Ikibatsi cy’urukundo hagati ya Teta Sandra na Weasel

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 14 Kamena 2019 saa 11:32
Yasuwe :
0 0

Teta Sandra wamamaye mu Rwanda, yagaragaje byeruye ko akundana na Weasel wo mu itsinda rya Good Lyfe, avuga amagambo akomeye amwifuriza isabukuru nziza.

Teta yasutse amarangamutima ye kuri Weasel abinyujije mu butumwa burebure yanditse yifuriza uyu musore isabukuru nziza, akoresheje urukuta rwe rwa Instagram.

Yabanje kumubwira ko adakwiriye kujya arebera ikintu inyuma ahubwo akwiriye kureba umusaruro wacyo.

Arakomeza ati “Ntukabare imyaka, ha agaciro ubuzima ubayemo, uyu mwaka uzakubere uw’ikirenga kurenza uko wari uri, reka uzakubere uw’imigisha ituruka k’uwiteka. Uzakubere uw’ubutsinzi kurenza uko byigeze kandi uzakubere uwo gukundwa n’abantu bawe.”

Weasel mu gusubiza Sandra yanditse ati “Urakoze rukundo”. Undi nawe ati “Nawe rukundo.”

Mu bihe bitandukanye mu ntangiro z’uyu mwaka nibwo umubano wihariye wa Teta Sandra na Weasel watangiye kugaragara, akenshi bagasohokana ndetse Teta aherutse no kwitabira isabukuru y’amavuko ya Jose Chameleone uvukana n’uyu muhanzi.

Ku wa 18 Gashyantare 2019, ibinyamakuru bitandukanye muri Uganda byashyize hanze inkuru zivuga ko Teta yaba ari hafi kwibaruka umwana wa Weasel.

Ntabwo amezi inda ya Sandra Teta imaze yigeze amenyekana, ariko ibinyamakuru byose byavugaga ko akuriwe gusa we yabyamaganiye kure avuga ko ari ibinyoma.
Kugeza ubu Weasel nta kintu aravuga ku mubano wihariye uvugwa hagati ye na Teta ndetse n’iby’inda bivugwa ko amutwitiye.

Kuva muri Gicurasi umwaka ushize Teta wabaye igisonga cya Nyampinga wa SFB mu 2011, yerekeje muri Uganda mu Mujyi wa Kampala ndetse akunze kuhategura ibitaramo bitandukanye mu tubari dukomeye.

Icyo amaze kumenyerwaho ni ikiba buri wa Gatatu mu kabari kitwa Hideout gakunze kunyweramo Abanyarwanda benshi. Uretse aka kabari yari asanzwe ataramira mu tundi tubari dutandukanye turimo Cayenne na Wave Lounge.

Teta Sandra afite umubano wihariye na Weasel wo muri Good Lyfe ndetse byigeze kuvugwa ko atwite umwana we
Umubano wa Teta na Weasel watangiye kuvugwa cyane mu ntangiroro z'uyu mwaka
Teta Sandra aherutse kwitabira isabukuru ya Jose Chameleone bishimangira ko yamaze kwakirwa nk'umwe mu bagize umuryango wa Weasel
Sandra Teta akunze gusohokana na Weasel mu tubari dutandukanye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza