Hillsong London yasuye Urwibutso rwa Kigali mbere y’igitaramo gikomeye (Amafoto)

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 5 Ukuboza 2019 saa 04:55
Yasuwe :
0 0

Hillsong yamamaye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana yasuye urwibutso rwa Kigali rusigasiye amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Jay Cook, uyobora iri tsinda mu kuramya Imana yabwiye IGIHE ko ibyiyumviro yagize ubwo yasuraga uru rwibutso ari ugukomeza guhanga ibihangano by’isanamitima anashima ko igihugu nyuma y’ibyabaye cyiteje imbere kikaba ari cyiza.

Ati “Binyuze mu gusenga no kwiringira, abarokotse bakeneye cyane ibihangano byo kubakomeza n’isanamitima.”

Ashima ko mu Rwanda habayeho ubutabera, ariko ko abatuye Isi bakwiriye kujya bafatana mu biganza bagashyigikirana.

Ati “Mfite ubutumwa bwihutirwa ku muntu wese uzaza mu Rwanda i Kigali, nta kindi kintu kiruta kuza hano kuko wahakura ubutumwa bw’isanamitima .”

Hillsong London itegerejwe mu gitaramo kizabera mu Rwanda mu mpera z’iki Cyumweru yageze ku kibuga cy’indege cya Kigali mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu.

Igitaramo Hillsong London igiye kuririmbamo giteganyijwe ku wa 6 Ukuboza 2019 muri Kigali Arena. Kwinjira mu myanya isanzwe bizaba ari 10,000 Frw, VIP ari 20,000 Frw naho muri VVIP bibe 50,000 Frw. Izafatanya na Aimé Uwimana n’abamucurangira ku rubyiniro.

Iri tsinda rishamikiye kuri Hillsong United Worship Band yakomotse ku rusengero rwa Hillsong Church ruherereye mu Mujyi wa Sydney muri Australie.

Urusengero rwa Hillsong ni rumwe mu zikomeye z’ivugabutumwa ku Isi yose, rwashinzwe mu 1993.

Uretse kuba rwaratangiriye muri Australie ubu rumaze gushinga imizi ku Isi yose ndetse rwagabye amashami mu bihugu 21 no mu migabane itandatu.

Rukorera i Londres mu Bwongereza, Paris mu Bufaransa, Sao Paulo na Rio de Janeiro muri Brésil, Cape Town, muri Afurika y’Epfo, Tel Aviv muri Israel ndetse no mu mijyi itatu muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Abagize Hillsong London babanje gusobanurirwa amateka yagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mbere yo gusura urwibutso
Abagize Hillsong London ubwo bunamira imibiri ishyinguye muri uru rwibutso
Batemberejwe urwibutso basobanurirwa amateka n'imvano bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Jay Cook ubwo yandikaga mu gitabo gishyirwamo ubutumwa bw'abasuye urwibutso

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza