Imvano y’idindira ry’umushinga wa Mwiseneza Josiane

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 29 Gicurasi 2019 saa 12:56
Yasuwe :
0 0

Umuyobozi wa gahunda Mbonezamikurire y’Abana bato muri NECDP, yagaragaje kimwe mu byatumye Ikigo akorera kidakorana na Mwisenza Josiane, watowe nk’umukobwa ukunzwe [Miss Popularity] mu irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda kandi yari afite umushinga ujyanye n’ibyo bakora.

Mwiseneza Josiane ari mu bakobwa bagize igikundiro mu buryo bukomeye mu irushanwa rya Miss Rwanda 2019.

Uyu mukobwa yari afite umushinga werekeye kurwanya igwingira ry’abana ari nabyo byatumaga benshi bakomeza kumuha amanota no kumwishimira kuko ari kimwe mu bibazo byugarije uturere tumwe mu Rwanda.

Nubwo ari umushinga mwiza, usa n’uwacitse intege ndetse intego zawo ntizashyirwa mu bikorwa nk’uko Mwiseneza Josiane yari yabyiyemeje.

Mucumbitsi Alex, Umuyobozi wa gahunda Mbonezamikurire y’Abana Bato muri NECDP, mu kiganiro cyahuje itangazamakuru n’abari gufatanya na EAP mu gikorwa cyo gutegura iserukiramuco rya ‘Iwacu Muzika’ yabajijwe niba baba baregereye Miss Mwiseneza Josiane ngo babe bakorana mu mushinga we cyane ko ujyanye n’intumbero za NECDP, avuga ko yabagannye ariko bagasanga hari ibyo utujuje.

Ati “Umuntu wese ufite umutima mwiza wo kugeza ubutumwa bwiza bwo kugira ngo ababyeyi bamenye uburemere bw’igwingira cyangwa se uburyo twakwirinda kugwingira, turamwakira. Ni nacyo gituma Josiane wari ufite igitekerezo cyiza cyo kurwanya igwingira mu bana bato, yatugannye ndetse natwe twaramuhamagaye turaganira, afite igitekerezo gikwiriye gushyigikirwa ariko hagomba kubaho ubufatanye.”

Yungamo ati “Kugira ngo ubwo bufatanye bubeho ni uko aba afite umushinga wemewe, nicyo gituma twamusabye kubanza kwandikisha umushinga we inzira zose yamara kuzinyuramo twebwe tugakorana nawe kandi twamwijeje ubufatanye.”

Mwiseneza Josiane we yabwiye IGIHE ko koko yagiranye ibiganiro n’iki kigo ariko akaza kugira imbogamizi z’uko kwandikisha umushinga ari ibintu bimara igihe kinini bikorwa bityo akaba ariyo mpamvu kugeza uyu munsi atarabasha kongera kuvugana na bo ngo bakorane.

Ati “Nabegereye mu mpera za Werurwe 2019. Barambwiye ngo bakorana n’abantu bose yaba ibigo byigenga cyangwa abantu ku giti cyabo, barikirije gusa nta kindi bongeye kumbwira.”

Mwiseneza yavuze ko ateganya gusubira kuri iki kigo akababwira ko yahisemo gukorana n’ikigo cyigenga gisanzwe gikora, cyane ko hari ikitwa Best Family gisanzwe gifite ubuzima gatozi bari gukorana muri iki gihe.

Yakomeje avuga ko umushinga we yatangiye kureba uburyo yawandikisha ariko akaba yarabangamiwe no kuba bitwara igihe kinini ku buryo ategereje yazamara umwaka wose atarashyira mu bikorwa umushinga we.

Imwe mu mbogamizi Mwiseneza avuga ko yahuye nazo zikomeje gutuma umushinga we udashyirwa mu bikorwa uko abyifuza, yemeza ko ari ubushobozi.

Ati “Ikibazo erega ni ubushobozi, ntabwo wavuga ngo ugiye gukora umushinga ubona nta mafaranga ahagije ufite. Ni icyo kibazo kiwudindiza nta kindi.”

Ubu, yatangiye kwegera ibigo bikomeye ngo arebe ko bakorana.

Ku wa 19 Mata 2019 Mwiseneza yerekanaga umujyanama we witwa Sunday Justin kugeza uyu munsi akaba ariwe bari gufatanya mu bikorwa bitandukanye by’uyu mukobwa.

Mwiseneza Josiane aherutse kumurikira itangazamakuru umujyanama we [uwa kabiri uturutse ibumoso]
Mwiseneza yavuze ko umushinga we wadindijwe no kubura ubushobozi kuko hari aho akomanga bikanga
Mucumbitsi Alex, uyobora gahunda Mbonezamikurire y'Abana Bato muri NECDP yavuze ko bashakaga gukorana na Mwiseneza ariko hakabaho imbogamizi zo kuba umushinga we utanditse

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza