Ibirori bya Mercedes Fashion Week byubatse izina muri Ghana bigiye kubera mu Rwanda

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 4 Gicurasi 2019 saa 06:01
Yasuwe :
0 0

Ibitaramo bikomeye byo kumurika imideri bibera muri Afurika bizwi nka Mercedes Benz Fashion Week, bimaze imyaka itanu bibera muri Ghana bigiye kubera mu Rwanda ku nshuro ya mbere.

Ibi birori bizaba guhera ku wa 31 Gicurasi no ku wa 1 Kamena 2019 muri Kigali Convention Centre.

Ndayishimiye Daniel wari usanzwe uri mu itsinda ritegura iki gikorwa n’ubundi niwe wagize uruhare kugira ngo noneho kibere mu Rwanda nyuma y’iyi myaka yose kibera muri Ghana.

Uyu musore yabwiye IGIHE ko kugira ngo ibi birori byemererwe kubera mu Rwanda, byabasabye igihe kinini kubera ko uruganda rw’imideli rwari rukiri hasi.

Ati “Byadusabye igihe kinini kugira ngo twemererwe gutegura ibi birori bya Mercedes Fashion Week mu Rwanda, kubera ko uruganda rw’imideli rwari rukiri hasi ariko twishimiye ko noneho bigiye kubera mu Rwanda.”

Yavuze ko abamurika imideli bifuza kuzagaragara muri ibi birori bazamenyeshwa mu minsi iri imbere uko igikorwa kimeze, ndetse abayihanga bo bakaba basabwa gusa kugaragaza amafoto y’ibyo bakora babinyujije kuri email ubundi akanama gashinzwe kubikurikirana kabona ubikwiye kagakugitamo.

Ndayishimiye yemeza ko ibi birori bizaba byihariye kandi bifite itandukaniro ugereranyije n’ibindi by’imideli bibera mu Rwanda.

Ati “Turi gukora ibishoboka byose ngo bizabe ari ibirori binogeye ijisho kandi bifite itandukaniro n’ibindi byose by’imideli bibera mu Rwanda. Uriya ni umuyoboro mwiza ku banyamideli uzagira amahirwe yo kwitabira azaba abonwa n’Isi kandi ni ikintu kiduteye ishema”.

Mu 2017 Tanga Designs ihanga imideli yibanda ku myambaro izwi nka ‘Haute Couture’ yambarwa mu birori ya Olivier Niyitanga niyo yabashije guhagararira u Rwanda muri ibi birori.

Mu 2018 bwo ‘Mercedes Benz Fashion week Accra’ yaberaga muri Ghana, yitabiriwe n’abanyarwanda 14 barimo batandatu bamurika imideri n’abandi umunani bayihanga.

Reba uko byari bimeze mu 2017 imyambaro ya Tanga yerekanwa muri Mercedes Fashion Week


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza