Drake yaciye agahigo mu bihembo bya Billboard Music Awards 2019 (Amafoto)

Yanditswe na Muvunyi Arsène
Kuya 2 Gicurasi 2019 saa 01:21
Yasuwe :
0 0

Umuraperi Drake yaciye agahigo ko kwegukana ibihembo byinshi muri Billboard Music Awards 2019, ahita yicara ku ntebe y’icyubahiro yari ifitwe na Taylor Swift.

Ibirori byo gushima abahanzi bitwaye neza bya Billboard Music Awards 2019, byabereye ahitwa Grand Garden Arena mu mujyi wa Las Vegas mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu.

Ni ibirori byaririmbwemo n’ibyamamare bitandukanye nka Tailor Swift, Mariah Carey, Ariana Grande, Madonna, n’abandi benshi.

Ibi bihembo bitangwa mu byiciro bitandukanye birenga 60. Muri uyu mwaka 2019 umuhanzikazi Card B niwe wari uhataniye ibi bihembo mu byiciro byinshi bigera kuri 21.

Umuraperi Drake yanditse amateka atarakorwa n’undi muhanzi aho yegukanye ibihembo 12 birimo icy’umuhanzi wahize abandi, umuhanzi w’umugabo, uwahize abandi ku rutonde rw’indirimbo 100 zakunzwe, uwahize abandi ku rutonde rw’indirimbo 200, ufite indirimbo zaguzwe cyane, umuraperi w’umugabo n’ibindi.

Drake yakurikiwe n’umuraperikazi Card B wegukanye ibihembo bitandatu muri 21 yahataniraga. Maroon Five yegukanye bine, Ella Mai, Ozuna, Luke Combs na Lauren Daigle bose begukanye bitatu.
Drake yahise aba umuhanzi wa mbere ufite ibihembo byinshi bya Billboard Music Awards aho mu kabati ke bimaze kuba 27, akaba asimbuye Taylor Swift ufite 23.

Ariana Grande yegukanye igihembo cy’umuhanzikazi wahize abandi, n’icy’umuhanzi watowe cyane n’abafana.

“Girls Like You” ya Card B na Maroon 5 niyo yegukanye igihembo cy’indirimbo yakunzwe ku rutonde rw’indirimbo 100. Ni ku nshuro ya kabiri indirimbo nk’iyi yahuriwe n’umuhanzi wa Hip Hop n’uwa Pop itsindiye iki cyiciro nyuma ya See U Again ya Wiz Khalifa yafatanyije na Charlie Puth.

Elle Mai yatsindiye igihembo cy’uwahize abandi mu bakora injyana ya R&B aba umuhanzikazi wa gatatu itsindiye iki cyiciro nyuma ya Rihanna na Beyoncé.

Top Artist

Drake

Top New Artist

Juice WRLD

Billboard Chart Achievement Award

Ariana Grande

Top Male Artist

Drake

Top Female Artist

Ariana Grande

Top Duo/Group

BTS

Top Billboard 200 Artist

Drake

Top Hot 100 Artist

Drake

Top Streaming Songs Artist

Drake

Top Song Sales Artist

Drake

Top Radio Songs Artist

Drake

Top Social Artist

BTS

Top Touring Artist

Ed Sheeran

Top R&B Artist

Ella Mai

Top R&B Male Artist

The Weeknd

Top R&B Female Artist

Ella Mai

Top R&B Tour

Beyoncé & JAY-Z

Top Rap Artist

Drake

Top Rap Male Artist

Drake

Top Rap Female Artist

Cardi B

Top Rap Tour

Beyoncé & JAY-Z

Top Country Artist

Luke Combs

Top Country Male Artist

Luke Combs

Top Country Female Artist

Carrie Underwood

Top Country Duo/Group

Dan + Shay

Top Country Tour

Kenny Chesney

Top Rock Artist

Imagine Dragons

Top Rock Tour

Elton John

Top Latin Artist

Ozuna

Top Dance/Electronic Artist

The Chainsmokers

Top Christian Artist

Lauren Daigle

Top Gospel Artist

Tasha Cobbs Leonard

Top Billboard 200 Album

Drake “Scorpion”

Top Soundtrack

“The Greatest Showman”

Top R&B Album

XXXTentacion “17”

Top Rap Album

Drake “Scorpion”

Top Country Album

Luke Combs “This One’s For You”

Top Rock Album

Panic! At This Disco “Pray For The Wicked”

Top Latin Album

Ozuna “Aura”

Top Dance/Electronic Album:

The Chainsmokers “Sick Boy”

Top Christian Album

Lauren Daigle “Look Up Child”

Top Gospel Album

Tori Kelly “Hiding Place”

SONG AWARDS

Top Hot 100 Song:

Maroon 5 ft. Cardi B “Girls Like You”

Top Streaming Song (Audio

Travis Scott “SICKO MODE”

Top Streaming Song (Video)

Drake “In My Feelings”

Top Selling Song

Maroon 5 ft. Cardi B “Girls Like You”

Top Radio Song

Maroon 5 ft. Cardi B “Girls Like You”

Top Collaboration

Maroon 5 ft. Cardi B “Girls Like You”

Top R&B Song

Ella Mai “Boo’d Up”

Top Rap Song

Cardi B, Bad Bunny & J Balvin “I Like It”

Top Country Song

Bebe Rexha & Florida Georgia Line “Meant to Be”

Top Rock Song

Panic! At The Disco “High Hopes”

Top Latin Song

Casper Magico, Nio Garcia, Darell, Nicky Jam, Bad Bunny & Ozuna “Te Bote”

Top Dance/Electronic Song

Zedd, Maren Morris & Grey “The Middle”

Top Christian Song

Lauren Daigle “You Say”

Top Gospel Song

Koryn Hawthorne “Won’t He Do It”

Drake yegukanye ibihembo 12
Ibyishimo byari byose kuri Drake umaze kugira ibihembo 27 bya Billboard Music Awards
Cardi B yegukanye ibihembo bitandatu
Ciara yaririmbye muri ibi birori
Drake ubwo yari agiye gufata igihembo cy'umuhanzi w'umugabo
Ella Mai yatwaye igihembo cy'uwahize abandi mu bakora R&B
Itsinda rya BTS ryashimiwe ko ryahize ayandi
Mariah Carey yahawe igihembo cy'umunyabigwi
Offest uri ibumuso yari yaherekeje umugore we Cardi B
Taylor Swift akiva ku rubyiniro yari afite ibyishimo
Taylor Swift na Brendon Urie bafatanyije kuririmba
Umuhanzikazi Madonna afatanyije na Maluma basusurukije abitabiriye ibi birori

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza