Irene Ntale ashobora guhatana na Chameleone ku kuyobora Umujyi wa Kampala

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 1 Gicurasi 2019 saa 04:38
Yasuwe :
0 0

Umuhanzikazi wo muri Uganda, Irene Ntale uri mu bakomeye mu muziki muri Afurika y’Iburasirazuba, yatangaje ko ashobora kwiyamamariza kuyobora Umujyi wa Kampala mu matora azaba mu 2021.

Uyu muhanzikazi yabitangaje yifashishije urubuga rwe rwa Twitter, abaza abamukurikira niba umugore yiyayamamarije kuba Meya byamushobokera ko atsinda.

Ati “Byashoboka ko umutegarugori yakwiyamamariza kuba Meya?”

Mu bitekerezo byinshi byatanzwe n’abamukirikira hari abamubwiye ko mu minsi yashize yigeze kuvuga ko atajya muri politiki ndetse ko atajya ayishidukira, undi mu gusubiza arabihakana avuga ko atari ko biri.

Ndetse ubwo yabazwaga n’umwe mu bafana be umujyi yumva yakwiyamamariza kuyobora, yavuze ko ari uwa Kampala.

Irene Ntale atangaje ko ashobora kwiyamamariza umwanya wo kuyobora umujyi wa Kampala, mu matora azaba mu 2021 nyuma yaho umuhanzi Jose Chameleone, Erias Lukwago uri kuyobora uyu mujyi, Godfrey Amooti Nyakaana uri mu bayobozi b’ishyaka rya NRM rya Perezida Museveni mu Mujyi wa Kampala na Agnes Namaganda wahoze ari umunyamakuru nabo batangaje ko baziziyamamariza uyu mwanya.

Irene Ntale ni umuhanzikazi uzwi ku ndirimbo zitandukanye zirimo iyitwa ’Ono Mwana’, ’Stamina Daddy’ n’izindi. Yavutse ku ya 30 Mutarama 1989. Aririmba mu njyana ya Reggae, R&B no mu njyana izwi nka Acoustic soul ’ituje’.

Uyu muhanzi wamenyekanye cyane mu nzu itunganya umuziki ya Swangz Avenue muri Uganda aheruka kuririmbira i Kigali mu gitaramo cya Kigali Jazz Junction cyabereye muri Kigali Serena Hotel mu ijoro ryo ku wa Gatanu, tariki 23 Gashyantare 2018.

Uyu muhanzi wamenyekanye cyane mu nzu itunganya umuziki ya Swangz Avenue muri Uganda
Ubwo aheruka mu Rwanda yanyuze benshi
Irene Ntale ni umuhanzikazi ufite ubuhanga bwihariye uririmba anicurangira gitari

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza