Ingabire Habiba waserukiye u Rwanda muri Pologne yagarutse i Kigali (Amafoto)

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 5 Ukuboza 2017 saa 08:04
Yasuwe :
0 0

Ingabire Habiba wari uhagarariye igihugu mu irushanwa rya Miss Supranational yagarutse mu Rwanda mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere tariki ya 4 Ukuboza 2017.

Habiba avuye muri Pologne nta gihembo na kimwe atahanye mu byatanzwe byose ndetse ntiyabonetse mu bakobwa 25 bitwaye neza. Ikamba rya Miss Supranational ryahawe umukobwa wo muri Korea y’Epfo witwa Jenny Kim.

Nubwo nta gihembo yabonye mu birori bikomeye biherutse kubera ahitwa Municipal Sports and Recreation Center mu Mujyi wa Krynica-Zdroj, Ingabire Habiba yavuze ko ‘yishimiye uko yitwaye ndetse ngo yari yakoze iyo bwabaga’.

Yagize ati “Byari iby’igiciro guhagararira igihugu cyanjye muri Miss Supranational, nakoze ibyo nari nshoboye byose kandi nahesheje ishema igihugu cyanjye, ndumva mfite ishema rikomeye. Nize byinshi kandi nagize inararibonye nzakomeza gukenera mu buzima.”

Mu myaka itatu ishize ni ubwa mbere umukobwa waserukiye u Rwanda muri Miss Supranational yaje mu myanya y’inyuma. Muri 2015 uwitwa Sonia Gisa yagizwe Nyampinga wa Afurika naho muri 2016 Miss Akiwacu Colombe abasha kuza mu bakobwa icumi ba mbere bitwaye neza. Muri 2017, Ingabire Habiba we ntiyanabonetse muri 25 ba mbere.

Ni ku nshuro ya Karindwi u Rwanda rwitabiriye Miss Supranational, muri 2011 rwaserukiwe na Uwamahoro Yvonne; 2012 hagiyeyo Simbi Sabrina wabaye Miss Personality, Miss Mutesi Aurore[2013], Umwali Neema Larissa [2014], Gisa Sonia[2015], Akiwacu Colombe[2016] na Habiba Ingabire[2017].

Ingabire Habiba yagarutse mu Rwanda yakirwa n'inshuti ze
Habiba avuye muri Pologne guserukira u Rwanda
Ingabire Habiba na Miss Supranational 2017
Ikamba rya Miss Supranational ryahawe umukobwa wo muri Korea y’Epfo witwa Jenny Kim

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza