Irushanwa rya PGGSS riherutse guhagarikwa ryasize nkuru ki imusozi?

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 6 Gicurasi 2019 saa 08:44
Yasuwe :
0 0

Mu ntangiro z’uyu mwaka nibwo byanzuwe ko irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ryari rimaze imyaka umunani ribera mu Rwanda ritazongera kuba, ahubwo rigiye gusimbuzwa n’ubundi ibindi bikorwa biteza imbere muzika nyarwanda.

Ni irushanwa ryogeye mu Rwanda kuva mu 2011 ritangijwe n’ikompanyi ya East African Promoters (EAP) na Bralirwa Plc. Ryari rigamije guhemba umuhanzi uhiga abandi mu Rwanda.

Ibi bigo bibiri by’ubucuruzi byagiranaga amasezerano buri mwaka y’uko iri rushanwa rigomba gukorwa, ndetse akenshi mu ntangiro zawo hatangiraga gucaracara amakuru ajyanye naryo.

Ni irushanwa ryari rimaze kuba ubukombe mu Rwanda ku buryo abahanzi benshi bakoraga bafite indoto zo kuzaryitabira, kubera ko ryazengurukaga igihugu cyose ribahuza n’abakunzi babo mu byaro bitandukanye. Uretse icyo kandi, ni irushanwa ryatangaga agatubutse mu bijyanye n’amafaranga.

Primus Guma Guma Super Star ni ryo rushanwa rukumbi ryari rikomeye mu Rwanda, ryahurihurizaga hamwe abahanzi bakomeye babaga batoranyijwe n‘abanyamakuru bakora ibijyanye n’imyidagaduro ndetse n’aba DJ.

Mu myaka umunani ishize, Primus Guma Guma Super Star ni ryo rushanwa ry’ikinege mu gihugu ryageraga mu bice hafi ya byose by’u Rwanda ndetse rikitabirwa ku rwego ruhanitse aho usanga hari n’ibitaramo byitabirwa n’abakunzi ba muzika barenga ibihumbi 20.

Umuhanzi wese witabiraga PGGSS yayisozaga nibura abitse miliyoni zitari munsi y’enye ndetse ku musozo wayo hagatangwa ibihembo n’amafaranga y’inyongera.

Uwahize abandi agahabwa igikombe giherekejwe n’ibahasha y’amafaranga 25,000,000; abamuguye mu ntege na bo bagahabwa andi mafaranga uhereye kuri miliyoni zirindwi gusubiza hasi.

Mu mateka y’u Rwanda nta kindi kigo uretse Bralirwa, cyigeze gitegura igikorwa nk’iki gihuza umuhanzi n’abafana be mu ntara zose ndetse akanahabwa umushahara w’amafaranga miliyoni buri kwezi.

Iri rushanwa ryatumye benshi bagura imodoka zigezweho abandi bubaka inzu ndetse hari n’abahise binjira mu bucuruzi ku gishoro bavanye muri PGGSS ndetse abandi rituma bazamura ibikorwa byabo bya muzika ku rundi rwego.

Butera Knowless wegukanye iri rushanwa ubwo ryabaga ku nshuro ya gatanu, we yabwiye IGIHE ko amafaranga yakuye muri iri rushanwa ari mu byamufashije cyane mu kazi kajyanye n’umuziki ndetse no kwiyubaka mu buzima busanzwe.

Ati “Amafaranga nakuye mu irushanwa rya Primus Guma Guma nayakoresheje mu muziki. Nibwo nahise njya gukora indirimbo nahuriyemo na Roberto yitwa ‘Teamo’ , ni umushinga byarangiye wikubye kabiri, twabanje kujya gukorera amashusho yawo muri Kenya na Enos, hanyuma arangiye ayatwoherereje dusanga yaradusondetse.”

“Byabaye ngombwa ko dukora undi mushinga tugarutse mu Rwanda, tugarura Roberto urumva ko twakoresheje amafaranga menshi. Uyu ni umwe mu mishinga nakoze nyuma y’irushanwa nkora n’ibindi bikorwa byamfashije kwiyubaka mu muziki no mu bundi buzima busanzwe.”

Ntabwo ari abahanzi gusa kuko hari benshi ryahaga akazi barimo abagize akanama nkemurampaka, abatwaraga abahanzi mu modoka, abarindaga umutekano, ababyiniraga abahanzi, abakiraga abantu babaha icyo kunywa, abacuranzi, abafashaga abahanzi mu buryo bw’imiririmbire, abayoboraga ibitaramo byayo n’abandi.
Primus Guma Guma Super Star yari imaze imyaka umunani ibera mu Rwanda kuva muri 2011. Bwa mbere yatwawe na Tom Close, King James (2012), Riderman (2013), Jay Polly (2014), Knowless (2015), Urban Boyz (2016), Dream Boyz (2017) ndetse na Bruce Melodie waherukaga kuyegukana mu 2018.

Abahanzi 10 baherukaga kwitabira iri rushanwa riheruka ari naryo rya nyuma ni Khalfan, Jay C, Bruce Melodie, Christopher, Uncle Austin, Mico The Best, Active, Just Family, Queen Cha na Young Grace.

Abanyabirori bakundaga PGGSS mu buryo bwihariye

Bralirwa yungutse iki ?

Ku ruhande rwa Bralirwa bo bemeza ko irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star hari ikintu kinini ryabasigiye.

Umuyobozi mukuru wa Blarirwa, Merid Demissie ati “Primus Guma Guma Super Star yageze kuri byinshi kandi yageze ku byo twifuzaga ndetse yafashije byinshi ikinyobwa cya Primus.”

Marcel Oosterveld ushinzwe ubukungu muri Blarirwa we yagize ati “Yatanze umusanzu ukomeye ku kinyobwa no mu ruganda rw’umuziki. Twahaye ibyishimo bisendereye abaturage. Hari umwuka mwiza twari tumaze kubaka mu bakunda umuziki. Byaradufashije mu kwamamaza Primus. Ni ibintu bishimishije.”

Yavuze ko nyuma y’imyaka icyenda bakora iki gikorwa batekereje bagasanga bagomba gukora ikindi kintu gishya.

Ati “Nyuma y’imyaka icyenda iri rushanwa ribayeho, twasanze ari ngombwa ko twakubaka ikindi kintu gishya ndetse dufite ikindi gishya tuzakora twifashishije na none Primus.”

Ku kijyanye n’amafaranga baba barinjije kubera iri rushanwa ntabwo Oosterveld yifuje kuyavugaho ariko yemeza ko iri rushanwa ryagize akamaro gakomeye mu kumenyekanisha Primus.

Indirimbo zitaka Primus kimwe mu byatumye iki kinyobwa gicengera mu mitwe ya benshi}

Iri rushanwa risize abakunzi b’ikinyobwa cya Primus bazajya bicara bakamwenyura bitewe n’indirimbo zahimbwe zivuga imyato iki kinyobwa kinyura benshi.

Mu ndirimbo yahuriyemo abahanzi bahatanye muri PGGSS7 yegukanywe na Dream Boyz, abahanzi barimo Mico The Best, Oda Paccy, Davis D, Bulldogg, Social Mula, Danny Na None bavuga imyato iki kinyobwa ko ‘uwashize icyaka kubera Primus abyina birenze’.

Davis D ati “Haguruka uve ku butaka mera nk’ugendera mu mutaka uko ushaka, nywa Primus maze wirekure, tujye ibicu nta gihunga ufite.”

Bulldogg we avuga ko iki kinyobwa gihuza abantu kurusha murandasi, uwayinyweye akiyumva nk’umuntu udakorwaho.

Ibi byose ni ibikwereka n’ubwo irushanwa ryahagze hari urwibutso risize ku bakunzi b’ibikinyobwa cya Primus rutazigera ruzibangana.

Ryoherwa yaririmbwe hatakwa ubushongore bwa Primus

Iyi yitwa ‘Tujye Ibicu’

Iri rushanwa ryatumye abantu bashira icyaha bisomera Primus

Knowless yitiriwe iyi byeri

Abayisogongeye kera bayita ‘Byeri’ abandi bakayita ‘Gahuzamiryango’ iyo nta yindi ni Primus twahereye kare tuvuga yageze aho kwitirirwa irushanwa ryo guhemba abahanzi. Iki kinyobwa gifite umwihariko wo kuba kiri mu birambye ku isoko, kuko kimaze imyaka 60.

Muri iyi myaka yose imaze yagiye yiharira isoko mu buryo butandukanye, ndetse uko imyaka ije hakagenda haza amacupa mashya ari nako abizihiwe bayita izina bigendanye n’ibigezweho.

Nyuma y’igihe kinini abakunzi ba Primus bimara icyaka mu yashyirwaga mu santilitiro 72, mu 2013 haje indi yari yashyizwe mu icupa rya santilitiro 50.

Iyi yasamiwe hejuru n’abakunzi b’agasembuye ikomeza kunyura benshi, byaje kuba akarusho mu 2015 ubwo Butera Knowless yegukanaga irushanwa rya Primus Guma Guma Supe Star maze itazirwa izina rya ‘Knowless’ ityo.

Iki ni kimwe mu byerekana imbaraga zikomeye z’iri rushanwa zatumye iki kinyobwa kizihira benshi ndetse batangira kukinywa kandi barumvaga ari icy’abasaza n’abakecuru gusa.

Uwitwa Niyigena Pascal w’imyaka 27 utuye mu Mujyi wa Kigali, yavuze ko yatangiye kunywa iki kinyobwa bwa mbere bitewe n’irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star.

Ati “Njye ntabwo nakundaga kunywa Primus, ariko ndibuka rimwe nagiye kureba abahanzi bari bari guhatana muri iri rushanwa mpava nyikunze ntangira kuyinywa ubwo. Ntabwo najyaga mbikora ariko byaraje kubera iri rushanwa, kera numvaga ari ikinyobwa cy’abakuze.”

Mwenedata Fiston ucuruza ibinyobwa bisembuye we, yavuze ko Primus Guma Guma Super Star yagize uruhare rukomeye mu kumenyekanisha Primus no mu rubyiruko.

Ati “Ugereranyije na mbere irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star hari ikintu ryongereye cyane mu gukundwa kwa Primus, wasangaga abantu bayinywa cyane mu gihe iri rushanwa ririmo kuba ariko na nyuma bagakomeza, kubera ko bageragaho bakumva uburyohe bwihariye ifite.”

Kimwe mu bisigaye mu mitwe ya benshi uretse kumenyekanisha ikinyobwa cya Primus, Primus Guma Guma Super Star yatumye benshi mu baturage bamenya abahanzi bajyaga babona kuri internet, bakabumva kuri radio cyangwa se bakababona ku mateleviziyo.

Umuhanzikazi Teta Diana aherutse kubwira IGIHE ko iri rushanwa ryafashije benshi nawe arimo kuko yaryitabiriye, avuga ko hari abaturage umuhanzi atabashaga kwigezaho ariko PGGSS ikabafasha kubageraho mu ntara zose.

Mukasa uyobora New Level ibarizwamo abahanzi batandukanye barimo Yvan Buravan we yagize ati “Irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star twese turabizi igihe ryari ritaraza hari uko umuziki wari umeze bitandukanye n’uko risize umeze ubu, hari icyo ryazanye cyane cyane mu rwego rw’imiririmbire mu bahanzi. Ntabwo ari bose baririmbaga mu buryo bwa live.”

Dream Boys yegukanye PGGSS yabaye ku nshuro ya karindwi
Bruce Melodie niwe Primus Guma Guma yafungiyeho amaferi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza