Inyana ni iya mweru! Shira amatsiko kuri Esther na Ezekiel begukanye $50 000 ya East Africa’s Got Talent

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 7 Ukwakira 2019 saa 08:37
Yasuwe :
0 0

Kuva muri Mata uyu mwaka hatangajwe ibijyanye n’irushanwa rya East Africa’s Got Talent, ryahurije hamwe abanyempano batandukanye bo mu bihugu bya Afurika y’Iburasirazuba.

Abo banyempano baturutse mu Rwanda, Kenya, Tanzania na Uganda hatitawe ku myaka iyo ari yo yose umuntu yaba afite, bahawe umwanya buri wese agaragaza icyo ashoboye.

Ni irushanwa ryari rigamije gushaka abanyempano mu byiciro bitandukanye nk’umuziki, ubufindo, kubyina n’ikindi icyo ari cyose umuntu ashobora gukora kidasanzwe ndetse uwa mbere yagombaga kwegukana $ 50 000.

U Rwanda ntirwatanzwe mu mpano zitandukanye rwarigaraje benshi bitabiriye amajonjora bavamo rugikubita, abandi bavamo urusorongo kugeza ku munsi wa nyuma w’irushanwa ubwo hasigaragamo Itorero Intayoberana ryaje ku mwanya wa kabiri nyuma ya Esther na Ezekiel babaye aba mbere.

Aba bana bavukana, bahigitse abandi barimo itorero ribyina gakondo ryo mu Rwanda ry’Intayoberana, Janelle Tamara na Yada Dance bo muri Kenya, DNA na Shalome Acapella.

Aba bombi bemeje akanama nkemurampaka karimo Makeda Mahadoe, umugore uri mu ba mbere batangiye gukora akazi ko kuvanga imiziki, aba umunyamakurukazi ndetse ayobora ibirori bikomeye bitandukanye, umunyamakuru wo muri Kenya Jeff Koinange, Umunya-Uganda Gaetano Kagwa witabiriye irushanwa rya Big Brother Africa 2003, n’umunyamakuru akaba n’umuhanzikazi wo muri Tanzania, Vanessa Mdee.

Batangiye kugaragaza ko bashobora kuzegukana iri rushanwa ku itoranya rya mbere ryabereye muri Kenya bakaririmba indirimbo yitwa ‘Hallellujah’ yanatumye bagaragaza ubuhanga bagakatisha itike ibajyana muri kimwe cya kabiri cy’irushanwa.

Muri kimwe cya kabiri naho bahanyuranye umucyo, bagaragaza impano idasanzwe ndetse yaba abagize akanama nkemurampaka, abari bakurikiye iki kiganiro kuri televiziyo n’abari mu cyumba byaberagamo bose batangira guha amahirwe menshi iri tsinda. Icyo gihe baririmbye ‘Rise Up’ ya Andra Day.

Mu mugoroba wo kuri iki Cyumweru bagaragaje ko bataje muri Kenya kwitemberera nyuma yo kwegukana igihembo nyamukuru muri iri rushanwa cya $50,000.

Mu kiganiro Rainbow Magazine, Ezekiel Mutesasira yavuze ko yavuze ko ibihe atazibagirwa muri iri rushanwa ari ubwo we na mushiki we basabwaga kuririmba bisanzuye.

Ati “Nagize ubwoba ndetse nari ngiye kurira. Natekereje ko tugiye gukurwa mu irushanwa, ariko ubwo bambwiraga kuririmba njyenyine, niyumvisemo icyizere ndetse niyumvisha ko nakoze ibishoboka […]”.

Inyana ni iya mweru! Esther na Ezekiel babaye aba mbere bavuka ku muhanzikazi ukomeye muri Uganda mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana witwa Julie Mutesasira.

Aba bana barakurikirana, Esther afite imyaka 14 naho Ezekiel afite imyaka 11.
Julie Mutesasira nawe yatangiye kuririmba akiri muto ndetse ni umwe mu bahanzi bubashywe muri Uganda. Mu ndirimbo yakoze wamenyekanye harimo Saba Saba, Lwana Nabo, Gwenjagala, Nkulembera, Igwe mm, List Ya Mukama, Ekinyumira Soca, Ninze, ogulumizibwe, Nterekera n’izindi.

Uyu mubyeyi w’aba bana yavutse mu 1978, niwe mukuru mu bana batatu bavukana. Bavukana ari abakobwa babiri n’umuhungu.

Mu buto bwe yaririmbye muri korali, aho yatangiye kubikora ku myaka itanu y’amavuko ku rusengero rw’ahitwa Matia Mulumba. Mu muziki yakuze arebera ku itsinda ryo muri Suede ryamamaye mu mabyiruka ye ryitwa Abba ndetse na Jimmy Katumba.

Umva indirimbo ya Julie Mutesasira, nyina wa Esther na Ezekiel begukanye EAGT

Esther na Ezekiel begukanye EAGT bafite impano idasanzwe

Esther na Ezekiel babaye aba mbere muri East Africa’s Got Talent
Julie Mutesasira, nyina wa Esther na Ezekiel begukanye igihembo cya East Africa's Got Talent
Itorero Intayoberana ryaje ku mwanya wa kabiri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza