Imibereho ya P fla umaze hafi umwaka muri gereza

Yanditswe na Dusabimana Aimable
Kuya 2 Ukwakira 2017 saa 07:09
Yasuwe :
0 0

Hakizimana Murerwa Amani uzwi nka P Fla wubatse izina mu muziki wa Hip Hop mu Rwanda agiye kumara umwaka afungiwe gukoresha ikiyobyabwenge cya Héroïne bakunze kwita ‘Mugo’.

P Fla ni umwe mu baraperi bahoze bagize itsinda rya Tuff Gang ariko akaza kurivamo mbere y’uko risenyuka biturutse ku makimbirane n’abari barigize. Yakoze indirimbo zakunzwe n’abiganjemo urubyiruko zirimo ’Ntaruhuka’, ’Ntuzankinishe’, ’Ubutumwa’ n’iyitwa ’Nisubiyeho’ yakoranye na King James akavuga ko asezeye ko yisubiyeho kandi ashaka kuba undi utandukanye n’uwo yari ari we.

Uyu muraperi uzwiho gukoresha amagambo aremereye mu bihangano bye, yatawe muri yombi ku wa Kabiri tariki ya 13 Ukuboza 2016. Ntabwo ari ku nshuro ya mbere yari afunzwe kuko mbere yaho nabwo yafashwe inshuro zirenga eshatu azira gukoresha ibiyobyabwenge.

Uyu muhanzi yahamijwe icyaha akatirwa umwaka umwe, asigaje amezi akabakaba abiri ngo arekurwe.

Mu kiganiro na Ngenzi Serge [uzwi cyane nka Neg G] akaba n’inshuti ya hafi ya P Fla yagarutse ku mibereho ye mu gihe amaze muri gereza nyuma y’uko yifatanyije n’izindi nshuti ze bakajya kumusura i Magereragere aho afungiwe.

Neg G yagize ati "Yego ntabwo baguha umwanya urambuye wo kuba wagirana ibiganiro birebire n’umugororwa ariko mu minota mike twaraganiriye numva bimwe mu byo atekereza muri iki gihe ndetse n’ubutumwa afite ku mutima mbere y’uko asohoka."

Uyu muraperi na we wari umaze iminsi afungiwe i Gikondo yavuze ko ngo bakigera kuri P fla n’inshuti bari kumwe, yabatunguye akababaza niba nta telefoni bitwaje! Ati "We ikintu kimuraje inshinga ni ukujya muri ’studio’, yaratubwiraga ati ’kuki mutazanye telefoni koko?’ Ndavuga nti ’nuko telefoni batazemera tuba twarafashe n’amafoto tukayasangiza abakumbuye umusaza’ ariko ntabwo byemewe, gusa we ngo ikintu arwaye ni ugusubira gufata amajwi y’indirimbo nshya."

Yongeyeho ati "Muri make ameze neza, yarabyibushye cyane, yabaye ikigabo gifite nk’ibiro nk’ijana cyangwa nka mirongo itandatu, gutyo [...] Sinzi uko nabivuga mu kugereranya ariko mbese wumve ngo uko umuzi ntabwo ari ko ameze. Ubona hari impinduka, iyo ugeze ahantu nka hariya hari impinduka zikubaho byanze bikunze."

"Ikindi nabonye, nasanze uruhara rumumereye nabi. Bagukubita uruhara rwa ’danger’ nka rumwe rwa Tupac Shakur."

Yakomeje agira ati "Nasanze ari muri ’mood’ nziza, yakiriye igihano yahawe, kandi ndakeka ubutumwa yarabufashe. Yambwiye ko azaza tunakorana indirimbo eshatu, uba wumva ko afite imitekerereze myiza muri iki gihe."

Neg G avuga akomeza ashimangira ko uko yabonye P Fla mu gihe bamaranye yamusuye akumbuye cyane gukora ibihangano bishya gusa ngo yamubwiye ko azakomeza umuziki nubundi nk’uko yawukoraga mbere.

Ati "Ni umuraperi kandi azahora atyo, abantu ntibitege impinduka mu buryo yaririmbaga. Gukora umuziki wumvikanamo amagambo aremereye bitandukanye no kuba ikirara cyangwa ikihebe. Hari abantu yaririmbiraga, azakomeza kubaririmbira kandi ngo arabikumbuye."

Neg G wasangije IGIHE uko yasanze P Fla abayeho muri gereza ubwo yamusuraga, yavuze ko usibye imishinga bafitanye y’indirimbo nshya eshatu nasohoka mu Ukuboza 2017, na we ari gutegura album nshya izabonekaho izo ndirimbo azahuriramo na mugenzi we ndetse n’iyumvikanamo Riderman bamaze igihe kirekire batarebana neza mu muziki.

P Fla usigaje igihe gito ngo asohoke muri gereza yibukirwa ku ndirimbo zaharawe nubwo atacurangwaga cyane kuri Radiyo. Nyinshi yazikoze akiri muri Tuff Gang yari ahuriyemo na Bulldogg, Jay Polly, Green P na Fireman, ariko arisezererwamo mbere y’uko risenyuka.

Icyo gihe Pfla yashinze Jay Polly baririmbanaga kuba inyuma y’umugambi wo kumwirukana muri Tuff Gang yari yarinjiyemo muri 2008 avuye muri Norvège. Muri icyo gihugu yabayemo mbere yo kumenyekana mu Rwanda, yakunze guhamya ko na ho yagiye ahafungirwa kenshi azira gukoresha ibiyobyabwenge.

P Fla agiye kumara umwaka afunzwe
P Fla yamenyekanye mu ndirimbo ziganjemo amagambo asharira
Umuraperi Neg G usanzwe ari inshuti ya hafi ya Pfla yamusuye i Mageragere aho afungiwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza