Ishuri ry’umuziki ryo ku Nyundo rigiye kongerwamo icyiciro cya Kaminuza

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 27 Mata 2019 saa 09:35
Yasuwe :
0 0

Ishuri ry’umuziki ryo ku Nyundo ariko riherereye i Muhanga ahahoze ishuri nderabarezi rya Kavumu, rigiye kongerwamo amasomo y’icyiciro cya Kaminuza, aho abarirangijemo bashobora gukomeza bakaminuza.

Iri shuri ryatangiye mu 2014, muri gahunda ya Leta yo gutangiza ishuri ry’Ubumenyingiro ry’ibijyanye na muzika. Ryatangiye rikorera muri Ecole d’Art de Nyundo kugeza muri Mutarama 2018, ubwo ryimurirwaga mu Karere ka Muhanga.

Ubusanzwe abaryigamo barangiza amasomo nyuma y’imyaka itatu, kugeza ubu ibyiciro bitatu bikaba bimaze gusoza amasomo muri iri shuri.

Ubuyobozi bw’iri shuri butangaza ko bazajya biga imyaka itatu bagahabwa impamyabushobozi, ariko bishoboka ko bakongeraho indi myaka ibiri yo ku rwego rwa Kaminuza bagasohoka bafite impamyabumenyi y’icyiciro cya mbere cya mbere cya kaminuza.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Umwarimu muri iri shuri, Pastor Aimable Nsabayesu, yavuze ko impamvu yatumye iyi kaminuza idatangira ari abamaze kurangiza muri iri shuri bari bakiri bake, ku buryo iyo itangizwa nta banyeshuri bahagije bari kuyigana.

Ati “Ntabwo twari guhita dushyiraho kaminuza hariho abana 30 barangije, ubu bamaze kugera kuri 75.”

“Ntabwo wafungura ngo uhite ushyiramo abana 10, ubu hari abagiye gusohoka ku buryo tuzahita twizera ko hamaze kugwira umubare w’abanyeshuri baza bagatangira kaminuza.”

Pastor Nsabayesu avuga ko bagiye gutangira gutegura integanyanyigisho ya Kaminuza kuko Ikigo cy’Igihugu gishinzwe amasomo y’imyuga n’ubumenyingiro (WDA), cyababwiye ko amafaranga yabyo yabonetse.

Ati “Ubu tugiye gutegura integanyanyigisho kuko batubwiye ko amafaranga yabyo yabonetse ku buryo ari cyo cyiciro tugiye kujyaho.”

Abahanzi batabyize batekerejweho

Kimwe n’indi myuga, umuntu ashobora kugira ubumenyi ariko adafite ubumenyingiro, hariho n’ugira ubumenyingiro ariko atazi ibyo akora ibyo aribyo cyangwa akaba afite byose ariko nta myitwarire igenga uwo mwuga azi.

Nsabayesu yavuze ko hagiye gushyirwaho amasomo y’igihe gito yahariwe abahanzi basanzwe bari muri muzika n’abandi babyifuza usanga batabona umwanya wo kujya kwicara mu ishuri igihe cyose nk’abanyeshuri.

Ati “Kugira ngo ube umuhanzi uhamye ni ukugira ibyo bintu bitatu, ubumenyi, ubumenyingiro n’imyitwarire kandi hari abantu benshi bakora umwuga ariko batarabyize mu mashuri, hari gutegurwa uburyo bwo kubafasha kwiga.”

Asobanura ko aba batabona umwanya munini bazashyirirwaho gahunda yo mu mpera z’icyumweru (Weekend) cyangwa gahunda ya nijoro.

Ubusanzwe buri mwaka w’amashuri habaho kuzenguruka igihugu cyose hashakishwa impano zitandukanye, abatsinze muri ibyo byiciro bakagenda bahura n’abandi kugeza hatoranyijwe abagomba kwiga muri iri shuri ritangiye kuba ubukombe mu Rwanda no hanze.

Kuryigamo bisaba nibura kuba warasoje amashuri atatu cy’icyiciro rusange cy’ayisumbuye.

Buri munyeshuri yishyura 120 000 Frw buri gihembwe yiyongeraho ayo kugura imyenda n’ibikoresho by’ishuri, iyo ari mu bihe by’itangira ry’amashuri.

Pastor Aimable Nsabayesu avuga ko bagiye gutangira gukora integanyanyigisho ya Kaminuza ya muzika mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza