Ibitazibagirana ku bakobwa bahagarariye u Rwanda mu marushanwa mpuzamahanga y’ubwiza

Yanditswe na Muvunyi Arsène
Kuya 27 Mata 2019 saa 12:24
Yasuwe :
0 0

Buri mwaka u Rwanda ruserukirwa n’abakobwa batandukanye mu marushanwa y’ubwiza abera mu bihugu binyuranye. Nibura mu myaka 10 ishize, umunyarwandakazi yuriye indege akajya guhatana mu marushanwa mpuzamahanga.

Muri iki gihe cyose hari byinshi byabaye bidashobora gusibangana mu mateka. Ibi birimo intsinzi cyangwa se n’utundi dushya dutandukanye abantu bahora bibuka.

Bikini yateje impaka

Mu marushanwa mpuzamahanga y’ubwiza atandukanye, abayitabira barushanwa mu bice binyuranye birimo no kwiyerekana mu mwambaro wa bikini, ubundi wambarwa ku mazi.

Kwiyerekana muri Bikini biba mu marushanwa arimo Miss Africa Calabar, Miss Earth, Miss Supranational n’andi ariko atitabirwa n’abanyarwandakazi.

Buri gihe uko u Rwanda rwaserukirwaga n’abakobwa mu marushanwa asaba kwiyerekana muri aka kenda kagaragaza bimwe mu bice by’ibanga by’ukambaye, byatezaga impaka uko byagendaga kose.

Uwemeraga kuyambara yatukwaga na bamwe bavuga ko yasebeje abanyarwandakazi abandi bati ‘uriya ni we uzi icyamujyanye’.

Uwakingagaho igitambaro nawe byabaga uko. Bamwe bamushimiraga ko yiyubashye nk’umunyarwandakazi abandi bati ‘yajyaga he mu gihe adashoboye gukurikiza amabwiriza y’irushanwa?’.

Kayibanda Mutesi Aurore wahagarariye u Rwanda muri Miss Supranational 2013, yambaye bikini ariko ku myanya ye y’ibanga akenyereraho akandi gatambaro. Umwali Neema wagiye muri iri rushanwa mu mwaka wakurikiyeho nawe yabigenje atyo.

Gisa Sonia muri 2015 we yirengagije ibyo abandi bitaga ‘gusigasira umuco’, maze atambuka yemye muri ka bikini k’umweru amatako yose ari hanze.

Icyo gihe uyu yegukanye ikamba ry’umukobwa wahize abandi mu bakomoka ku mugabane wa Afurika, bamwe bemeza ko ari nabyo bimuhesheje intsinzi.

Abandi bamukurikiye barimo Akiwacu Colombe, Ingabire Habibah na Uwase Clementine, nabo barayambaye ntacyo bikanga.

Uwase Hirwa Honorine witabiriye Miss Earth 2017 nawe yanze gutatira umuco, yambara bikini ariko arenzaho ikanzu ndende ibonerana.

Yahise azamura impaka muri benshi batavugaga rumwe ku byo yakoze. Umutoniwase Anastasie wamukurikiye muri 2018 nawe yarayambaye nabwo atukwa na bamwe abandi baramushima.

Kugeza n’ubu ingingo ya ‘Bikini’ ntivugwaho rumwe n’abanyarwanda bamwe barayamagana abandi bakemeza ko ntacyo itwaye.

Akiwacu Colombe yambaye bikini muri Miss Supranational 2016 biteza impaka
Kayibanda Mutesi Aurore (wirabura) yanze kwiyerekana yambaye bikini gusa

Kundwa Doriane na Vanessa bakomanyije imitwe

Muri 2015 u Rwanda rwatumiwe mu irushanwa rya Miss FESPAM ryaberaga muri Congo Brazzaville.

Mbere byabanje gutangazwa ko Uwase Vanessa wari wabaye igisonga cya mbere Miss Rwanda 2015 ari we wari guserukira igihugu ariko nyuma biza guhinduka.

Abantu batunguwe no kumva ko Uwase Vanessa yasimbujwe Kundwa Doriane wari ufite ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda icyo gihe.

Bamwe babyise ubujura bukozwe na Doriane n’ubwo we yavuze ko yitabiriye kuko yari yatumiwe. Ku rundi ruhande ariko na Uwase Vanessa nawe yari yatangaje abategura irushanwa ari we bari bahisemo.

Kundwa Doriane yavuye muri Afurika y’Epfo yitotomba

Muri 2016 nabwo Kundwa Doriane yaserukiye u Rwanda mu irushanwa rya Miss Africa ryabereye muri Afurika y’Epfo.

Uyu mukobwa yatashye amara masa nk’uko byari byamugendekeye muri Miss FESPAM 2015.

Akigera mu Rwanda yagaragaje ko atiyumvisha uko ikamba ryatanzwe kuko Rebecca Asamoah wari uhagarariye Ghana waje kuritsindira atari abikwiye.

Yagize ati “Igihe kitari kinini namaranye na Rebecca Asamoah nabonye ari umukobwa w’umuhanga cyane, gusa uko byagenze kugira ngo yambikwe ikamba nta bwo nabashije kubyiyumvisha.”

Kundwa Doriane yavuze ko muri Miss Africa 2016 hajemo uburiganya

Umutoniwase Anastasie yagiye kurangiza umuhango muri Miss Earth 2018

Umutoniwase Anastasie wabaye Miss Earth Rwanda 2018 ni nawe waserukiye u Rwanda muri iri rushanwa ku rwego rw’Isi ryebereye muri Phillipines.

Uyu mukobwa wanabaye Miss Popularity mu irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda mu 2018, yagiye atinze cyane dore ko abo hari hatanye bari bamazeyo iminsi itanu.

Hari amarushanwa mato bari barakoze kandi atangirwa amanota ku buryo icyizere cyo kwegukana iri rushanwa cyari cyaramaze kuyoyoka.

Yagiye abizi neza ko agiye kurangiza umuhango kuko amanota menshi yari yaramaze kuyatakaza.

Umutoniwase Anastasie yagiye muri Miss Earth 2018 hashize icyumweru abandi batangiye

Miss Naïades ishyinguye i Kigali

Iri ni irushanwa ryategurwaga na leta ya Benin, rigahuza abakobwa babaye aba ibisonga mu marushanwa y’ubwiza mu bihugu byabo.

Ryabaga inshuro imwe rikaba ryaherukaga kuba muri 2016 aho ryegukanywe n’umunyarwandakazi Kwizera Peace Ndahuruhutse, wari wabaye igisonga cya mbere cya Miss Rwanda 2016.

Kuva Kwizera Peace yatwara iri kamba, iri rushanwa ryagombaga kuba mu mwaka ushize ntiryigeze riba ndetse nta n’andi makuru ajyanye n’igihe rizabera azwi.

Kwizera Peace aracyambaye ikamba rya Miss Naïades

Intsinzi bana b’u Rwanda!

Abanyarwandakazi bamaze kwitabira amarushanwa mpuzamahanga y’ubwiza menshi, ndetse bamwe bitwaye neza cyane bahesha ishema igihugu.

Mu 2007 Akazuba Cynthia yambitswe ikamba rya Miss Kigali, no mu 2008 yegukana ikamba ry’umukobwa uhiga abandi mu bwiza mu bakomoka mu karere k’Afurika y’Uburasirazuba [Miss East Africa].

Mu 2013 Kayibanda Mutesi Aurore yambitswe ikamba rya Miss FESPAM mu irushanwa ryabereye muri Congo Brazzaville. Mu 2015 Bagwire Keza Joanah yabaye igisonga cya kane mu irushanwa rya Miss Hertage Global, ryabereye muri Afurika y’Epfo.

Mu 2016 Kwizera Peace Ndaruhutse yatwaye ikamba rya Miss Naiades ryabereye muri Benin. Muri 2011 ryari ryegukanywe na Rusaro Carine.

Fiona Muthoni Naringwa wabaye igisonga cya kane cya Nyampinga w’u Rwanda 2015, yitabiriye irushanwa rya Miss Africa Calabar 2017 yegukana umwanya w’igisonga cya mbere.

Akazuba Cynthia yabaye Miss East Africa 2008
Miss Aurore yabaye Miss FESPAM 2015

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza