Hashtag #RwandeseTwitter yaciye ibintu kubera ubwiza bw’Abanyarwandakazi (Amafoto)

Yanditswe na Dusabimana Aimable
Kuya 19 Mata 2017 saa 10:46
Yasuwe :
0 0

Nta rungu mu bakoresha imbuga nkoranyambaga by’umwihariko abo muri Uganda, Kenya, Tanzania n’u Rwanda, ikigezweho ni amafoto y’ubwiza bw’Abanyarwandakazi akomeje gucicikana kuri Twitter mu buryo busa n’ubushimangira ko Abanyarwandakazi bafite ibendera ry’ubwiza.

Uretse Abanyarwandakazi ari beza ku mubiri, banaza imbere mu bahagaze neza mu nzego zifata ibyemezo mu Rwanda. Ubu bateye imbere ku buryo bukomeye ndetse ubasanga mu ngeri zose z’ubuzima haba mu bucuruzi, ubukanishi, ubuhinzi n’ubworozi, igisirikare, mu nzego z’ubutegetsi ndetse hejuru ya byose bafatwa nk’inkwakuzi mu byo bakora ari nacyo ahanini gisa nk’iturufu ku ntsinzi yabo kuko ‘ubwiza buherekejwe n’ubumenyi ntacyo wabunganya’.

Ubwiza bw’Abanyarwandakazi bwashimangiwe na benshi mu byamamare byagiye bisura u Rwanda mu myaka yatambutse, mu magambo bavugaga mbere yo gusubira iwabo bahamyaga ko banyuzwe n’ubwiza bw’Abanyarwandakazi.

Hari abakobwa b’ibyamamare mu mahanga bagiye baza mu Rwanda bagasubira iwabo birahira ubwiza bw’abakobwa bazwi mu Rwanda. Nka Miss Uganda 2013 ubwo aheruka i Kigali, yavuze ko mu bihugu amaze kugendamo byose, u Rwanda ruri imbere y’ibindi mu kugira abakobwa beza bazwi mu myidagaduro ndetse anashimangira ko Abanyarwandakazi yabonye bose ari beza kurusha abakobwa bo mu gihugu cye.

Uretse ibyamamare byagiye bivuga ku buranga bw’Abanyarwandakazi, igihugu cy’u Rwanda cyaje mu bya mbere muri Afurika mu kugira abakobwa b’uburanga. Ku rutonde rwashyizwe ahagaragara n’ikinyamakuru MgAfrica muri Nzeri 2014, u Rwanda rwashyizwe ku mwanya wa gatatu mu kugira abakobwa beza muri Afurika.

Uburanga bw’Abanyarwandakazi bwongeye kuba ingingo nyamukuru kuriTwitter binyuze kuri Hashtag yitwa #RwandeseTwitter ahashyize amafoto agaragaza abakobwa b’Abanyarwandakazi nk’abafite ubwiza ntagereranywa. Abakoresha uru rubuga mu Rwanda bashyiragaho amafoto y’ubwiza basa n’abahangana n’abakoresha imbuga nkoranyambaga mu bindi bihugu by’umwihariko Kenya berekana ko iki gihugu kibahiga mu byiciro byose.

#RwandeseTwitter ni Hashtag yatangiye kugaragaza imbaraga mu ntangiriro z’iki Cyumweru, Abanyarwandakazi batandukanye bagiye bashyiraho amafoto agaragaza uburanga abandi mu myambaro igaragaza umuco gakondo, andi agashyirwaho n’ab’igitsina gabo badaterwa ipfunwe no kugaragaza ko banyurwa n’uburanga bw’aba bakobwa b’ihoho batemba itoto.

Usibye amafoto yasakajwe n’abatuye mu Rwanda hari n’ayashyizweho n’abagabo batandukanye bo mu bihugu bituranye n’u Rwanda birimo Uganda na Kenya aho abenshi wasangaga bibaza icyabashoboza kugera ku Banyarwandakazi bagiye babona muri ayo mafoto, abandi ntibatinye kwerura ko babakuriye ingofero.

Imbuga zitandukanye zikomeye muri Afurika na zo zagiye zigaragaza uburyo iyi Hashtag iri mu ziyoboye mu bihugu zikoreramo aho nko muri Kenya urubuga rwa CGTN Africa rwanditse rugaragaza uburyo abagabo bo muri icyo gihugu bakomeje kwirahira uburanga bw’Abanyarwandakazi bugaragara mu mafoto akomeje gushyirwa kuri #RwandeseTwitter.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza