I Kigali hagiye kubera imurika ry’ibihangano by’abanyabugeni bo mu bihugu 14

Yanditswe na Dusabimana Aimable
Kuya 12 Gashyantare 2018 saa 07:17
Yasuwe :
0 0

Abanyabugeni n’abahanzi mu bindi byiciro bitandukaye bakora uwo mwuga muri Afurika bagiye gukora imurika ry’ibihangano rizamara icyumweru ribera i Kigali.

Ni imurikabihangano ryiswe EASTAFAB [East Africa Art Biennale] aho abahanzi mu by’ubugeni, abafotora, abahanga mu gushushanya n’abandi bahuriza ibihangano muri Hôtel des Mille Collines kuva ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere, tariki 12 kugeza ku Cyumweru tariki 18 Gashyantare 2018.

Iri murika ry’ibihangano ni ku nshuro ya mbere rigiye gukorwa mu Rwanda, rimaze imyaka 15 ritangijwe muri Tanzania ritegurwa buri myaka ibiri, ryageze no muri Uganda na Kenya, nyuma y’u Rwanda rizerekeza no mu Burundi.

Mu kiganiro n’itangazamakuru Dr. Kiagho Kilonzo, uyoboye umuryango EASTAFAB wazanye iki gikorwa mu Rwanda yavuze ko i Kigali hazagaragazwa impano z’abahanzi bagera kuri 80 baturuka mu bihugu birenga 11 bitandukanye bya Afurika.

Yagize ati "Iri huriro ryashyizweho mu guteza imbere abahanzi b’ibigaragara, nyuma yo kubona ko ari gacye babona aho kugaragariza ibikorwa byabo. Ibihangano byerekanwa iyo bigurishijwe, bibera inyungu ba nyirabyo. Ni igitekerezo twagize cyo guha n’uburyo abakora uyu mwuga ngo ubungukire."

Yavuze ko ikindi bahanze amaso ari ugufatikanya nk’abahanzi bakabyaza umusaruro kuba ibihugu byo mu karere byarihurije mu muryango wa East African Community.

Imurika rya mbere rya Biennale ryabaye mu 2003, mu myaka yose yashize ryakorerwaga mu Mujyi wa Dar Es Salaam gusa nyuma abaritegura biyemeza no kuryinjiza mu bindi bihugu byo mu karere ariko ridaheje n’abahanzi bo mu bindi bihugu.

Mu mwaka ushize ryakozwe muri Dar Es Salaam ku itariki ya 2 kugeza ku ya 22 Ugushyingo 2017, hakurikiyeho Arusha na Nairobi nyuma Biennale ijyanwa i Kampala ku nshuro ya mbere cyo kimwe no mu Rwanda aho ritangijwe.

Uwera Fabiola, umufatanyabikorwa w’itsinda rya EASTAFAB mu Rwanda yagize ati "Kwandika abahanzi bo mu Rwanda bazitabira iki gikorwa twabitangiye mu ntangiriro z’umwaka ushize, twasuye ibigo bitandukanye by’abanyabugeni bibumbiye hamwe, tubumvisha umwihariko n’akamaro k’iri murikabihangano, batwemerera kuzana ibihangano byabo."

Ibihangano bizerekanwa muri East Africa Art Biennale igiye kubera mu Mujyi wa Kigali ku nshuro ya mbere ni ibyatoranyijwe by’abantu batandukanye bakora umwuga ufite aho uhurira n’ubugeni ndetse n’abibumbiye mu bigo biwushyiramo ingufu.

Imwe mu mbogamizi zikomeye zagaragajwe zugarije abahanzi muri uyu mwuga ni ukuba nta hantu henshi haboneka umwanya mugari wo kwerekaniramo ibihangano by’abahanga mu bugeni gusa hakaba hari n’abafashe iya mbere bagashinga ibigo biburengera mu guteza imbere ibikorwa byabo.

Abanyabugeni n’abahanzi b’ibijyanye n’ishusho bo muri Tanzania ni bamwe mu bazagaragaza ibikorwa muri iri murikabihangano nyuma y’irikomeye ryiswe “Iwacu Nyumbani Exhibition,” ryitabiriwe n’abaturutse muri icyo gihugu 15, ryateguwe n’ikigo Inganzo Art Centre kiyobowe na Epa Binamungu uri mu banyabugeni bakomeye mu Rwanda.

Ni ku nshuro ya mbere iri murika ry'ibihangano rizwi nka Biennale rigiye kubera mu Rwanda
Muwanga Ibrahim waturutse muri Uganda ni umwe mu bahanzi bazerekana ibihangano muri Biennale
Iri murikabihangano ryatangiye kwagura ibikorwa mu mwaka ushize
Hateguwe n'igitabo gikubiyemo abahanzi bazerekana ibihangano n'ibikorwa byabo
Dr. Kiagho Kilonzo uyoboye abategura East Africa Art Biennale
Uwera Fabiola, umwe mu banyabugeni bo mu Rwanda uri mu bateguye iki gikorwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza