Impinduka ku rugendo rwa The Ben asubira muri Amerika

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 11 Mutarama 2017 saa 01:27
Yasuwe :
0 0

Iminsi The Ben yagombaga kumara mu Rwanda ishobora kongerwa biturutse kuri gahunda y’ibindi bitaramo agomba gukora mu bice by’u Rwanda binyuranye nyuma y’icyo yakoreye i Kigali akishimirwa mu buryo budasanzwe.

The Ben wakoze nyinshi mu ndirimbo zakunzwe by’ikirenga mu myaka yari amaze muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ari mu Rwanda kuva ku wa 24 Ukuboza 2017. Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru mbere y’igitaramo cye i Kigali yari yavuze ko agomba kuva mu Rwanda bitarenze ku wa 16 Mutarama uyu mwaka, gusa iyo gahunda ’yajemo impinduka’.

Amakuru yizewe agera kuri IGIHE avuga ko hari undi mushinga w’ibitaramo The Ben azakorera mu Rwanda wamaze kwemezwa n’ubuyobozi bwa EAP n’abandi bafatanyabikorwa bayo barimo na Sosiyete ya Airtel ikora ibijyanye n’itumanaho.

Mu kiganiro n’umwe mu bakozi ba EAP utashatse ko amazina ye atangazwa we yavuze bakirimo ’gukusanya ibyangombwa bitandukanye no kunoza iyo gahunda neza kugira ngo babone kwemeza neza ibijyanye n’ibindi bitaramo The Ben azakorera mu Rwanda bizahita bihindura gahunda y’urugendo rwe mu Rwanda.

Ati "Turacyari kwegeranya ibyangombwa byose, ngira ngo birasaba guhura n’abaterankunga, hari ibyo tutaranoza neza kugira ngo bijye ku murongo."

Igitaramo The Ben yakoze ku Bunani ni kimwe mu bikomeye byabayeho mu mateka

Umwe mu bantu ba hafi ba The Ben yabwiye IGIHE ko uyu muhanzi azataramira abakunzi be kuwa 18 na 21 Mutarama bigizwemo uruhare na Sosiyete ya Airtel. Ati “Ubanza bizaba tariki ya 18 na 21 z’uku kwezi. Ubwo urumva ko kugenda kwe bizaba nyuma yabyo.” Bivugwa ko i Rubavu ari hamwe mu bice by’u Rwanda ababiteguye bahisemo.

Mu gitaramo uyu muririmbyi yakoreye i Kigali muri Parikingi ya Stade Amahoro mu ijoro ryo ku wa 01 Mutarama 2016, yararirimbye ashyikirana n’abakunzi b’umuziki mu Rwanda. Yagaragarijwe urukundo bidasanzwe, bamwe basagwa n’ibyishimo amarangamutima aranga basuka amarira.

The Ben yasesekaye i Kigali tariki 24 Ukuboza 2016, yari yaravuye mu Rwanda mu mwaka wa 2010, icyo gihe yari mu bahanzi bari bakunzwe ndetse kugeza ubu ari mu b’imbere mu bafite igikundiro.

The Ben yaje mu Rwanda akumbuwe nyuma y'imyaka itandatu aba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika

Mu myaka yari amaze muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, The Ben yakoze nyinshi mu ndirimbo zakunzwe mu Rwanda zirimo ‘Give to me’, ‘Am In love’, ‘Only You’, ‘Urabaruta’, ‘Ntacyadutanya’ n’izindi nyinshi.

Muri 2016, The Ben yasohoye ‘Habibi’ yishimiwe cyane, ‘Only You’ yakoranye na Ben Kayiranga, ndetse n’iyo yise ‘Roho Yanjye’ yashyize ahagaragara mu minsi ishize mbere yo kuza mu Rwanda.

Inshamake y’igitaramo The Ben yakoreye mu Rwanda


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza