00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Diamond n’umukunzi we Zari basesekaye i Kigali (Amafoto)

Yanditswe na

Kalinda Brendah & Murungi Sabin

Kuya 29 December 2014 saa 08:33
Yasuwe :

Umuhanzi w’Umunyatanzaniya umaze kubaka izina muri Afurika, Diamond Platinumz, yasesekaye mu Mujyi wa Kigali aherekejwe n’umukunzi we ndetse n’itsinda ry’ababyinnyi 22.
Ku isaha ya saa moya n’igice nibwo uyu muhanzi ukunzwe cyane mu Karere yahageze ku kibuga cy’indege cya Kanombe.
Diamond akigera i Kigali yavuze ko yishimiye u Rwanda dore ko ari ubwa mbere ahageze ndetse akaba yarahoze abyifuza mu buzima bwe.
Yagize ati, “Ndishimye cyane kugera i Kigali, nzaniye Abanyarwanda ibintu (…)

Umuhanzi w’Umunyatanzaniya umaze kubaka izina muri Afurika, Diamond Platinumz, yasesekaye mu Mujyi wa Kigali aherekejwe n’umukunzi we ndetse n’itsinda ry’ababyinnyi 22.

Ku isaha ya saa moya n’igice nibwo uyu muhanzi ukunzwe cyane mu Karere yahageze ku kibuga cy’indege cya Kanombe.

Diamond akigera i Kigali yavuze ko yishimiye u Rwanda dore ko ari ubwa mbere ahageze ndetse akaba yarahoze abyifuza mu buzima bwe.

Yagize ati, “Ndishimye cyane kugera i Kigali, nzaniye Abanyarwanda ibintu byiza cyane kandi kubera ari ubwa mbere nizeye ko bari bwishime cyane kandi ndabakunda”.

Diamond yageze i Kigali aturutse i Burundi aho yakoreye igitaramo kuwa Gatandatu tariki ya 27 Ukuboza 2014. We n’umukunzi we mushya, zari ndetse n’itsinda ry’ababyinnyi n’abacuranzi be 22 bahise berekeza kuri Serena Hotel ari naho bagomba gucumbika mu gihe bazamara mu Rwanda.

Uko byari byifashe

Biteganyijwe ko Diamond azataramira Abanyarwanda tariki 31 Ukuboza 2014 kuri Expo Ground i Gikondo asoreze kuri Stade Amahoro tariki ya 1 Mutarama 2015 mu gitaramo azafatanyamo n’abandi bahanzi batandukanye barimo Kiing James, Urban Boyz, Jay Polly n’abandi.

Bava i Burundi berekeza mu Rwanda
Ngabo mu ndege baje i Kigali
Akigera i Kanombe yaje afashe ukuboko Zari
Abanyamakuru bamubajije Zari araseka abura icyo asubiza
Diamond yageze i Kigali aherekejwe na Zari
Nguwo arinjira mu modoka asangamo Zari

Amafoto: JP Nsanzabera

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages