Idris Elba n’umugore baherutse kurushinga bagiye kurira ukwa buki muri Tanzania (Amafoto)

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 1 Kamena 2019 saa 06:07
Yasuwe :
0 0

Idris Elba wamamaye muri filime zitandukanye uherutse gukora ubukwe n’umukunzi we Sabrina Dhowre, bari bamaze imyaka ibiri bakundana, bagiye muri Tanzania mu kwezi kwa buki.

Idris Elba na Sabrina Dhowre bagaragaje ibyishimo batewe no gutemberezwa mu bigize ubwiza nyaburanga muri Tanzania bifashishije imbuga nkoranyambaga.

Sabrina Dhowre yagiye ku rukuta rwe rwa Instagram ashyiraho ifoto ari ku modoka ya Singita Safari yabatembereje muri pariki ya Serengeti iri mu zihariye muri Tanzania.

Yanakomeje ashimira umuryango udaharanira inyungu wa Grumeti Fund ubungabunga ibiri muri Pariki ya Serengeti.

Agira ati “Mwakoze Beverly na Wesley ba Grumeti Fund kuba mwatwigishije ibintu byose by’ingenzi bakora mu bukerarugendo bwo muri Serengeti.”

Ntabwo igihe Idris Elba na Sabrina Dhowre bazamara mu kwa buki muri Tanzania cyatangajwe ariko nk’uko bigaragara ku mbuga nkoranyambaga zabo bahamaze iminsi itatu.

Aba bombi baherutse gusezeranira muri hoteli ihenze yitwa Ksar Char Bagh iri mu mujyi wa Marrakesh muri Maroc.

Mbere yo gusezerana Elba na Dhowre bari bakoresheje ijoro ryo gusangira n’inshuti, umuhango wabereye muri hoteli Amanjena, muri ubu bukwe banaririmbiwe n’umuhanzi Davido.

Idris Elba w’imyaka 46 yahuye na Dhowre mu 2017 ubwo yakoraga filime yitwa Mountain Between Us muri Canada.

Elba n’umufasha we bagaragaye bwa mbere mu ruhame mu gikorwa cyo kwerekana filime yitwa Molly’s Game, mu iserukiramuco mpuzamahanga rya filime rya Toronto.

Sabrina Dhowre w’imyaka 29 ni umunyamideli, akaba n’umukinnyi wa filime. Ni umunyamerikazi ufite inkomoka muri Somalia, akaba yaranabaye Miss Vancouver 2014.

Idris Elba ni Umwongereza yakinnye filime zirimo The Wire, Luther, The Office n’izindi. Ni umuririmbyi, atunganya indirimbo akanavanga imiziki ndetse ni n’umushyushyarugamba ukomeye (MC).

Idris Elba na Sabrina Dhowre baje kurira ukwezi kwa buki muri Tanzania
Sabrina Dhowre nyuma y'amafoto yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram ari muri pariki ya Serengeti, yashyizeho n'iyi ari mu buriri akurikizaho ijambo agira ati 'ukwezi kwa buki'
Ubwo Idris Elba na Sabrina Dhowre basezeranaga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza