Hatangijwe irushanwa rizavamo abahanzi boherezwa mu maserukiramuco akomeye muri Afurika

Yanditswe na Dusabimana Aimable
Kuya 15 Nyakanga 2017 saa 02:31
Yasuwe :
0 0

Abanyempano barindwi batoranyijwe guhatana mu irushanwa rya Yeejo The Vocal rizabafasha kwiyungura ubumenyi bwimbitse mu byo bakora ndetse bakabasha no kwitabira amaserukiramuco atandukanye akomeye muri Afurika.

Ni irushanwa rigiye kubera i Kigali ku nshuro ya kabiri kuko mu mwaka ushize ryegukanywe na Rita Ange ukiri mu mashuri yisumbuye. Muri uyu mwaka ryitabiriwe n’abagera kuri 20 batoranyijwemo barindwi bazafashwa kugeza impano yabo ku rundi rwego ku bufatanye n’ibigo bikorana n’abateguye Yeejo The Vocal.

Igice cya mbere cy’irushanwa cyabaye ku wa 12 Nyakanga 2017, abanyempano batatu baje imbere y’abandi mu kwitwara neza ni uwitwa Pascal Solo, wegukanye umwanya wa mbere; Nshimiyimana Aimable, wabaye uwa kabiri na Uwera Lydia wabaye uwa gatatu. Biteganyijwe ko hazabaho ikindi gice cy’irushanwa muri Nzeri.

Iki gikorwa cyateguwe ku bufatanye n’Ikigo Ndangamuco cy’Abadage mu Rwanda, Goethe Institute, ubuyobozi bwacyo bwatangaje ko bwishimiye gufatanya n’iri rushanwa mu guteza umuziki nyarwanda no kuwagura ku rwego mpuzamahanga bihereye mu banyempano b’urubyiruko.

Umuyobozi wa Yeejo ltd yateguye iri rushanwa, Nyabyenda Jean Baptiste yabwiye IGIHE ko bafite icyerekezo cyo gufasha aba bahanzi kuzamura impano zabo n’ubumenyi mu byo bakora ndetse bakazanabafasha mu rwego rwo kubahuza n’abahanzi bakomeye barimo umwe utaratoranywa wo mu Rwanda ndetse n’umuraperi wo mu Budage witwa Megaloh uzakorana igitaramo n’umunyempano uzahiga abandi.

Yagize ati "Muri uyu mwaka umuhanzi uzatsinda turacyabiganiraho na Goethe Institute, hari amahirwe menshi ku bahanzi, turateganya ko uzahiga abandi azakorana indirimbo n’umuhanzi uzwi mu Rwanda, kubona buruse yo kwiga Ikidage no kuzitabira amaserukiramuco akomeye muri Afurika."

Umuyobozi wa Goethe Institute, Katherina Hey, yagize ati "Nk’ikigo cy’umuco, twishimiye gukorana n’irushanwa rya Yeejo The Vocal mu kuvumbura, kwigisha no gufasha impano nshya muri muzika nyarwanda kugira ngo batangire gukora neza umuziki wabo mu buryo bwa kinyamwuga ndetse n’ibyo bakora bizamenyekane."

Umuyobozi wa Goethe Institute, Katharina Hey n'abanyempano bitwaye neza muri barindwi bari muri Yeejo The Vocal

Yakomeje avuga ko bazita kuri porogaramu yohereza abahanzi mu bitaramo n’amaserukiramuco mpuzamahanga muri Afurika izwi nka ’Moving Africa’ bityo bakazafata abahanzi bazatsinda muri iri rushanwa babe bafashwa kujya hanze baserukiye u Rwanda.

Iki kigo cy’Abadage kiri mu bufatanye n’abategura irushanwa Yeejo The Vocal, gisanzwe gikorana n’amaserukiramuco akomeye muri Afurika arimo iryitwa Sauti za Busara ribera Zanzibar na Tanzania, iRep Documentary Film Festival ryo muri Nigeria, Dak’Art ryo muri Senegal Dialogue de Corps muri Burkina Faso n’andi atandukanye.

Umuririmbyi Pascal Solo watsinze igice cya mbere cy'iri rushanwa
Nshimiyimana Aimable wabaye uwa kabiri
Uwera Lydia yabaye uwa gatatu mu gice cya mbere cya Yeejo The Vocal
Umuyobozi wa Goethe Institute, Katharina Hey, yavuze ko bifuza guteza imbere ubuhanzi n'umuco mu rubyiruko rw'u Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza