Eric Omondi yatandukanye n’Umutaliyanikazi bari bamaze imyaka ine bakundana

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 22 Gicurasi 2019 saa 05:36
Yasuwe :
0 0

Eric Omondi uri mu banyarwenya bakomeye muri Afurika y’Iburasirazuba yatandukanye n’umukunzi we bari bamaranye imyaka ine bakundana.

Inkuru y’indunduro y’urukundo rwa Eric Omondi na Chantal Grazioli ukomoka mu Butaliyani yamenyakanye kuri uyu wa Gatatu.

Mu magambo Omondi yanditse ku rukuta rwe rwa Instagram yagaragaje ko azajya akumbura ibihe by’umunyenga w’urukundo yabanyemo n’uyu mukobwa.

Ati “Nzagukumbura. Nahuye nawe ufite imyaka 19 y’amavuko. Nari nkuzi mu myaka ine n’imisago. Naremye, nasangira nawe ibihe byiza mu buzima. Wahinduye ubuzima bwanjye mu buryo budashidikanywaho.Nk’uko ugiye kujya mu bundi buzima, uri kumwe cyangwa utari kumwe nanjye, nshaka kukwifuriza ibyiza byose mukunzi wanjye.”

Yakomeje avuga ko icyari cyabahuje ubu gisa nk’aho kiri kubabona mu merekezo abiri, ndetse amubwira ko uko ari kujya mu nzira ye amwifuriza ibyiza.

Asenga asaba Imana kumurinda uyu mukobwa no kumuyobora.

Arakomeza ati “Ndagira ngo nkubwire ko buri gihe nzaba mpari ku bwawe. N’ubwo ugiye kugenda, rukundo, ukomeze gushashagirana nk’umumalayika.”

Uyu musore avuga ko bamenyanye bakaba inshuti mbere yo kuba abakunzi, amusaba ko ubucuti bwabo bwakomeza gusagamba.

Eric Omondi aganira na Edaily yavuze ko we n’umukunzi we bahisemo kurangiza iby’urukundo rwabo kuko uyu mukobwa atari afite ubwenegihugu bwa Kenya ndetse akaba akenshi yazaga muri iki gihugu nk’umushyitsi aje gusura umukunzi we.

Arakomeza ati “Nta kazi yigeze agira hano kandi aherutse kunsaba kuba namureka akigumira mu Butaliyani akanabona akazi hariya. Rero kubera ko yazaga iwanjye akahaba nta kintu akora gifite akamaro nabibonye nk’icyemezo cya kigabo guha agaciro ubusabe bwe. Tuzaba tutari kumwe kugeza igihe kitazwi. Twabyumvikanyeho duhagarika urukundo rwacu.”

Mu 2016, Omondi yari yarambitse umukunzi we impeta y’urukundo. Aba bombi batangiye gukundana mu ntangiriro z’umwaka wa 2015 nyuma y’uko Eric Omondi atandukanye na Jacque Maribe bapfuye ko yamuciye inyuma.

Kuva mu 2015 Chantal yavuye mu Butaliyani ajya kuba muri Kenya kugira ngo ajye abasha gusabana n’umukunzi mu buryo bworoshye ndetse umwaka ushize Eric Omondi yari yavuze ko bitazarenga muri Nzeri uyu mwaka badakoze ubukwe.

Eric Omondi yavuze ko we n'umukunzi batandukanye babyumvikanyeho
Urukundo rwa Omondi na Chantal rwirahirwaga cyane muri Kenya,ariko rwashyizweho iherezo
Mu 2016 ku itariki 14 Gashyantare, ku munsi wahariwe abakundana, Eric Omondi yatunguye Chantal amusaba kuzamubera umugore nawe arabimwemerera

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza