DJ Khaled yashyize hanze indirimbo yakoranye na Nipsey Hussle uherutse kwicwa

Yanditswe na Muvunyi Arsène
Kuya 18 Gicurasi 2019 saa 09:56
Yasuwe :
0 0

Nyuma y’ukwezi kumwe Umuraperi w’Umunyamerika Nipsey Hussle yishwe, DJ Khaled yashyize hanze indirimbo bari barakoranye hamwe na John Legend.

Tariki 31 Mata 2019, nibwo umuraperi Ermias Davidson Asghedom, wari uzwi mu muziki nka Nipsey Hussle yarasiwe imbere y’iduka mu Mujyi wa Los Angeles. Ukekwaho kumwica ni umusore w’imyaka 29 witwa Eric Holder.

Abantu batandukanye barimo abahanzi bagenzi be n’abakunzi b’umuziki bababajwe bikomeye n’urupfu rw’uyu muraperi watabarutse amaze imyaka 33 ageze ku Isi.

Ku wa Gatanu, tariki 17 Gicurasi 2019, nibwo DJ Khaled yashyize hanze indirimbo yitwa “Higher” yakoranye na Nipsey Hussle mbere y’uko apfa, bayifatanyije na John Legend.

Amashusho y’iyi ndirimbo yakozwe na Eif Rivera mu ntangiriro no ku musozo baha icyuhabiro Nipsey Hussle witabarutse atayirebye.

Iyi ndirimbo iri kuri album DJ Khaled yise “Father Of Asahd” yakoranye n’abahanzi bakomeye nka Jay Z, Travis Scott, Card B, J Balvin n’abandi benshi.

Agisohora iyi ndirimbo Dj Khaled yavuze ko ayifata nk’impano inshuti Nipsey Hussle yamusigiye dore ko amashusho yayo yafashwe mbere y’iminsi mike ngo yicwe.

Amafaranga yose azava muri iyi ndirimbo azahabwa abana ba Nipsey ari bo Emani na Kross. John Legend na we yemeje ko azongeraho inkunga ye.

DJ Khaled mu ifatwa ry'amashusho y'indirimbo 'Higher' yakoranye n'umuraperi Nipsey Hussle uherutse kwicwa
Nipsey Hussle yishwe nyuma y'iminsi afashe amashusho y'indirimbo yakoranye na DJ Khaled

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza