Gaby Kamanzi na Aline Gahongayire bari guhatana mu bihembo bikomeye ku Isi

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 7 Gicurasi 2019 saa 08:01
Yasuwe :
0 0

Gabby Kamanzi na Aline Gahongayire bari mu bahanzi batoranyijwe bari guhatanira ibihembo bya African Gospel Music & Media Awards [AGMMA] bitegurwa n’Abanyafurika baba mu Bwongereza.

Ibi bihembo bihabwa ibitangazamakuru, abanyamakuru, abahanzi n’abandi baba hafi y’uruganda rw’imyidagaduro ariko cyane cyane bakora ibijyanye no kuramya no guhimbaza Imana.

Aba bose bari guhatanira ibi bihembo babarizwa mu bihugu bitandukanye ku Isi birimo u Bwongereza, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Uganda, Kenya, Tanzania, Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’ibindi.

Aline Gahongayire na Gabby Kamanzi bari guhatana muri ibi bihembo mu cyiciro cy’abahanzi bo muri Afurika yo hagati.

Iki cyiciro bagihuriyemo n’abandi bahanzi barimo Moses Mbiya, Dena Mwana, Lord Lombo na El Georges bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Itsinda Beauty for Ashes ryamamaye mu ndirimbo yitwa ‘Surprise’ ndetse na Ambassadors of Christ Choir bo mu Rwanda nabo bagaragara mu cyiciro cy’amatsinda yitwaye neza.

Aha bahatanye n’andi matsinda arimo Bethel Revival Choir yo muri Ghana, Adawnage yo muri yo muri Kenya, Tim Godfrey & The Extreme yo muri Nigeria, We Will Worship ryo muri Afurika y’Epfo, Gael Musique ryo muri RDC, Gratitude Coza ryo muri Nigeria , Preachers ryo muri Ghana na Sounds of New Wine.

Kanda hano kugira ngo ubashe guha abahanzi nyarwanda amahirwe yo gutsinda

Ibi bihembo bitegurwa na Kompanyi ya 1615 Media igamije guteza imbere uruganda rw’ibijyanye na muzika ndetse n’itangazamakuru. Ibihembo bizatangwa ku wa 1 Kamena 2019.

Gaby Kamanzi uri mu bahanzi bakunzwe mu muziki wo kuramya Imana mu Rwanda ari guhatanira ibi bihembo
Aline Gahongayire afite indirimbo yitwa 'Ndanyuzwe' ikunzwe cyane na benshi
Korali Ambassadors of Christ yo mu Itorero ry’Abadivantisti b’umunsi wa karindwi iri mu matsinda ari guhatanira igihembo
Itsinda Beauty For Ashes rimaze kumenyekana cyane mu cyiciro cy’abakunda umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana rifite umwihariko mu njyana ya Rock riri mu matsinda ari guhatana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza