00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibagara ubucuti ni akarenge! Ibyamamare byageze mu Rwanda muri 2014

Yanditswe na

Sabin & Kalinda Brendah

Kuya 15 December 2014 saa 06:06
Yasuwe :

Umunyarwanda yaciye umugani ngo ‘Ifuni ibagara ubucuti ni akarenge’, nubwo hari bamwe basigaye babubagarira bifashishije za telefone, internet n’ubundi buryo bugezweho bw’itumanaho bworohereza abantu kuganira no guhanahana ibitekerezo.
Hari benshi ku Isi cyane cyane ibyamamare bumva u Rwanda cyangwa bakamenya ibiruvugwaho babivanye mu itangazamakuru cyangwa mu byegeranyo bikorwa n’imiryango mpuzamahanga ibereyeho guharabika no gusiga icyaha ibyiza igihugu cyagezeho. Ab’umutima mwiza kandi (…)

Umunyarwanda yaciye umugani ngo ‘Ifuni ibagara ubucuti ni akarenge’, nubwo hari bamwe basigaye babubagarira bifashishije za telefone, internet n’ubundi buryo bugezweho bw’itumanaho bworohereza abantu kuganira no guhanahana ibitekerezo.

Hari benshi ku Isi cyane cyane ibyamamare bumva u Rwanda cyangwa bakamenya ibiruvugwaho babivanye mu itangazamakuru cyangwa mu byegeranyo bikorwa n’imiryango mpuzamahanga ibereyeho guharabika no gusiga icyaha ibyiza igihugu cyagezeho. Ab’umutima mwiza kandi bifuriza icyiza u Rwanda bariyemeza bagafata iya mbere bakogoga ikirere bakaza mu rw’imisozi 1000 ngo bamenye ukuri nyako kw’ibivugwa kuri iki gihugu benshi bita agahugu , bakagisuzugura nyamara atari agafu k’imvugwarimwe.

Benshi mu byamamare byaje mu Rwanda muri 2014, higanjemo inshuti z’iki gihugu bagiye baza batera ingabo mu bitugu ubuyobozi no kurushaho kubasangiza ibitekerezo byafasha Abanyarwanda kurusha kwiteza imbere. Hari n’abandi bahageze baje gushimisha amaso yabo bareba ibyiza nyaburanga byihariwe n’u Rwanda ku Isi. Abasuye iki gihugu bagiye bagasiga amadovize ari nayo afasha igihugu gukomeza kuvudukana n’iterambere Isi ishaka kugeraho mu binyagihugu bisigaye.

Umubare munini w’ibyamamare byaje mu Rwanda byagiye bisubira iwabo bikagenda bisingiza ibyiza byabonye, ubwisanzure , iterambere, imiyoborere n’ubumwe biranga Abanyarwanda. Iyo bigereye mu Rwanda bamenya ukuri, nk’abavuga rikijyana ku bwo kwamamara kwabo barushaho kuzibiranya ikinyoma gikwirakwizwa n’abadashaka ko iki gihugu cyatemba amata n’ubuki.

N.B: Muri iyi nkuru ntitwashyizemo ibyamamare byo mu karere byageze mu Rwanda kuko bafatwa nk’abasangwa mu gihugu ndetse bakaba basanzwe bahagera inshuro nyinshi. Ntihagaragaraho kandi Abanyepolitike bazaga baje muri gahunda z’akazi nk’abayobozi b’ibihugu n’imiryango mpuzamahanga.

Don Jazz

Michael Collins Ajereh wamamaye cyane mu muziki wa Nigeria nka Don Jazzy yaje mu Mujyi wa Kigali ku itariki ya 06 Ugushyingo 2014 aho yari aje muri gahunda yo gutaramira abari bitabiriye umihango wa “The African Awards for Entrepreneurship”.

Akon

Icyamamare muri muzika ya R&B na hip hop ku Isi , Akon, yageze i Kigali bwa mbere tariki ya 19 Nzeri 2014.

Akon yaciye mu Rwanda ndetse ahafatira n’ikiruhuko dore ko yagombaga gutaramira i Goma muri Congo Kinshasa ku munsi mpuzamahanga w’amahoro tariki 21 Nzeri 2014 mu gitaramo cyateguwe n’umuryango wa Peace One Day.

Ramsey Noah

Umukinnyi w’icyamamare muri sinema Ramsey Tokunbo Nouah Jr yageze mu Rwanda ku mugoroba wo kuwa Gatanu tariki ya 03 Ukwakira 2014. Yaje mu Rwanda ku butumire bwa Minisiteri y’Umuco na Siporo (MINISPOC) akaba yarahuguye abakora Sinema mu mu gihe cy’icyumweru.

Davido

Umuhanzi w’umunyanijeriya Davido yageze mu Rwanda tariki 03 Nyakanga 2014 ubwo yari aje kwifatanya n’Abanyarwanda Kwibohora ku nshuro ya 20.

Michael Jai White

Ku mugoroba wo kuwa Gatanu tariki ya 24/10/2014 nibwo Jai White na bagenzi be Tony Jaa, Ron Perlman bageze mu Rwanda bahamara iminsi itanu. Basuye ahantu nyaburanga hatandukanye mu Rwanda.

Ron Perlman

Uyu musaza yamenyekanye cyane muri Sinema i Hollywood, yaje mu Rwanda bwa mbere mu Kwakira 2014 , yari kumwe na bagenzi mu bikorwa by’ ubukerarugendo

Sonia Rolland

Sonia Rolland Uwitonze umunyarwandakazi wabaye Nyampinga w’u Bufaransa mu 2000 yasuye u Rwanda muri 2014. Yaje mu ntangiriro z’uyu mwaka gufata amashusho ya filime ye yise Rwanda : du chaos au miracle.

Issa Hayatou

Issa Hayatou, umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika (CAF) yageze i Kigali ku Cyumweru tariki ya 6 Mata 2014 aje kwifatanya n’Abanyarwanda kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 20.

Sergio Kun Aguero

Sergio Leonel Agüero, ni umukinnyi w’Umunya-Argentine w’ikirangirire ku Isi. Bivugwa ko yageze mu Rwanda i Kibeho muri Nyaruguru itangazamakuru rimenye inkuru yamaze kuva mu Rwanda. Yaje i Kibeho aje gusenga ndetse ngo yifatanyije n’abandi bakristu kuri asomusiyo(15 Kanama 2014). Uyu mukinnyi wa Manchester City usanzwe ari umukristu gaturika ngo yanahasize umupira we wo kwambara.

Rick Warren

Pasiteri Rick Warren, Umuvugabutumwa n’ Umuyobozi w’Itorero Saddleback ryo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yaje mu Rwanda muri Kanama 2014.

Mu ruzinduko rwe yagiranye ikiganiro n’abayobozi bakuru b’u Rwanda mu nzego zitandukanye abigisha ko kuzuza inshingano zabo byose bijyana no kwicisha bugufi, anabakangurira kurushaho kuba umunyu n’urumuri by’Isi.

Joey Blake

Ni icyamamare mu muziki wo muri Amerika, yageze mu Rwanda ku itariki ya 19 Nyakanga 2014 yitabiriye iserukiramuco rya muzika , Kigali Up.

Rhonda Benin

Rhonda Benin ni umuhanzi wubashywe mu njyana ya Jazz, Blues & Soul Vocalist ukomoka muri Amerika. Yageze mu Rwanda ubwo yari aje mu iserukiramuco rya muzika Kigali Up ry’uyu mwaka.

Didier Awadi

Didier Awadi, Judo(Positive production), Rhonda Benin na Joey Blake mu kiganiro n'abanyamakuru

Ni umuhanzi ukomeye muri Senegal waje mu Rwanda muri Nyakanga 2014, na we yari yitabiriye Kigali Up.

Tony Adams

Tony Adams wakiniye Arsenal imyaka 19 kuva mu 1983 aba na kapiteni wayo imyaka 14 yageze mu Rwanda ku tariki 02 Gicurasi 2014 ubwo yari aje gutangiza ku mugaragaro ku nshuro ya kabiri irushanwa rihuza abana bari munsi y’imyaka 16, Airtel Rising Stars.

Tony Adams yagize amahirwe yo guhura na Perezida Paul Kagame amushyikiriza impano ze yari yavanye muri Arsenal.

Barbara Pierce Bush

Barbara Pierce Bush umukobwa w’uwahoze ari Perezida wa USA, George W.Bush , yageze mu Rwanda tariki ya 30 Nyakanga ari kumwe na bamwe mu bagize ihuriro rya Global Health Corps. Basuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ku Gisozi.

Khadja Nin

Umuhanzi w’icyamamare Khadja Nin yaje mu Rwanda mu ruzinduko n’umuryango we.

Uyu muririmbyi ukomoka mu Burundi akaba yarakuriye muri Repubulika Iharanira Demikarasi ya Congo mbere yo kujya mu Bubiligi ari naho aba kuva mu mwaka w’1980 yageze mu Rwanda ku itariki 22 Nyakanga 2014.

Khadja Nin azwi mu ndirimbo nyinshi zikunzwe hirya no hino ku Isi. Mu zakunzwe kurusha izindi harimo iyitwa Sambolera yanitiriye album yasohotse mu mwaka w’1996.

Mr Andy Boyo

Ni icyamamare muri sinema ya Nigeria, na we yaje mu Rwanda muri Mata aje kumenyekanisha ibikorwa bye.

Rocky Dawuni

Umuhanzi w’icyamamare mu njyana ya Reggae, Rocky Dawu Umunyamerika ukomoka mu gihugu cya Ghana, yaje gutegura mu Rwanda ku itariki ya 14 Kanama akora igitaramo cyo kwifatanya n’Abanyarwanda kwishimira ibyo bagezeho nyuma y’imyaka 20 igihugu kibayemo Jenoside yakorewe Abatutsi.

Rocky Dawuni yaje yitabiriye ubutumire bw’Umuryango mpuzamahanga uharanira ubumuntu no kurwanya Jenoside (AEGIS Trust), ukaba ari wo wita ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi.

Hari n’ibindi byamamare byagombaga kugera mu Rwanda ntibyakunda ku bw’impamvu zitandukanye harimo nk’umuhanzi Don Moen, Umuyobozi wa FIFA, Stromae, Osita Iheme na Chinedu Ikidieze n’abandi benshi.

Jackie Appiah

Ni umukinnyi w’icyamamare muri sinema muri Ghana, yageze mu Rwanda kuwa wa Gatatu tariki ya 30 Mata 2014 ari kumwe na bagenzi be Prince David Osei na Mr Andy Boyo bo muri Nigeria , baje mu bikorwa byo kumenyenekanisha filime yabo yitwa “Off the hook”.

Prince David Osei

Prince David ni icyamamare muri sinema muri Nigeria. Yageze mu Rwanda bwa mbere tariki 30 Mata 2014, akihagera yavuze ko inzozi ze zibaye impamo kuko yifuje kenshi kuza mu Rwanda.

Uyu mukinnyi unakunzwe cyane mu Rwanda kubera agaragara kuri Televiziyo Africa Magic muri "About to wed", yakinnye muri filimi nyinshi ndetse akaba anakina muri "Off the Hook".


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages