00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Indirimbo nshya za Weekend

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 16 Ukwakira 2021 saa 05:57
Yasuwe :
0 0

Mu mpera za buri cyumweru IGIHE yiyemeje gukora urutonde rw’indirimbo zitandukanye nshya z’abahanzi yaba abakizamuka ndetse n’abamaze kubaka izina. Ni gahunda igamije guteza umuziki Nyarwanda imbere.

Ni urutonde rukorwa nta kindi gikurikijwe ahubwo ari ukureba gusa indirimbo yasohotse. Ubu twakusanyije indirimbo ziheruka twabashije kubona.

Stromae yagarutse nyuma y’imyaka umunani …

Nyuma y’aho mu minsi yashize byatangajwe ko Umubiligi ukomoka mu Rwanda, Paul Van Haver [Stromae] agiye gutangira ibitaramo bizenguruka ibice bitandukanye by’u Bubiligi n’u Bufaransa, nyuma y’igihe kinini yari amaze atumvikana cyane mu muziki; ubu noneho yanashyize hanze indirimbo ye nshya yise ‘Santé’.

Ni indirimbo nshya y’uyu muhanzi isohotse nyuma y’aho Ikinyamakuru Le Soir cyanditse inkuru kigaragaza ko ari mu myiteguro yo gukora ibitaramo mu mpeshyi itaha mu 2022. Birimo icyo azakorera mu iserukiramuco rya Werchter Boutique ku wa 19 Kamena 2022.

Ku wa 10 Nyakanga 2022 azagaragara mu gitaramo cya ‘Les Ardentes’ kizabera i Liège mu Bubiligi. Uyu muhanzi kandi ku wa 28 Kanama 2022 ategerejwe mu kindi gitaramo cyiswe Rock-en-Seine Festival i Paris mu Bufaransa. Hari amakuru avuga ko hari n’ibindi bitaramo azagaragaramo ariko amatariki yabyo azatangazwa mu minsi iri imbere.

La Libre yo yatangaje ko Stromae agiye gushyira hanze album nshya. Stromae yaherukaga gushyira hanze album mu 2013 yitwaga ‘Racine carrée’ yaje ikurikira iyo yashyize hanze mu 2010 yitwaga ‘Cheese’. Nyuma ya 2013 yagiye akora ibindi bihangano bitandukanye afatanyije n’abandi bahanzi ndetse yibanda no kwagura ibikorwa by’inzu ye y’imideli yise Mosaert.

‘Racine Carrée’ yatumye amenyekana cyane ku ruhando mpuzamahanga, niyo yari iriho indirimbo zitandukanye zakunzwe nka “Papaoutai”, “Formidable’’ n’izindi. Iyi album yatumye ataramira mu bihugu bitandukanye birimo n’u Rwanda.
Izindi ndirimbo zagiye hanze

Lion

Umuramyi Serge Iyamuremye yakoze mu nganzo ashaka kongera gukumbuza abantu indirimbo zigaragaza ubuntu bw’Imana. Iyi ndirimbo ye nshya agaragaza ko Imana ishobora byose agendeye ku bantu yagiye igirira neza bari muri Bibiliya n’abo yagiye ihindura bari babi.

Amaraso yawe

Ni indirimbo yahuriwemo n’abahanzi Fortran Bigirimana na James&Daniella. Igaruka ku ngaruka nziza amaraso Yesu yamennye ku musaraba yagize ku bari mu isi.

Ndamushima

Ni indirimbo nshya ya Nyinawumuntu Grace. Yabwiye IGIHE ko kuyihimba byaje ashaka kwegerana n’Imana. Ati “Kuyihimba byaje maze igihe nifuza kwegera Imana kurushaho, numvaga nyotewe kongera kumva kubaho kwayo mu buzima bwanjye nicyo cyari icyifuzo cyambere. Ikindi mu buzima bwa buri munsi hari ibyo nabonaga bikwiye guhinduka kandi nkaba nizera ko buri cyaremwe cyose gifite amatwi yo kumva ijwi ry’Imana.”

Yesu Wanjye

Ni indirimbo y’umuhanzi Joshua Ishimwe. Uririmba indirimbo zihimbaza Imana ariko mu njyana Gakondo. Yakoze iyi ndirimbo ye nshya ashaka gutera isengesho ariko yifashishije impano yo kuririmba afite.

Uyu muhanzi afite indirimbo eshatu iya mbere ni ‘Yesu Ndagukunda’, ‘Amasezerano’ ndetse n’iyi nshya yise ‘Yezu Wanjye’. Joshua Ishimwe abarizwa Kabeza mu Mujyi wa Kigali. Yasoje amashuri yisumbuye, akaba asengera mu itorero rya ADEPR.

Izabikora

Ni indirimbo ya Jean Pierre Kubwimana ukoresha izina rya Izabikora mu muziki. Uyu musore w’imyaka 28, ahamya ko yanyuze mu nzira igoranye y’ubuzima. Kuri ubu ni umuhanzi umaze gusohora indirimbo imwe yise ‘Izabikora’ yakoze abifashijwemo na Alain Muku bahuriye ku muhanda.

Iyi ndirimbo ihwitura abantu bihebye ibabwira ko uko ubuzima bwamera kose hari igihe Imana izabasubiza bakagubwa neza.

Mutima

Ni indirimbo ya Orthance na Pacifica. Orthance ni umwe mu bahanzi bari kuzamuka ariko ukorera umuziki mu karere ka Rubavu. Ni we mukobwa rukumbi ugerageza kwigaragaza mu Burengerazuba. Iyi ndirimbo nshya n’iy’urukundo.

Uyu mukobwa avuga ko uretse iyi ndirimbo ashaka gukora ibikorwa byinshi ndetse umuziki we akawuteza imbere.

Ati “Niteguye kugaragaza ko mu ntara y’Uburengerazuba cyane cyane akarere ka Rubavu, ibyo Young Grace yakoze nanjye nshaka kubikora nkagera kure u Rwanda rwose bakamenya ndetse no hanze yarwo bakamenya.”

Oya

Iyi ni indirimbo y’umuhanzi Shema Didier wahisemo kuza mu muziki yitwa Shema Gray uri mu bahanzi bakizamuka. Igaruka ku muntu uba wizeza umukunzi we ko atazigera arira na rimwe kandi ko urukundo rwabo ruzabaryohera.

Niyo ya mbere y’uyu muhanzi. Yabwiye IGIHE ko yayihimbye ashaka kwerekana urukundo rushikamye rushobora kuba hagati y’abantu babiri.

Diva
Umuhanzi Hategekimana Sulaiman umaze kumenyekana ku izina rya Chris Hat, yashyize hanze indirimbo nshya yise "Diva". Uretse iyi ndirimbo avuga ko abakunzi b’ibihangano bye agiye kubaha album mu mwaka utaha wa 2022.

"Diva" yatunganyirijwe mu buryo bw’amajwi n’amashusho muri ISHUSHO Studio, ikorwaho na Niz Beatz watunganyije amajwi mu gihe amashusho yakozwe na Fayzo Pro afatanyije na Nzenze. Ni indirimbo ivuga ku nkuru y’umusore uba ukundana n’umukobwa aho aba amubwira ko amuhagije, yanyuzwe n’urukundo amuha umunsi ku munsi na we akamwizeza kutazahinduka.

Njyewe Utazi

Ni indirimbo nshya y’umuhanzi Logan Joe ije nyuma y’indi yakoze yitwa ‘Whatever’ yahuriyemo na Kivumbi King, yagiye hanze tariki 14 Nayakanga 2021. Yakozwe na Kina Beat. Iri mu bwoko bwa Drill Music iri mu njyana zigezweho muri iki gihe. Logan Joe aririmba Trap Soul cyane adakunda kumvikana arapa ahubwo aba aririmba arimo avuga ko n’izindi njyana zose aziririmba.

‘Njyewe Utazi’ igaruka ku muhungu uha umukobwa umutima we wose ariko akagira amakenga yo kuba uwo mukobwa hari ibyo amuhisha. Logan Joe ni umwe mu basore bari kuzamuka neza. Amaze kumenyakana mu zindi ndirimbo zirimo ‘300’ yahuriyemo n’abahanzi barimo OG kheinz na Ririmba , ‘Ibitambo’ yahuriyemo na Kenny K-Shot na Ish Kevin, ‘Tricky’ n’izindi. Uyu musore ari kwitegura gushyira hanze album ye ya mbere.

Spicy

Iyi ni indirimbo y’itsinda rishya ry’abasore batatu ryiswe Og gang. Iri tsinda ryatangijwe n’uwitwa The Mey One ndetse na I Dolla. The Mey One yabwiye IGIHE ko yahuye na bagenzi be bakora indirimbo yabo ya kabiri.

Eddy G [mupenzi Eddy Gaga] yavukiye mu Karere ka ruhango. Yavutse mu 2004. The Mey One [Musana Jonathan]. Na we agiye kujya mu mwaka wa kane w’amashuri yisumbuye. I Dolla [Ngaboyisonga Arsene]. Aba basore bose bavutse mu 2004.

Day One

Ni indirimbo nshya y’umuhanzikazi Ustha Ituze akaba ari umuvandimwe wa Liza Kamikazi. Mu buryo bw’amajwi yakozwe na Track Slayer. Igaruka ku bantu bahuye ku munsi wa mbere bagahita bakundana.

Umbrella

Ni indirimbo yahuriyemo abahanzi Ykee Benda na Uncle Austin. Igaruka ku muntu wakunze umuntu akamwimariramo ku buryo agera aho akavuga ko yamugize nk’umusazi.

Mu nyikirizo y’iyi ndirimbo aba bahanzi bumvikana bishyize mu mwanya w’umusore uvuga ko umukunzi we ari umutaka we.

Abanjye Ndabazi

Ni indirimbo y’umuhanzi GSB Kiloz ubusanzwe witwa Iraguha Lando Fils. Igaruka ku mvune abahanzi bakizamuka bahura nazo ariko by’umwihariko we akibanda ku bantu batandukanye bagiye bamuba hafi barimo abanyamakuru nka Anita Pendo n’abandi.
GSB akorera umuziki mu Mujyi wa Kigali ndetse amaze gukora ibihangano byinshi. Mu muziki we yibanda ku njyana ya Hip Hop.

Akaririmbo

Iyi ni indirimbo nshya y’umuhanzi Kind Dae uri mu bakizamuka. Uyu muhanzi ubarizwa muri Label ya Moon Unit yayishyize hanze muri iki cyumweru turi gusoza.
Igaruka ku nkuru y’umusore wakunze umukobwa n’umutima we wose ndetse akaba yiyumva nk’umwami kubera urukundo amuha.

Toka Satani

Nizeyimana Didier ukoresha izina ry’ubuhanzi rya Muchoma, yashyize hanze indirimbo yahuriyemo na mugenzi we Kodo Cartoon. Ni indirimbo ibyinitse igaruka ku kwirinda ikibi aho cyava hose.

Muchoma akora umuziki wibanda cyane ku ndirimbo zo mu Giswahili, Ikinyarwanda n’Icyongereza. Mu ndirimbo yakoze zizwi harimo “Sarah”, ‘Mademu Waleo” ,”Sikutaki” ,”Asante” ,”My love” , “Mtoto”, “Umutoso’’ yakoranye na The Ben n’izindi.

Aheruka gushyira hanze Album ye ya mbere yise ‘Mayibobo’ yatuye abana bo ku muhanda baba mu buzima nk’ubwo yanyuzemo akiri muto. Iriho indirimbo esheshatu zirimo ‘Pikipiki’, ‘Hanyanyaza’, ‘Ab’imitwe’, ‘Maliza’ yakoranye na B-Threy, ‘Ni ikibazo’, ‘Umutoso’ yahuriyemo na The Ben ndetse na ‘Mbe Mucoma’.

Muchoma w’imyaka 33 y’amavuko, yavutse ku itariki ya 28 Ugushyingo 1988. Iwabo ni mu Karere ka Rubavu ahitwa i Rwerere.

Eva

Icyishaka David wamenyekanye nka Davis D uri kwitegura kumurika album ye ya kabiri itaramenyekana izina ryayo, akabikomatanya na album ye ya mbere yagombaga kujya hanze ariko igakomwa mu nkokora na COVID-19 yashyize hanze indirimbo nshya yise ‘Eva’.

Ivuga ku musore wariye umukobwa ndetse bigera aho avuga atagitekereza ku mperuka kubera kwihebera uyu mukobwa witwa Eva.

Shimwa Mana

Nsengiyumva François wubatse izina nka Gisupusupu mu muziki w’u Rwanda, yashyize hanze indirimbo nyuma y’igihe yari amaze afunzwe mu minsi ishize akaza gufungurwa.

Igaruka ku rugendo rwo mu butabera n’urw’umuziki yanyuzemo, byatumye akora indirimbo nshya yise ‘Shimwa Mana’. Muri iyi ndirimbo yo guhimbaza Imana, uyu muhanzi aba yibutsa abakunzi ba muzika ko Imana isubiza mu gihe gikwiye.

Yagize ati “Imana isubiriza igihe, urebye aho navuye n’aho ngeze, n’ibi bibazo nari mazemo iminsi, umuntu yavuga ko Imana isubiriza igihe.”

Muri Kamena 2021, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwatangaje ko rwataye muri yombi Nsengiyumva François benshi bazi nka Gisupusupu, akurikiranyweho gusambanya umwana utarageza imyaka y’ubukure.

Ku wa 26 Nyakanga 2021, Urukiko rw’Ibanze rwa Kiramuruzi rwamukatiye gufungwa iminsi 30 y’agateganyo. Uyu muhanzi utaranyuzwe n’ibyemezo by’urukiko, yahise ajurira. Ku wa 26 Kanama 2021, ni bwo Urukiko Rwisumbuye rwa Nyagatare rwafashe icyemezo cyo kurekura Gisupusupu.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .