I Kigali habereye iserukiramuco ryo kwishimira intambwe y’ubuvuzi bw’abana mu myaka 10 ishize

Yanditswe na IGIHE
Kuya 4 Ukuboza 2017 saa 06:44
Yasuwe :
0 0

Mu Mujyi wa Kigali habereye ibirori byo kwishimira intambwe yatewe mu myaka icumi ishize mu Rwanda hatangijwe ibikorwa by’umuryango Chain of Hope w’Ababiligi, wagize uruhare rukomeye mu buvuzi ku bana bari bafite indwara y’umutima.

Ibi birori by’iserukiramuco byiswe “Coeurs à Cœur Festival” byahurije hamwe abarimo imiryango y’abana 210 babazwe n’uwo muryango mu myaka icumi ishize ndetse na bamwe mu bagize uruhare mu kubakorera ubwo buvuzi.

Iserukiramuco Coeurs à Cœur ryitabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Diane Gashumba washimye abagize uruhare mu bikorwa byo kubaga abana mu myaka icumi ishize; Ambasaderi w’u Bubiligi mu Rwanda, Benoît Ryelandt, wavuze ko ari ishema kandi igihugu cye cyiteguye gukomeza gutanga uwo musanzu n’abandi.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Diane Gashumba, yavuze ko inkunga y’uyu muryango mu buvuzi ku bana b’u Rwanda ari ntagereranywa awushimira byimazeyo ndetse n’abaforomo n’abaganga bagize uruhare rukomeye mu bikorwa byakozwe mu myaka icumi ishize barimo Dr. Mucumbitsi Joseph na Dr. Rusingiza Emmanuel.

Yagize ati “Ndishimye cyane kubona amafoto yuzuye icyizere, bitandukanye n’ayo mfite mu bitekerezo yo mu byumba bya CHUK mu myaka icumi ishize. Kuri icyo gihe, hari umubare munini w’abana batabashaga kubona serivisi z’ubuvuzi babaga bakeneye.”

Yakomeje agira ati “Ni ku bw’iyo mpamvu, mu izina Guverinoma y’u Rwanda ndashimira ‘La Chaîne de l’Espoir Belgique’ ku bw’ubufasha ntagereranywa bageneye abo bana bose bari babukeneye; ku miryango nyarwanda, kuko iyo tuvuze abana 210 babazwe; bigera ku miryango yabo ndetse n’igihugu ubwacyo. Nta magambo ahagije yaboneka yo kumvikanisha iri shimwe.”

Umuyobozi w’ibitaro bya King Faisal, Carlos Malet, uri mu bitabiriye iki gikorwa, yavuze ko bishimira kuba baragize uruhare muri ubu bufatanye bw’imyaka icumi bwazamuye umubare w’abana bitabwaho bakabagwa mu Rwanda ndetse ashimangira ko bazarushaho gutanga umusanzu wabo mu bikorwa nk’ibi.

Hanakusanyijwe amafaranga yo kohereza mu Bubiligi umwana umwe utarabashije kuvurirwa mu Rwanda.

Ibi birori by’iserukiramuco byasusurukijwe n’abahanzi batandukanye barimo Jali, wishimiwe cyane n’abana; Christopher Muneza; Deo Munyakazi, ufite ubuhanga mu gukirigita inanga; Murekatete Joselyn, werekanye ubuhanga mu mbyino gakondo ndetse na Korali y’abiga muri Ecole Belge de Kigali.

Aba bana biga muri Ecole Belge de Kigali barishimiwe mu mbyino zidasanzwe
Murekateta Joselyn yagaragaje ubuhanga mu mbyino gakondo
Umuhanzi Christopher Muneza ari mu basusurukije abitabiriye iki gikorwa
Umuhanzi Jali wishimiwe cyane n'abana muri ibi birori
Ambasaderi w'u Bubiligi mu Rwanda, Benoît Ryelandt
Dr. Mucumbitsi washimiwe uruhare mu buvuzi bw'abana mu myaka icumi ishize
Minisitiri w'Ubuzima, Dr. Diane Gashumba, yashimiye abantu batandukanye bagize uruhare mu ntambwe yatewe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza