Igikomangoma Harry na Meghan Markle bibarutse imfura

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 6 Gicurasi 2019 saa 05:20
Yasuwe :
0 0

Igikomangoma Henry Harry na Rachel Meghan Markle bibarutse umwana w’imfura w’umuhungu kuri uyu wa Mbere, tariki ya 6 Gicurasi 2019.

Mu butumwa banyujije ku rubuga rwa Instagram rwabo bavuze ko bibarutse umwana w’umuhungu kandi kugeza ubu we na nyina bameze neza nta kibazo.

Babanje bashyiraho ifoto bavuga ngo ‘ni umuhungu’. Bayiherekesheje amagambo agira ati “Twishimiye kubamenyesha ko Duke na Duchess of Sussex [Henry Harry na Meghan Markle] bahaye ikaze umwana wabo wa mbere mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere.”

“Meghan n’umwana bameze neza ndetse umuryango wa Harry na Meghan urashimira abantu ku byishimo bagaragaje no kuwushyigikira muri ibi bihe bidasanzwe by’ubuzima bwabo.”

Harry yabwiye itangazamakuru ko izina ry’umwana batarihitamo gusa ngo nyuma y’iminsi ibiri rizaba ryamenyekanye.

Nyuma y’iyi nkuru abafana bakomeye b’uyu muryango w’i Bwami; John Loughery na Anne Daley, bari bari hanze y’inyubako ya Windsor Castle utuyemo baje kwishimira umwana wavutse.

Igikomangoma Henry Harry na Meghan Markle barushinze ku wa 19 Gicurasi 2018, ibirori byabo byabereye mu Mujyi wa Windsor bihuruza ibihumbi 100 by’abantu baturutse mu bice byose by’Isi.

Ubukwe bwabo bwihariye ibitangazamakuru byose ku Isi ndetse buvugwaho mu buryo budasanzwe ku mbuga nkoranyambaga zikoreshwa cyane.

Aba bombi basezeraniye muri Chapelle yitiriwe Mutagatifu St George. Meghan Markle yari aherekejwe n’abo mu muryango we n’inshuti ze bakinanye film by’umwihariko nyina Doria Ragland ni we uhagarariye umuryango nyuma y’uko se Thomas Markle yananijwe n’uburwayi ntiyataha ubukwe.

Uyu mugore w’imyaka 37 n’umugabo we Harry wari ugaragiwe n’umuvandimwe we William bari afite akanyamuneza ku maso. Ubwo binjiraga aho basezeraniye, abari bateraniye mu mbuga ikikije urusengero babakomeye amashyi y’urufaya, ibyishimo birabasaga batangira kumwenyura.

Ubu bukwe bwatashywe n’Umwamikazi w’u Bwongereza Elizabeth II, hari kandi ibyamamare bikomeye birimo George Clooney n’umugore we, David Beckham na Victoria Beckham, Idris Elba, Elton John, Serena Williams, Oprah Winfrey n’abandi benshi.

Igikomangoma Harry na Meghan Markle bibarutse imfura y'umuhungu
Abafana bakomeye b'i Bwami, John Loughery na Anne Daley bari kwishimira umwana wa Meghan na Harry wavutse
Ubukwe bw'Igikomangoma Harry na Meghan Markle bwari buryoheye ijisho
Igikomangoma Harry na Meghan Markle bari bafite akanyamuneza ku munsi w'ubukwe bwabo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza