Aba basore batangiye kumenyekana ahagana mu 2009 na 2010 ubwo bashyiraga hanze indirimbo yabo yakunzwe cyane ‘Magorwa’. Kuva ubwo bigaruriye imitima ya benshi bakunda ibihangano byabo kubera ubutumwa burimo n’ubuhanga bakoresha mu buhanzi bwabo.
Iri tsinda ryaherukaga kwegukana irushanwa rya Primus Guma Guma Superstar muri Kamena uyu mwaka, ririmbanyije umushinga wa album nshya ndetse ryatangiye gusohora zimwe mu ndirimbo ziyigize rihera ku yo ryakoranye na Fille ukunzwe cyane muri Uganda.
Nemeye Platini yabwiye IGIHE ko Usibadilike bakoranye na Fille Mutoni ikubiyemo ubutumwa bw’urukundo. Yavuze ko ari nk’impano y’iminsi mikuru bageneye abakunzi babo kugira ngo basoze umwaka neza.
Yagize ati “Ni indirimbo y’urukundo, ni nko gushimira umuntu mwabanye cyane cyane ko atajya ahinduka nubwo ibihe byo byahinduka. Fille twakoranye twaraganiriye dusanga yishimira umuziki wacu, natwe tumufata nk’umuhanzi uririmba neza kandi igihugu akoreramo baramukunda, abamukurikirana babasha gukunda indirimbo natwe baradukurikirana bizamwungura byinshi.”
“By’umwihariko ni nk’impano tugeneye abakunzi bacu muri izi mpera z’umwaka ya Noheli n’Ubunani kuko nta bundi buryo umuntu aba afite usibye kubaha igihangano nk’icyo. Twe tubifata nk’impano tubahaye kugira ngo barusheho kunogerwa n’ibi bihe by’umwaka bafite indirimbo nshyashya bumva.”
Yavuze ko guhitamo gukorana indirimbo nshya na Fille babitekereje nyuma yo guhura na we yaje mu biruhuko i Kigali, bashimanye imikorere bahitamo gukorana kuri imwe mu ndirimbo zizasohoka kuri album bateganya kumurika muri Werurwe 2018.
Platini yavuze ko album yabo ya karindwi izasohokaho indirimbo yabo na Fille izanabonekaho izindi bagiye bakorana n’abahanzi bakomeye mu Rwanda no mu Karere, mu bo mu Rwanda hari iyo bakoranye na Riderman byitezwe ko na yo izasohoka mu gihe cya vuba.
Dream Boys ngo ifite ishimwe ku bafana ku bwo kwegukana irushanwa rya Primus Guma Guma Superstar muri uyu mwaka, ariko kandi ngo biteguye kuzaziba icyuho cy’uko nta album bamuritse muri uyu mwaka bityo bakazarushaho kongera ibikorwa mu 2018.



Reba "Usibadilike" DREAM BOYZ yakoranye na FILLE
TANGA IGITEKEREZO