Cristiano agiye guhamagazwa mu rukiko kubera umugore umushinja kumuhohotera

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 24 Gicurasi 2019 saa 01:59
Yasuwe :
0 0

Cristiano Ronaldo yasabwe kwitaba urukiko akiregura ku byaha ashinjwa byo guhohotera umugore, witwa Kathryn Mayorga, nyuma yaho abanyamategeko bashakishije aho atuye bakamenya aho atuye mu Butaliyani.

Kuva mu Ukwakira umwaka ushize umugore witwa Kathryn Mayorga utuye i Las Vegas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yajyanye mu nkiko rutahizamu wa Juventus, Cristiano Ronaldo amushinja kumufata ku ngufu ubwo yari muri hoteli mu mwaka wa 2009.

Ubwo iki kirego cyongeraga kuburwa, abanyamategeko ba Mayorga bahise batangira gushakisha imyirondoro y’aho Cristiano atuye.

Ikinyamakuru The Mirror cyandikirwa mu Bwongereza cyatangaje ko nyuma yo gukora iperereza baje gusanga Cristiano atuye i Turin.

Ubu ikipe iri gukurikirana iki kirego ya Kathryn Mayorga yasabye inzego z’ubutegetsi kumushyikiriza impapuro zimubwira ko agomba kwitaba urukiko vuba na bwangu. Izi mpapuro biteganyijwe ko zizoherezwa mu byumweru biri imbere mu gihe zizaba zimaze gusemurwa.

Mayorga avuga ko yahuye na Ronaldo muri Palms Hotel and Casino ku wa 13 Kamena 2009.

Mu kirego cye, avuga ko Ronaldo yamusabye kumusanga mu bwogero ndetse akamuha n’ibyo kwambara.

Ubwo uyu mugore ngo yari mu cyumba cyo guhinduriramo, Ronaldo ngo yamusanzeyo aramwegera, amusaba imibonano mpuzabitsina akoresheje umunwa. Mayorga ngo yarabyanze, ariko undi amwinjiza mu buriri ahita amufata ku ngufu.

Mu kirego cyashyikirijwe urukiko umwaka ushize, uyu mugore yavuze ko nyuma y’aho ngo Ronaldo yamusabye imbabazi, amubwira ko na we byamugwiririye.

Kathryn Mayorga nyuma ngo baje kumufatirana bitewe na kamere ye, bamuha $375,000 ngo azaceceke ntahazagire uwo ahingukiriza ko yafashwe ku ngufu.

Ibi byose ariko Cristiano yagiye abihakana akavuga ko Kathryn Mayorga ashaka kuzamukira ku izina nta kindi.

Polisi yo muri Las Vegas, muri Mutarama uyu mwaka yatanze impapuro zisaba ko Cristiano Ronaldo akorerwa ibizamini bya ADN.

Kathryn Mayorga yagaragaye muri Rain Nightclub i Las Vegas ari kumwe na Cristiano umunsi umwe mbere y'ijoro ry'ibyo amushinja
Mayorga yavuze ko ubwo yari mu cyumba cyo guhinduriramo imyenda, Ronaldo yamusanzeyo aramwegera, amusaba imibonano mpuzabitsina

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza