Byinshi ku mushinga wa ‘MNI’ ugiye kujya winjiriza agatubutse abahanzi nyarwanda bakunzwe

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 7 Ukwakira 2019 saa 09:42
Yasuwe :
0 0

Abahanzi ba muzika mu Rwanda bakunze gushinja abakunzi babo kutabashyigikira nabo bagahamya ko nta buryo bugaragara babaga bafite bwo gushyigikira abahanzi babo.

Kuri ubu hamaze gushyirwaho uburyo bushya abakunzi b’umuziki bashyigikiramo abahanzi babo binyuze muri gahunda za ‘MNI’.

MNI, ni inshamake z’ijambo “Muzika Nyarwanda Ipande” iyi ikaba kompanyi y’urubyiruko rwihurije hamwe bashyiraho uburyo abakunzi ba muzika bajya bashyigikira abahanzi babo.

Uyu mushinga wasobanuriwe itangazamakuru mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa Mbere tariki 7 Ukwakira 2019.

Abanyamakuru basobanuriwe ko abahanzi bazajya bifashisha urubuga rwa ‘MNI’ biyandikisha bityo abakunzi babo bakabatora, amafaranga atanzwe mu buryo bwo kubatora bagashyikirizwa 60% yayo naho 40% agashyirwa mu mirimo yo kunoza iki gikorwa.

Usibye aya 60% azajya ahabwa umuhanzi, batatu ba mbere bazajya baba batowe kurusha abandi bazajya bahembwa buri mezi atatu. Bivuze ko bazajya bahemba kane mu mwaka.

Buri kwezi kuri uru rubuga rwa www.mni.rw hazajya hasohoka urutonde rw’indirimbo icumi zatowe cyane. Mu kwezi kwa gatatu hazajya hateranywa amanota bityo indirimbo eshatu zatowe cyane zihembwe.

Indirimbo ya mbere izajya ihembwa amafaranga miliyoni ebyiri (2 000 000frw), iya kabiri ihabwe 700 000frw mu gihe iya gatatu izajya ihembwa 300 000frw.

Kuri uru rubuga buri kwezi umuhanzi azajya aba yemerewe kwandikisha indirimbo imwe gusa. Usibye kuzuza ibisabwa akiyandikisha kuri uru rubuga ntakindi gisabwa uhatana.

Buri muhanzi wese ufite igihangano ashaka gushyira kuri uru rubuga afunguriwe imiryango hatitawe ku kindi icyo aricyo cyose.

Iki kiganiro cyabereye kuri RALC, Jonathan Niyomugaba ukora mu ishami ry’umuco yabwiye abanyamakuru ko biyemeje gushyigikira aba bafite uyu mushinga kubera ko bagaragazaga ko unoze kandi ufite icyo ugomba kumarira abahanzi nyarwanda.

Abategura uyu mushinga bavuze ko basaba bahanzi ko bawufata nk’uwabo bakawugiramo uruhare. Abakunzi ba muzika nabo basabwe gutora abahanzi babo mu rwego rwo kubashyigikira no kubateza imbere.

Ibi bikorwa byitezwe ko bigomba gutangira mu minsi ya vuba bitewe nuko imyiteguro yose yarangiye.

Ikiganiro kirambuye n’abari gutegura iki gikorwa

Bamwe mu bari gutegura uyu mushinga
Jonathan Niyomugaba ukora mu ishami ry’umuco muri RALC
Igikorwa cya 'MNI'

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza