abona mu miryango atuma n’abandimwe bicana.

Ati “Ubutumwa bwavuye mu ntkerezo bw’ibyo nabonaga muri rubanda, imibanire yacu, imibereho yacu ugasanga abantu barimo barapfa ubusa. Byavuye mu bitekerezo mbona ukuntu abantu babanye, ukumva abantu bicanye kandi ari abavandimwe, ibintu nk’ibyo.”

Yavuze ko yashakaga kubwira abantu ko nta kintu gikwiye kubateranya kuko iby’Isi ari ubusa, abantu bapfa bakabisiga.

Ni indirimbo yumvikanamo cyane umudiho wa kinyarwanda, ariko na none irimo amagambo akomeye yo gukebura abantu bahora mu matiku bapfa ubusa.

Inyikirizo yayo igira iti “Twapfaga iki? Byamaze iki? Kutajya imbizi byasize iki? Ntacyo dupfa iby’isi ari ubusa, iyeee twapfaga iki?”.

Mu mashusho yayo hagaragaramo ababyinnyi ba kinyarwanda n’ikinamico igaragaza abaturage bahora mu manza z’urudaca.

Ntakirutimana Ibrahim uzwi nka Muyobozi muri filime ya Seburikoko n’ubundi nawe abari umuyobozi ukemura amakimbirane y’abaturage.

“Twapfa Iki?” ni indirimbo ya kabiri ya kabiri ashyize hanze kuva yatangira gufashwa na Alain Mukuralinda.

Clarisse Karasira amaze kwemeza abakunda umuziki gakondo
Uyu mukecuru Karasira yamukoresheje mu ndirimbo ye
Clarisse Karasira yifashishije abasore b'ababyinnyi mu ndirimbo ye nshya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza