CNLG yamaganye imvugo z’amacakubiri ashingiye ku moko zuririye kuri Miss Rwanda 2019

Yanditswe na Emma-Marie Umurerwa , Uwiduhaye Theos
Kuya 25 Mutarama 2019 saa 04:21
Yasuwe :
0 0

Irushanwa rya Miss Rwanda 2019 riri mu yavuzweho byinshi cyane! Ni umwaka udasanzwe washyuhijwe cyane na Mwiseneza Josiane, wavuye iwabo i Karongi akajya i Rubavu guhatana, ku buryo byamusabye gukora ibilometero byinshi n’amaguru agasesekara imbere y’abakemurampaka yanasitaye.

Mwiseneza yabonye abafana kuva ku munsi wa mbere izina rye riramamara, igitangaje kuri we ni uko yari yarigiyemo bwombe iwabo bizwi na nyina gusa, abavandimwe be bagatungurwa no kubibona mu itangazamakuru.

Ni umukobwa udasiba kuvugwa ndetse ikiganiro cya benshi ashyizwemo kiranurira. Umunsi ku munsi ku mbuga nkoranyambaga ntasiba kugaruka mu bitekerezo bitandukanye.

By’umwihariko niwe warangaje imbere bagenzi be kuva hatangira gushakishwa abakobwa 20 bazajya mu mwiherero ndetse ni we watowe cyane kurusha abandi ku mbuga nkoranyambaga, bimuhesha amahirwe yo guhita akomeza nta kindi kigendeweho.

Bageze mu mwiherero niwe mukobwa watorwaga cyane kuri SMS mu matora yabaga hashakishwa ugomba gutaha buri munsi.

Ukinishije kumwiha abafana be ntibamurebera izuba, ushaka kumenya ukuri wabaza Nkusi Arthur wamuteyemo urwenya cyangwa se Safi Madiba, wanditse amagambo kuri Instagram yikinira akamubyarira amazi nk’ibisusa.

Ntizimbye mu magambo urundi rugero rwa hafi ni umukobwa witwa Uwihirwe uri mu bo bahanganiye ikamba rya nyampinga w’u Rwanda, wifotoranyije nawe yarangiza akandika ijambo ‘Savage’ ku ifoto bari kumwe bikaza gufatwa nko kwibasira uyu mwari benshi bakundiye kuba ‘azira mukorogo’.

Mwiseneza arashyigikiwe bikomeye, niwe wavuzwe kurusha abandi mbese yatumye irushanwa riryoha ku buryo n’umukecuru wo ku kanunga ko mu Ibereshi i Muhanga, nta kabuza umuvuze yahita amenya uwo ariwe.

Gusa nta byera ngo de! nyuma yo gushyigikirwa no kuvugwa bikomeye havutse amatsinda y’abanzi be batangiye gukwirakwiza ibihuha bitandukanye bishingiye ku moko bagamije gutatanya abatangiye kumwihebera.

Ababivuga bifashisha imbuga nkorambaga bakiyambika indi sura ndetse bagakoresha konti z’impimbano kugira ngo batazavumburwa.

Hari nk’uwanditse kuri Facebook, wiyise Nkurikiyimana Alan Hubert, ahembera amacakubiri ashingiye ku moko ashaka gusubiza u Rwanda mu bihe by’icuraburindi rwanyuzemo.

Icyo gihe yanditse avuga ati “Igihe ni iki Abahutu nabo bagatorwa muri nyampinga, Josiane 100% turi kumwe ikamba rigomba kuba iryawe igihe Abatutsi batorewe birarambiranye”.

Uretse uyu, hari n’abandi bagiye mu myirondoro y’uyu mukobwa bazana ibijyanye n’amateka ye, ku mbuga zitandukanye hacicikana ubutumwa bwerekana ko yavutse ku mubyeyi wakoze Jenoside.

Hari ubutumwa bw’uwitwa cyangwa wiyita Songa James bwacishijwe ku mbuga nkoranyambaga zinyuranye, bugira buti ”Ntamuhutukazi wabaye miss rwose ise yaraguye tingitingi nyuma yo kunywa amaraso y’abana b’inzirakarengane, ndarivuze ndamaze”,

Nyuma y’ibi byose Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside, CNLG, yanditse ubutumwa yongera kwibutsa abanyarwanda ko igikorwa cyo gutora nyampinga gikwiye kuba hitabwa ku ndangagaciro, aho kwimika amacakubiri.

CNLG yagize iti “Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG) iramagana imvugo yuzuye ivangura rigamije gukwirakwiza amacakubiri ashingiye ku moko ya Hutu/Tutsi no kugaragaza ko hari ubwoko buruta ubundi. Mu Rwanda ntitukiri igihugu kirangwa n’amacakubiri ashingiye ku moko. #MissRwanda2019”.

Yakomeje ivuga ko ‘mu gikorwa cya Nyampinga w’u Rwanda, kiri kuba abanyarwanda dukwiriye gushyira hamwe hitawe ku ndangagaciro y’ubunyarwanda aho kugendera ku moko Hutu/Tutsi. Imvugo zisebanya, zuzuye ivangura nizo zahembereye amacakubiri n’ingengabitecyerezo ya Jenoside byatugejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi’.

Bukongera kuvuga ko rimwe mu mahame rangashingiro y’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda mu ngingo ya 10, ari ukurandura ivangura, amacakubiri n’ingengabitecyerezo ya Jenoside himakazwa ubumwe.

Iyi Komisiyo ikomeza ivuga ko imvugo zihembera amacakubiri zimaze iminsi zinyuzwa ku mbuga nkoranyambaga zihabanye cyane n’ihame rangashingiro ryavuzwe mbere ndetse n’andi mahame no gutesha agaciro Abanyarwanda.

Ubutumwa bwa CNLG busoza buvuga ko yibutsa abantu ko imvugo n’ibikorwa byose bikorewe mu ruhame bigamije guhembera ingengabitekerezo ya Jenoside gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bihanwa n’itegeko no 59/2018 ryo 22/8/2018 rihana icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibyaha bifitanye isano.

Ntawe ukwiye kureberwa mu ndorerwamo y’ibyahise

Umuyobozi wa Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge, Bishop John Rucyahana, yabwiye IGIHE ko akurikiranira hafi amakuru y’irushanwa rya Miss Rwanda, agasaba urubyiruko n’abandi banyarwanda kwirinda kuyazanamo amacakubiri ashingiye ku mateka y’ibyahise.

Yagize ati “Uriya mwana si Kayibanda nta ruhare afite kuri Kayibanda n’ibya Kayibanda. Uriya mwana ni uwo ari we, afite uburenganzira nk’abandi banyarwandakazi. Icyo twabwira rero urubyiruko ni uko batagomba kumurebera mu ndorerwamo y’ibyashize n’ibitari ibye nibyo atakoze, nibyo atavuze.”

Yakomeje avuga ko ikintu cy’ubuzima bw’umuntu ari gatozi y’ubuzima bwe kandi ngo ADN y’umuntu ntidushobora kumera nk’utwundi niyo baba bavukana.

Ati “Kayibanda yari afite inshingano ze ku byo yakoze nibyo yavuze, uriya mwana na we afite inshingano ze ku byo akora nibyo azakora. U Rwanda ruraha buri munyarwanda wese uburenganzira bwo kubona ibyo mugenzi we yabona bitewe nuko buri muntu wese ashyira imbaraga n’umuhati ku kugera ku cyo ashaka kugeraho.”

Umukobwa uzahiga abandi, azambikwa ikamba kuri uyu wa gatandatu yariki ya 26 Mutarama 2019, akazasimbura Iradukunda Liliane (Miss Rwanda 2018).

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG, Dr Bizimana Jean Damascène, yamaganye abahembera amacakubiri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza