Icyamamare muri muzika Oliver Mtukudzi yashyinguwe

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 28 Mutarama 2019 saa 07:56
Yasuwe :
0 0

Umunya-Zimbabwe wanditse ibigwi mu muziki wa Afurika no ku ruhando mpuzamahanga, Oliver Mtukudzi, yashyinguwe ku wa 27 Mutarama 2019 mu muhango witabiriwe n’abantu baturutse impande zitandukanye z’iki gihugu.

BBC yanditse ko ku wa Gatandatu aribwo umubiri wa Mtukudzi wasezeweho mu cyubahiro mu muhango wabereye muri Stade y’Igihugu mu Mujyi wa Harare. Waje kujyanwa na kajugujugu mu gace avukamo gaherereye mu Majyaruguru ya Harare.

Umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi, Nelson Chamisa, yabujijwe kwinjira aho nyakwigendera yasezerereweho.

Mtukudzi wari ufite imyaka 67 yitabye Imana ku gicamunsi cyo ku wa 23 Mutarama 2019, aguye muri The Avenues Clinic. Yazize uburwayi yari amaranye ukwezi.

Nyuma y’umunsi umwe, Perezida wa Zimbabwe, Emmerson Mnangagwa, yatangaje ko uyu muhanzi ari ‘Intwari y’Igihugu.’

Mtukudzi yatangiye gukora umuziki mu myaka isaga 40 ishize. Yashyize hanze imizingo y’indirimbo 67.

Yahimbye iye njyana ya Afro-jazz izwi nka ‘‘Tuku Music.’’ Yamenyekanye cyane ku Isi hose n’iwabo muri Zimbabwe biturutse ku ndirimbo yakoze ikomoza ku cyorezo cya SIDA yitwa ‘Todii’.

Mu 2001, yasohoye indirimbo Wasakara, bisobanuye ‘‘Urashaje cyane’’, yaje guhagarikwa kuko yasaga n’iyibasiraga Robert Mugabe, wategetse Zimbabwe imyaka 38.

Uyu muhanzi yarwaraga umutima na diabète yari amaranye igihe kinini. Yabitswe inshuro nyinshi ko yapfuye nko mu 2012 no mu 2016, ariko bikarangira ari ibihuha.

Mu Ugushyingo 2018, Mtukudzi witwaga Tuku yasubitse igitaramo yari gukorera mu Bwongereza abigiriwemo inama n’umuganga we.

Uyu muhanzi yafatanyaga kuririmba n’inshingano zo kuba rwiyemezamirimo n’impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu. Yari ambasaderi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bana (UNICEF) muri Afurika y’Amajyepfo.

Mtukudzi yaherukaga gutaramira mu Mujyi wa Kigali ku wa 27 Ukwakira 2018 mu gitaramo ngaruka kwezi cya Jazz Junction. Abacyitabiriye banyuzwe n’umuziki we w’umwimerere.

Umuhango wo gushyingura Mtukudzi wakurikiwe n'igitaramo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza